Digiqole ad

Rwamagana: Amakosa 10 yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru

Akarere ka Rwamagana kaje mu turere 10 twabonye raporo mbi kubera kudakurikiza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, tariki ya 7 Ukwakira 2014 abayobozi b’aka karere bisobanuye imbere ya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, PAC, ku makosa yakozwe n’abayobozi b’aka karere nk’uko byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzu Mukuru w’Imari ya Leta ya 2012-13.

Imbere hari umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie (ibumoso) na ho ukuriye Njyanama Murenzi Alphonse arahera iburyo bw'ifoto
Imbere hari umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie (ibumoso) Henry Kakooza uri gukora nk’ushinzwe imari  mu karere (hagati)hamwe na Alphonse Murenzi ukuriye Njyanama 

Amakosa akomeye mu gucunga imari ya Leta yakozwe n’abayobora Rwamagana, harimo amanyanga mu gutanga inka za ‘Girinka’, kwandika nabi amafaranga agashyirwa aho atagenewe, gutinda gushyira imisoro ku makonti yayo kandi itegeko risaba ko amafaranga y’imisoro ashyirwa kuri konti bitarenze iminsi itatu akusanyijwe, ndetse hari n’amakonti y’imisoro ataragaragajwe.

Udutabo 15 tugenzurirwaho imisoro twaburiwe irengero, gusesagura umutungo w’igihugu aho hari amafaranga asaga miliyoni akarere kishyuye mu rubanza katsinze, asaga miliyoni 6,7 Akarere kishyuye amahotel kandi wenda inama zari kuhabera zitabaye, ubuyobozi bw’Akarere bwasibye imyenda yako bitemejwe na Njyanama, kutishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe byatumye akarere gacibwa asaga miliyoni 31.

Amafaranga abarirwa muri za miliyari zirindwi (7) atarinjijwe mu bitabo by’Akarere kandi yarinjiye, Abadepite bakibaza aho yagiye, kudakurikiza anama za Njyanama y’Akarere ndetse byagaragaye ko amafaranga Akarere gatanga ku bakozi yiyongereyeho miliyoni 60, n’ibirarane byinshi by’amafaranga y’ingendo agenerwa abakozi ‘mission’.

Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana barimo Uwimana Nehemie ukayobora, Umuyobozi ushinzwe iby’ingengo y’imari Kakooza Henry, perezida wa njyanama y’Akarere Murenzi Alphone bagerageje gusobanura amakosa yavuzwe ku karere.

Ku kibazo cy’uko hari abasora benshi batajya babazwa umusoro kandi bafite ubushobozi, umukozi ushinzwe imisoro mu karere yavuze ko ubundi hari amasosiyeti ya ba rwiyemezamirimo bakusanya imisoro, Akarere ko kakayakira ndetse kakayigeza kuri konti zabigenewe.

Yemeye ko hari benshi mu bacuruzi badasora bitewe ngo n’uko nta rutonde rwabo ruhari n’uburyo bwo kumenya abazamutse mu ntera, Akarere kakaba karabwiye abadepite bagize PAC ko kagiye gukora urutonde rw’abasora bose kandi abashinzwe imisoro bakajya bamanuka bakagera hasi mu baturage.

Amafaranga y’imisoro Akarere kinjije ariko ntagaragazwe mu bitabo, Akarere kavuze ko habaye amakosa y’uburangare ku babishinzwe, ariko ubu ngo hafashwe ingamba zo gukemura ayo makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta.

Ku kibazo cyo gukura bamwe mu baturage ku rutonde rw’abahabwa inka kandi baratoranyijwe mu ruhame, umuyobozi wa Njyanama Murenzi Alphonse yabwiye abadepite ko N’ABABASIMBUYE bari bazikeneye, ariko avuga ko bitazongera.

Abadepite bo bagaragaje ko nta muturage ukwiye kuvanwa ku rutonde rw’abazahabwa inka kandi yaratoranyijwe n’abandi baturage mu ruhame ko ayikwiye, bavuga ko kubakura ku rutonde ari imikorere idahwitse kuko ngo iba yuzuye amarangamutima n’ikimenyane.

Ku kijyanye n’amafaranga agenerwa abakozi yiyongereye akava kuri Miliyoni 176 z’amafaranga y’u Rwanda akagera kuri miliyoni 231, ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye abadepite ko ayo mafaranga yongerewe n’ibyitwa ‘ram sum’, aya akaba ari amafaranga y’inyoroshyo yongerwa ku mushahara wa b’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, yavuye ku bihumbi 60 agera ku bihumbi 240 buri kwezi.

Abadepite kandi banenze uburyo abakozi bareka gufata amafaranga bagenewe nka ‘mission’ ku gikorwa runaka, bikazarinda ubwo ayo mafaranga agwira akavamo ibirarane. Adepite bavuze ko ari imikorere mibi, ivamo ‘gutekinika’ no gukora akazi nabi bitewe n’uko umukozi yiziritse umukanda.

Abadepite bati “None ko akazi kaba kagenewe iyo ‘mission’ kaba karangiye, aba aje kwaka andi mafaranga y’iki?”

Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana bavuye imbere ya PAC bavuga ko biyemeje guhindura imikorere, cyane bagashyira ingufu mu misoro, mu kugenzura imitangirwe y’inka zo muri gahunda ya gira inka no kumenya ko zatanze umusaruro ngo kuko hari naho byagaragaye ko hatanze inka z’ingumba.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Mbanje kubasuhuza mbashimira uburyo mukurikirana imibereho y ‘abaturage mubyukuri hari umukecuru utishoboye bariganyije inka atuye mu murenge wa kigabiro akagari ka nyagAsenyi umudugudu wa gahonogo yitwa Mukagatete placidie

    • Mwaramutse neza,
      nagirango nsobanurire uyu wiyita Gatabazi Bernard
      Njyewe ntuye mu mudugudu wa gahonogo nturanye nuyu mukecuru Mukagatete Placidie. Nibyo koko uyu mukecuru yari yarashyizwe ku rutonde rw’abazaziturirwa ku nka zatanzwe n’ubudehe, nyuma aza kwimukira i Kabuga aza kongera kugaruka nyuma rwose zaramaze gutangwa. Kubera ko nta sambu afite yahingamo ubwatsi bwo guha iyo nka umudugudu wasaze ugomba gutegereza akabona aho ahinga. Muzaze mumusure mumwibarize.

  • rwamagana ntacyo igombakuvuga kuko niwabo wamakosa icyakwereka muri mutuele abaturage twarashize .

    • Dear RUTURA,ese uba mu karere ka Rwamagana cg hafi yako? Nukuri muzajye mureka gusebya no gukerensa ibikorwa bikorwa ku bw’inyungu zabaturage. Ese waba waragiye kwivuza ntuvurwe waratanze mituelle. Nje ndabona ntacyo mbanenga, ahubwo bashyiremo ingufu, isura yako yongere ibengerane kandi uruhare rw’abaturage rugaragare.

  • NIYO MPAMVU GUKORA UMUHANDA A RUGENDE BUGESERA BYABANANIYE.BAKABURA N’IMBAHO ZO GUSHYIRA KU KIRARO KWERI!

  • Bwana Mayor wa Rwamagana,
    niba ushobora gusoma ubu butumwa ndakumenyesha ko imikorere y’Akarere kawe imeze nabi kandi nawe urabizi.
    uretse nibyo PAC yababajije hari ibindi bijyanye nimiyoborere itameze neza, kudakurikirana ibibera mu Karere kanyu. nkumuhanda mwakoresheje mu murenge wa Muyumbu (Rugarama-Akinyambo) uyu muhanda isoko ryahawe Abatigiste bawukora nabi abaturage barabibamenyesha murengaho amafaranga yawo aratangwa.
    Ikigega cyamazi EWSA yubatse hashize amezi atanu cyaruzuye ariko kuyobora amazi mubaturage byarananiranye.
    mubaye abantu babagabo mwatubabarira mukegura.
    Nyakubahwa Minister ubashije gusoma ubu butumwa ndagusabye ukurikirane
    ibibazo biri muri Rwamagana. abayobozi nkabo nibo bahesha isurambi i Gihugu cyacu bana subiza abantu inyuma kubyo bamaze kugeraho.
    Murakoze

