Digiqole ad

Rwanda: 99,2% baraga abana babo UBUNYARWANDA ariko kwiyunga biracyari urugendo-NURC

Ubwo Comisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda yagaragarizaga abanyamakuru ibyo yabashije kugeraho ahanini bishingiye ku gukangurira Abanyarwanda politiki ya ‘Ndi Umunyarwanda’, raporo yo mu mwaka wa 2013-14 igaragaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda 99,2% bumva ko abana babo bazibonamo Abanyarwanda kurusha kwibona mu moko, ariko abayobozi ba Komisiyo bavuze, kuri uyu wa gatanu ko ubumwe n’ubwiyunge bikiri inzira ndende.

Nk’uko abayobozi ba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge babitangarije abanyamakuru, ngo umwaka wa 2013-14 wibanze ku bikorwa byo kwigisha no gushishikariza Abanyarwanda gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Mu byagaragaraye, ngo Ndi Umunyarwanda yabashije kumvwa n’abantu benshi, dore ko yigishijwe mu nzego zose z’Abanyarwanda, mu rubyiruko, ibiganiro mu mirenge, ku mudugudu, mu muganda, mu myiherero itandukanye, uw’abayobozi bakuru, abanyamadini ndetse n’ibigo bitandukanye bya Leta byagiye bikora bene uwo mwiherero, ngo nibura 80% basaga mu Banyarwanda bumvise neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ivuga ko Ndi Umunyarwanda byagaragaraye ko ariwo mu singi wonyine w’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ndetse ngo iyi gahunda yabaye urubuga rwo kuganiriramo amateka yaranze Abanyarwanda nyuma y’aho inkiko gacaca zari zimaze gufunga imiryango.

Nyamara ariko, nubwo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yemeza ko Ndi Umunyarwanda ari gahunda nzima izazana ubumwe n’ubwiyunge, ngo iyi gahunda yagize imbogamizi za bamwe bayifata nk’igamije gutuma Abahutu bose basaba imbabazi, ndetse hari n’abavuze ko iyi gahunda igamije gusiba amateka y’Abanyarwanda.

Gusa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yo ivuga ko Ndi Umunyarwanda idakuraho ubwoko bwa kera bw’Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, ahubwo ngo iyi gahunda yaje gukemura amakimbirane yari ashingiye ku moko, aho buri wese agomba kwiyumvamo Umunyarwanda agahabwa iby’igihugu kimugomba hatagendewe ku wo ariwe.

Abanyamakuru bagaragaje ko nubwo bivugwa ko hari ubumwe n’ubwiyunge hakiri bamwe mu barokotse Jenoside bakicwa kubera ubwoko bwabo, ahandi ngo haracyagaragara imidugudu ituwe n’icyiciro cy’Abanyarwanda runaka, igihe hatanzwe ubufasha abantu bakabibonamo ko bwatanzwe kubera ubwoko bw’abantu runaka.

Indi mbogamizi igihari yagaragajwe n’abanyamakuru, ni iy’uko hari ingorane zikomeye zikunda kugaragara iyo umwana wo mu bwoko runaka agiye gushakana n’uwo batabuhuje (Abahutu n’Abatutsi), aho ngo ababyeyi babyivangamo rimwe na rimwe ubukwe bugapfa ndetse ngo hari bamwe mu bagororwa bakozi Jenoside barangije ibihano ariko bakaba bagifunzwe.

Mu gusubiza ibi bibazo, Perezida wa Komisiyo Pastori John Rucyahana yabanje gushimira abanyamakuru avuga ko nta wundi muti w’ibibazo byaranze amateka y’Abanyarwanda uretse gufata umwanya bakayaganiraho.

John Rucyahana avuga ko kuba hari ababona abarokotse cyangwa abasigajwe inyuma n’amateka bahawe ubufasha bakabigiraho ikibazo, ariko ngo ni byabindi by’uko abasangira ubusa bitana ibisambo, ikindi ngo ntabwo Komisiyo yemera ko igice cy’Abanyarwanda runaka gituzwa ukwacyo.

Ku bijyanye n’abamwe mu barokotse Jenoside bakomeza kwicwa, Pasiteri Rucyahana avuga ko mu Rwanda ataribo bonyine bicwa, ahubwo ngo iyo bibaye uwarokotse Jenoside wishwe bihinduka ikibazo cyane kuko abantu bagomba guhora baharanira ko ibyabaye bitazongera ukundu.

Yagize ati “Iyo uwarokotse yishwe biba bya bindi ngo ‘iyagukanze ntiba inturo…’ ariko mu Rwanda duhora twumva ngo umugore yishe umugabo cyangwa umugabo yishe umugore n’abana be. Si abarokotse bibasiwe, ahubwo hari ingaruka z’ibikomere (Trauma reactions) tugomba guhangana nazo.”

Ku kuba hari abagororwa bakozwe Jenoside bakarangiza ibihano ariko bakaba bagifunzwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste avuga ko hari impamvu zinyuranye zibitera, akenshi hakaba harimo bamwe bongeye gukora ibyaha bageze hanze, abanze gutaha bavuga ko bazagirirwa nabi mu miryango kubera ibyo bakoze cyangwa hakaba hari ibindi byaha babatuhuyeho.

Gusa Dr Habyarimana avuga ko ubushakahsatsi bwakozwe ku buryo abafunguwe bari barakoze Jenoside bakiriwe bamaze gufungurwa, ngo abantu 82% bemeza ko bakuriwe neza mu muryango gusa ngo abafungwa 21% bahuye n’ibibazo byo kugira ipfunwe y’ibyo bakoze, ahanini n’abo mu miryango yabo bakabamagana.

Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, nta byinshi yasobanuye ku kibazo cy’ababyeyi bakitambika mu bukwe bw’abana babo, gusa ngo ni urugendo rurerure kugira ngo abantu bazongere babane nta kwishishanya nk’uko byahoze.

Iyi Komisiyo yaboneyeho gutangariza abanyamakuru ko izahemba abantu ku giti cyabo, amashyirahamwe n’imiryango yagize uruhare mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ubu kujonjora bikaba bigiye gutangira gukorwa ku rwego rw’igihugu ngo hazahembwa abagera kuri 60.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ubumwe n’ubwiyunge ni inzira ndende koko. Bisaba sacrifice morale,psychologic, etc. Mubyukuri abanyarwanda bose bararwaye ihahamuka wenda inzego nizo zitandukanye.Urugero imfubyi, umupfakazi,incike itagira epfo na ruguru ntameze nkuwabuze umwe cg babiri ariko barakomeretse bose. Ufunzwe iyo afunguwe agira remorse y’ibyo yakoze agahahamuka kkimwe n’uwafunzwe arengana yumva ingoma ari ingome. Abana b’abafunzwe nabo nuko ndetse n’imiryango yabo ni uko bahora bafite isoni kdi ntacyo bakoze.Gufashwa nako burya ubwiyunge ntibworoshye ni ugushishoza:Mubyukuri abana genocide yahekuye ni uburenganzira bwabo bwo gufashwa ijana ku ijana, gusa Imana ishimwe ko bose bakuze,ariko imfubyi yose aba ari imfubyi ntiyibaza ngo uriya agomba kundusha priority mu gufashwa abo nabo barakuze bakurira muri marginalization kuburyo ababuze kwiga batabuze ubwenge nabo bafite ibikomere byinshi. Sinabirondora ariko twese yurabibona, mumasaro yanyu mwihishe abana neza mwe guhindura imvugo(ibi bireba amoko yose), abarangije ibohano bafungurwe nta mananiza,abarenganye barenganurwe nta munyumvishirize ubundi habe ibiganiro bitarimo amacenga mu nzego zose abakeneye ubufasha babuhabwe ubundi murebe u Rwanda ruraba u Rwanda.

  • Abanyarwanda tugira ingeso mbi turabeshya tukaba aribyo twita ukuri tuzi nezako ubumwe nubwiyunge bitashoboka hatabayemo ukuri politic yacu nibinyoma gusa hagomba kubamo ukuri kuko urworubanda mubeshya rurikiriza ariko burya ntibaba bemeye iringaniza niribeho kuri buriwese ubutabera bukore kuri buriwese nicyo kizatuma byose bigerwaho

