Rwanda 2014-15: Abagore 34% bahohotewe n’abo bashakanye, abagabo bahohotewe ni 11%
Kuri uyu wa mbere mu kumurika ikiciro cya gatanu cy’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku baturage n’ubuzima (Demographoic and health survey 2014/15), imibare yatangajwe igaragaza intambwe yagiye iterwa mu kurwanya impfu z’abana, ababyeyi batabyariraga kwa muganga, Malaria n’ibindi birimo ihohoterwa mu bashakanye…Abayobozi bavuze ko bigaragaza intambwe nziza yatewe mu mibereho y’Abanyarwanda.
Ibyagaragajwe none birimo imibare ijyanye n’ibyahindutse mu mirire ,ubuzima bw’ababyeyi n’abana, imfu z’abana, kubyarira kwa muganga, SIDA na Malariya.
Imfu z’abana bapfa bavuka zaragabanutse ziva ku bana 86 zigera kubana 32/1000 kuva mu 2005 kugera 2014/15. Naho Abana bapfa batarageza imyaka itanu, bavuye ku bana 152 igera kubana 50/1 000 muri icyo gihe.
Kugeza mu 2015 Ababyeyi 91% babyarira kwa muganga, muri aba 90% babyarira mu mavuriro ya leta, 1% mu mavuriro bo babyarira mu mavuriro yigenga , naho 8% bo baracyabyarira mu rugo.
Mu byerekanwa n’imibare yatangajwe Malaria iracyari ikibazo cyane cyane ku bana, aho mu gihugu hose ari hafi 2% by’abana bari munsi y’Imyaka itanu bibasiwe n’iyi ndwara; ikaba yiganje cyane Iburasirazuba no mu majyepfo y’igihugu aho iri kuri 4%.
Icyegeranyo cya 2014-15 kigigaragaza ko kuva mu 2005 ikibazo cyo kubura amaraso ku bana cyagabanutse kuva kuri 52% kugera kuri 37%. Naho ku bagore cyagabanutse kuva kuri 26% kugera 19% , iki kibazo giterwa ahanini n’Imirire mibi.
Mu bindi byagaragajwe ni uko abana bitabira ishuri bari hagati y’imyaka itatu n’ itanu mucyaro ni 9% mugihe mu mugj ari 37%.
Abagore bangana na 34% ngo bahohoterwa n’abo bashakanye, naho 11% by’abagabo nibo bahohoterwa n’abo bashakanye. Muri rusange 21% by’abagore na 7% nibo bagaragaje ihohoterwa umwaka ushize.
Murangwa Yusuf, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) avuga ko iyi mibare iza yunganira iyatanzwe muri Gicurasi 2015, yagaragazaga uko ibijyanye n’ubuzima bihagaze, ubu byose bikaba byararangijwe gusesengurwa neza.
Murangwa ati “Muri rusange uko tubibona ni uko imibare igaragaza ko hagiye habaho iterambere. Imfu z’abana zaragabanutse, iz’ababyeyi babyarira kwa muganga.”
Iyi mibare kimwe n’iyindi yagaragajwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare(NISR) mu bushakashatsi bwa 2014/15 NISR ngo uyu munsi yatangarijwe imbere ya MINISANTE n’abafatanyabikorwa nka USAID na UNFPA n’abandi batandukanye kugira ngo bashakire hamwe ibyakorwa ngo ibibazo bigaragazwa n’iyi mibare bikemurwe.
Minisitiri w’ubuzima Dr Binagwaho Agnes yavuze ko ibyavuye mu cyegeranyo akarere ku karere ari byiza kuko ubwiyongere bw’abaturage bwagabanutse ndetse MINISANTE ikifuza ko bwavaho burundu kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW