Digiqole ad

Rwamagana: Abafatabuguzi ba Airtel batomboye ibihembo barabitahana

Kuwa gatandatu abafatabuguzi benshi ba Airtel bahuriye i Rwamagana mu mujyi aho Aritel Rwanda yari yateguye igikorwa cyo guha amahirwe muri Tombola abafatabuguzi bayo maze ibihembo begukanye bakanabitahana.

Calixte watsindiye inka Airtel irayimujyanira i rwamagana
Calixte watsindiye inka Airtel irayimujyanira i rwamagana

John Magara ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda yavuze ko yari gahunda ya “Birahebuje” ikomeje.

Ati “ Icya mbere twahereyeho ni uguhemba abatsindiye ibihembo byabo ubushize, hanyuma abandi nabo baratombola maze ibihembo bagahita babitahana.”

Aya mahirwe ku bafatabuguzi ba Airtel yasekeye cyane umusore witwa Theophile Murwanashyaka wegukanye inka y’inzungu ndetse akayitahana.

Hari abandi bantu batandatu nabo batomboye telephone zigendanwa bahise bahabwa ako kanya.

Mu bahembwe batsinze mu marushanwa y’ubushize, uwitwa Calixte Munyarukundo yahawe inka yatsindiye,  ndetse n’abandi batanu batsindiye ama telephone bayashyikirijwe.

“BIRAHEBUJE” ni promotion iri kuba ku nshuro ya kabiri, kuva yatangira hamaze gutangwa inka 16 ahatandukanye mu gihugu.

John Magara ati “ Iyi promotion irakomeje, iri rushanwa rizakomeza kugera hamaze gutangwa inka 36 ku bafatabuguzi ba Airtel bari ahatandukanye mu gihugu.”

Hari abafatabuguzi ba Airtel bamaze gutsindira amaticket y’indege yerekeza muri Afurika y’Epfo, Entebe muri Uganda, Accra muri Ghana na Dar-es-Salam.

Ubu ngo hakaba hasigaye iticket y’indege imwe yanyuma uzayintsindira azajya mu gihugu cya Dubai.

Telephone zimaze gutangwa  zigera kuri 410, amafaranga y’ishuri ku bantu bagera kuri 82 aho hatanzwe miliyoni  umunani n’ibihumbi magana biri y’amanyarwanda, ama karita yo guhamagara agera kuri 410, hatanzwe Miliyoni enye n’ibihumbi ijana y’amafaranga y’u rwanda.

Ubuyobozi bwa Airtel buvuga ko Airtel itaje mu Rwanda gucuruza gusa ahubwo yaje no gufasha mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda.

Abafatabuguzi hano biyandikishaga ngo bahite batombola
Abafatabuguzi hano biyandikishaga ngo bahite batombola
Abakozi ba Airtel berekana abafatabuguzi babo ko ibyo bihembo byose bihari
Abakozi ba Airtel berekana abafatabuguzi babo ko ibyo bihembo byose bihari
Calixte watsindiye Inka yayitahanye mu modoka.
Calixte watsindiye Inka yayitahanye mu modoka.
Murwanashyaka Theophile watsindiye inka
Murwanashyaka Theophile watsindiye inka
Uyu musore uri hagati yatsindiye Telephone barayimuha arayitahana
Uyu musore uri hagati yatsindiye Telephone barayimuha arayitahana

Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish