Rwamagana: Lil G mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’umunya Afrika
Ubwo mu Karere ka Rwamagana bizihizaga umunsi w’umwana w’umunya Africa ku cyumweru twasoje tariki 16 Kamena 2013, umuhanzi Lil G yifatanyije n’abana bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Espoir arabashimisha karahava.
Mu kwizihiza uyu munsi abanyeshuri n’ababyeyi basuye urwibutso rw’inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashyira indabo ku rwibutso mu rwego rwo guha icyubahiro abana bagenzi babo bazize Jenoside.
Nyuma yaho basubiye ku ishuri aho bagiranye ibiganiro n’ababyeyi,Abayobozi batandukanye, uhagarariye Ingabo ndetse na VICE Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana.
Abana bahaye bamwe mu baturage bo mu Karere batishoboye ibiryamirwa, ibyo kurya ndetse n’imyambaro.
Nyuma abana bataramanye n’umuhanzi Lil G mu ndirimbo ze nka Agaciro, Akagozi, Nimba umugabo n’izindi, ndetse anabagira inama yo gukunda ishuri no gukomeza indangagaciro kuko ngo ari bo bayobozi b’ejo hazaza.
0 Comment
Byari byiza da!Ni urungano rwe rwose.
HOOOO, umwana ni umutware. natwe twarishimye tukiri bato batwitayeho baduhaye itangiriro ryubuzima ni yo mpamvu twabaye abagabo n’abagore. nitwita k umwana nkuko biri umwana azakura arimwiza cyane
Comments are closed.