  • IRINGANIZA KU BURERE BW’ABANA BOSE NI NGOMBWA NTA VANGURA

    KUKO BOSE NI U RWANDA RW’EJO

  • Njye mbona nka Dr Habyarimana yagakwiye kuvanwa muri iyo commission kuko umusanzu we ni muto cyane ni uburyo asubiza ibibazo biri totally different na realities( cfr FaZil na Busingye) ku kibazo cy’abagororwa. Congz kuri Rucyahana

  • Dr. HABYARIMANA yari akwiye kuva muri Politiki akajya kwibera umuganaga nk’uko yari asanzwe. Kandi bizwi ko ari inzobere mu bya “gastro-enterology”. Ubwo bumenyi bwe bwa kiganga, agiye kubushyira mu bikorwa akavura abanyarwanda, byaruta kwirirwa abeshyabeshya bijyanye na politiki ya ndamuke.

    Rwose njye ndamwikundira kuko ubona atuje kandi afite ibitekerezo bitanduye, ariko rwose politiki ubona itamubereye. Niyigire rwose mu buganga bwe avure abantu, nawo ni umuganda ukomeye azaba arimo guha igihugu.

  • Igihe cyose abanyarwanda tabazicara ngo basubiremo amateka yabo ibyo bakora byose bazaba babeshyanya.Urugero rumwe muri nyinshi zatangawa n’abandi:1) KUVA MU MYAKA YA 1957, ABANYARWANDA BAMWE BARIHSHWE, ABANDI BARAHUNGA, ABANDI BASIGARA MURI IKI GIHUGU.ABA BASUGAYE, BAKOREWEHO ICYO MU RWEGO MPUZAMAHANGA BITA DICSRIMINATION RACIALE.IKI KINTU AHO CYABAYE, NYUMA YABYO HABA MESURES ZO KUGIKEMURA (NOT ONLY GUSA KUGIHAGARIKA), SO IBI SINZI NIBA MU RWANDA BYARABAYE??ICYO MPAMYA NUKO BYAHAGARITSE GUSA ARIKO IBYO AHANDI BITA DISCRIMINATION POSITIVE NTABYABAYE.Aha rero biragoye kuzumvisha umuntu wahejwe mu mashuri no mukazi igihe kinini umubwira iby’ubumwe n’ubwiyunge nde tse n’ubunyarwanda kd utaramukemuriye ikibazo yagize kikanamugiraho ingaruka.

    2) MURI 1994 HABAYE GENOCIDE YAKOREWE UBWOKO BW’ABATUTSI. BIRAZWI KO IKI CYAHA ARI NDENGAKAMERE KD KIREMEREYE MU RWEGO MPUZAMAHANGA.BIVUZE NGO ABAGIKOZE, ABAKIGUYEMO NDETSE N’ABAKIROKOTSE ABA BOSE NTIBASANZWE, BAGOMBWA KWITABWAHO BIDASANZWE.USIBYE KUYIHAGARIKA NDETSE N’IZINDI NGAMBA ZISANZWE ZAKURIKIYE, ABAROKOTSE GENOCIYE Y’ABATUTSI BIRASHOBOKA KO HARI IZINDI NGAMBA ZAGOMBAGA KUBAKORERWA ZIRENZE IBYO BAKOREWE KUKO ICYAHA BAROKOTSE KIDASANZWE KD KITABASIZE ARI BAZIMA.

    So aha icyo nashakaga kuvuga rero, biragoye kubwira umuntu warokotse genocide ngo ubumwe n’ubwiyunge cg ubunyarwanda igihe cyose akiba mu buzima bubi bumusubiza mu mateka kd hari umwenda igihugu kimufitiye….

    Nasoza nsaba buri umwe wese wasoma ibi nanditse ko nawe yakora ubushakashatsi akareba ahandi habaye biriya bibazo navuze ingamba ubuyobozi bwafashe tukagereranya n’aha. Ibi byose iyo bidakozwe nezan ibyo biba imbogamizi kuri iyi politiki komisiyo iri kuvuga.

    • Ko ubanza ufite ibitekerezo n’ingamba wenda byafasha abandi bacitse ku icumu nawe urimo kuki urimo gutinya kubivuga ahubwo ugatangira ngo…ngo…ngo birashoboka ko….ngoooo…nsaba buri wese gukora ubushakashatsi….Urimo gutinya iki ? nde? kubera iki?….Ayinya !! ngaho niba uri umugabo tobora uvuge !!

Comments are closed.

en_USEnglish