Digiqole ad

Rwamagana: Ikirombe cyagwiriye batatu umwe ahita apfa

 Rwamagana: Ikirombe cyagwiriye batatu umwe ahita apfa

IVUGURUYE – Rwamagana, Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ikirombe gicukurwamo Gasegereti mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Bicaca, mu murenge wa Karenge cyagwiriye abantu batatu bari mu isimu bacukura umwe arapfa, undi arakomera icyakora undi umwe ntiyagira icyo abayo.

Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana.
Umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Rwamagana.

Nyakwigendera witwa Ntaganda Vincent yavutse mu 1982, akaba asize umugore umwe n’abana babiri. Naho undi cyakomerekeje we yajyanwe ku Kigo cy’ubuzima cya Bicaca.
Niyonshuti Gadi warokotse iyi mpanuka nta n’igikomere na gito imuteye, yabwiye Umuseke ko baarimo bacukura, “nyakwigendera n’undi bari kumwe wakomeretse bari bari hepfo ye.
Ati “Twari mu kirombe (mu isimu) munsi. Cyaguye umwe kiramukomeretsa undi gihita kimwica. Dutekereza ko ari umukamuko w’imvura wabiteye.”
Niyonshuti yatubwiye ko bari binjiye mu kirombe saa moya, kiza kugwa mu ma saa tatu n’iminota mirongo itanu (9h50).
Umurambo wa Ntaganda Vincent wahise ujyanwa ku bitaro by’Akarere biri mu mugi wa Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Nshimiyimana Antoinette, ushinzwe abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Sindika ya ‘COTRAF’ twavuganye ari kuri iki kirombe cyabayeho impanuka, yatubwiye ko ubusanzwe kuri ibi birombe nta mpungenge z’impanuka abahacukurira bagiraga cyane.
Ati “Ku mutekano waho basanzwe bakora neza, hari n’abashinzwe abakozi baho. Bakora byemewe. Ni uko iyo ikibazo nk’iki kibaye bahita bavuga ngo ntabwo umukozi yari yemewe.”
Ibi birombe byo mu kagari ka Bicaca ngo bimaze imyaka itandatu, ariko n’ubwo byari bisanzwe bibamo impanuka ubu ngo ni ubwa kabiri byishe umuntu kuva byatangira gucukurwamo.
Nshimiyimana yatubwiye ko inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bahise bagera ahabereye iyi mpanuka kugira ngo barebe uko byagenze.
Niyonshuti warokotse iyi mpanuka yatubwiye ko “iyo umuntu akoreye impanuka mu birombe bacukuramo Kampani bakorera ngo iha umuryango we Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda nk’impozamarira”.
Inzego z’umutekano zirimo ingabo, Polisi na RIB, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari Bicaca bari mubageze mbere ahabereye iyi mpanuka.
Amakuru atugeraho aravuga ko ubuyobozi bwahamagaye umuyobozi wa Kampani yitwa “Habatu Mining” yakoreshaga nyakwigendera avuga ko “Atashobora kuhagera, ariko afite umunyamategeko we uzakurikirana iki kibazo”.

Abakozi bari bari mu birombe bahise bahamagazwa.
Abakozi bari bari mu birombe bahise bahamagazwa.
Inzego zishinzwe umutekano ziri mu ba mbere bageze ahabereye iyi mpanuka.
Inzego zishinzwe umutekano ziri mu ba mbere bageze ahabereye iyi mpanuka.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi bintu birababaje.Ngo bahamagaye umuyobozi wa HABATU MINING avuga ko atahagera azohereza umunyamategeko.Ibi ni ukutagira ubumuntu.Uyu mukoresha nta n’ubwo yumva ko gushyingura biri mu ndangagciro z’umunyarwanda.We se napfa azasaba umunyamategeko kumupfira?

  • Amakuru yizewe nuko umuyobozi wa Habatu mining yahageze. Afite ubumuntu.

Comments are closed.

en_USEnglish