  • jyewe iyi PAC ibyo ikora nta nyungu bifitiye abaturage uretse kubarisha umutima gusa, ibi bajye bareka kubitangaza kuko ndareba amakosa yose Rwamagana ikora isesagura imali ya leta kdi ugeze nka NYAGASAMBU ukareba uburyo imihanda yaho yangiritse, kutagira amazi ahagije mu ngo z’abaturage no kutita ku nyungu z’abaturage, jye mbona MINALOC igomba kuvanaho abayobozi b’aka karere si non, ibi ntacyo biba bivuze ku muturage wifitiye ibibazo nerekanye haruguru

    • jye ntabwo mbona ibintu kimwe nawe Kananga,kuvanaho abayobozi siwo muti, ahubwo uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa nuruhe? Reka buri muturage aharanire ko ibyagezweho bibungwabungwa, aho abonye ibyangiritse atange amakuru ku gihe ,hagerwe n’abayobozi ku girango bizakemurwe mu igenamigambi.Ariko ntawakirengegiza ko Ibibazo byose bidashobora guhita bikemukira rimwe. Ku mihanda ubwo gukora umuganda bibe inshingano z’abaturage n’abayobozi maze imihanda yangiritse isanwe.

  • Reka nshimire abambanjirije ku bw’ibitekerezo byanyu. Ntabwo ndibuvuge ko mu Karere ka Rwamagana ibintu byacitse ku buryo bitakosorwa, ahubwo nagirango nibutse abayobozi b’ako karere ko bakwiye guharanira inyungu za rubanda aho guharanira izabo bwite. Hari ubwo abayobozi bose ba Rwamagana bari barihaye kujya btaha i Kgli, ukibaza icyo umuyobozi udashobora gusangira umwijima (ahatari umuriro) n’abo ayobora icyo yaba amaze kikakuyobera! Abayobora imirenge yo mu byaro itagira umuriro, nta n’umwe uhara yewe n’uyobora akagari ntashobora! Ubwo se urumva uwo yamenya ko umuriro ukenewe!!!!!!! Niba Nehemie bimunaniye nage kuvura kuko nibyo yavuze ko akunda igihe yabazwwaga impamvu Rwamagana iba iya nyuma.

  • Ariko aba mayors murimo kweguza ku ngufu nimwe mubahemba? Nimwe bakorera ? Nimwe mubaha imihigo? Nimwe baha rapport, Nimwe bwe mwabashyizeho ? Mwatuje mukayoborwa mwa baturage mwe induru y’ibikeri itabuza inzovu kwimnywera amazi !

  • ariko rero aka karere gakomeje kwitara nabi haba mumihigo, ndibuka nubushize kigeze kwifata abayobozi guhera kuri mayor baregura, kubera ikibazo cy’amasoko yatangwaga nabi, ni ukwicara bagacoca ibyakarera kuko ndumva Atari byiza namba

  • ubuyobozi cyane cyane abantu bashinzwe umutungu wa rubanda kwitondera amaraporo no kwita ku nshingano zabo kuko amakosa akozwe agira ingaruka ku mbaga y’abaturage benshi

  • None se ubu ako karere kihaye ikibanza ku mwanya wa 29/30 murumva kakora iki kitari ugucunga umutungo kuriya? MINALOC nitabare naho ubundi 2020 ni inzozi.

  • Erega Nehemiya muramurenganya ibyo ashoboye nu ukuvura naho kuyobora byaramunaniye.

Comments are closed.

en_USEnglish