Uwari Burugumesitiri wa Komini Nyamabuye yemeranywa n’igihano yahawe
Ruzigana Emmanuel wategetse Komini Nyamabuye, avuga ko ibyaha yakoreze muri jeniside abyemera kandi bingana n’ibihano yakatiwe. Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2014 ubwo we na bagenzi komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite yabasuraga gereza ya Muhanga.
Abagororwa ndetse n’imfungwa barenga 1 000 bari bitabiriye ibiganiro by’abagize Inteko Nshingamategeko bari muri komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside bitabiriye ibiganiro binyuranye bagejejweho.
Ibiganiro byatanzwe birimo gusobanura amategeko agenga uburenganzira bwa muntu ndetse n’amateka mabi yaranze u Rwanda bigera aho jenosode yakorewe Abatutsi mu 1994 iba, iyi komisiyo yavuze ko hari bamwe mu bagororwa usanga birengagiza nkana ibyabaye ahubwo bakavuga ko barengana.
Bamporiki Edouard yabwiye abagororwa bafungiye Jenoside ko umutimanama wonyine ariwo ubahamiriza ko ibyaha bashinjwa aribo bireba mbere na mbere kandi ko ari bo bagombye gufata iya mbere bashishikariza n’abandi kwirega no kwemera icyaha bagamije kunga no kubanisha abanyarwanda.
Abagororwa icyenda mu basaga 1000 bari bahari ni bo bavuze ko igihano bakatiwe gihwanye n’ibyaha ndengakamere bakoze kandi ko babyakiriye neza.
Ruzigana Emmanuel wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyamabuye, yavuze ko uruhare yagize muri jenoside yakorewe Ababtutsi mu 1994 arwemera, kandi ko n’ibihano yakatiwe bihwanye n’ibyo yakoze.
Yavuze ko we na bagenzi be bemera ibyaha bakoze bazakomeza kwigisha uyu mubare utari wakira ibihano kugira ngo na wo uhinduke, ndetse anasaba abafite umutima wo kwicuza ko batacika intege ahubwo bagashaka icyagirira umumaro Abanyarwanda bose.
Bisengimana Eugene umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, yavuze ko umubare w’abavuga ko igihano bakatiwe gikwiranye n’ibyaha bakoze urenze kure abagaragaye uyu munsi, ko ahubwo byatewe n’ibyicaro bike by’abaje gukurikirana ibiganiro, ko undi mubare w’abemera ibihano bahawe utabashije kubona aho wicara.
Yagize ati “Hari abagera kuri 400 batubwiye ko biteguye gutanga ubuhamya ku bo bahemukiye, tugiye kureba uko twabibafashamo.”
Gereza ya Muhanga irimo imfungwa n’abagororwa 5 000 birenga, muri bo abagera ku 3 000 bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside, na ho abandi 2 000 ni abakoze ibyaha rusange.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.
0 Comment
Muri ibicucu, kutabafunga ni ugukosa.Niba mutumva umukino ubakinirwaho ikindi mwakumva ni iki?? Eh bien, la politque c’est l’art de mentir. Ni byiza gutanga ubuhamya ku byo bakoze ndetse bakanasaba imbabazi abo bahemukiye.. ariko se ko ntarumva utanga ubuhamya ku bwicanyi yakoreye Abihayimana aho I gitarama ngo anabisabire imbabazi???
@rubyogo. Urupfu rwabo bihayimana uvuga rutaniyehe n’urupfu rw’uwagonzwe n’imodoka ejo bundi! Mureke kwitiranya jenoside n’ubundi bwicanyi? Ubwo rero wihaye kurusha abandi ubwenge ngo bo ni ibicucu! Uri rubyogo koko!
Urabeshya nde sha! Uwo mugabo yakijije n’abantu benshi abo azi n’abo atari azi. We na Vjeko Curic. C’est un prisonier politique, pas un genocidaire. Uwamukatiye ni Mugasi Fidel. Uzajye ku gasozi k’iwabo ubaza neza ntuzabura uwarokotse uzakubwira ibye. Harya muri Gacaca y’i Gihuma uwo abo bahezanguni bari baguriye ngo abeshyere uwo Ruzigana hanyuma akisubiraho imbere y’abagabo. Byagenze bite? Abo se bavuze ukuri ko arengana bagafungwa bo bazize iki?.
nubwo bitagarura abacu bapfuye ariko iyaba abacanyi bose babaye nkuyu bakemera ibyo bakoze byibura bazajya muri societe nyarwanda bagororotse ntacyo bikanga kandi bakanakirwa nta ntugunda
Ni ukuri iyi ni intambwe ikomeye abanyarwanda bari gutera mukubaka urwababyaye.mbe nka wa mugabo Luther King’mfite inzozi z’ibyiringiro by’uko abanyarwanda baziyunga bagasenyera umugozi umwe,kandi ibyo bizabageza ku iterambere rirambye.Abashoboye kwemera ibyaha bakoze muri jenoside bakanabisabira imbabazi,ni abagabo kandi inkunga yabo irakenewe kuko nibo bazafasha abandi guhitamo inzira yubaka.
ni nyamabuye yihe?ko za nyamabuye ari nyinshi mu rwanda?
I Gitarama mu mujyi
Commune Nyamabuye yari imwe gusa mu Rwanda. izo nyinshi zindi uvuga uzikura he?
Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga,gusa umubare wababihakana uracyari munini nihafatwe ingamba zihamye zo guhindura abagifite imyumvire mibi.
iyi nintambwe ikomeye cyane numutima wakigabo utagakwiye kurangirira kuri uyu mugabo gusa nabandi barebereho, kandi turamushyigikiye , nubwo wamugani bitagarura abapfuye ariko nibura biratuma ibikomere ku mitima y’abacitsekwicumu biri bugabanuke , bakabonako nabafunze at least bagifite imitima ya kimuntu, ibi kandi turabikesha leta y’ubumwe ya paul kagame, vive Mzee
None se uriya Mambo ubaza ngo ni Nyamabuye yihe, ubundi hari commune yitiranwaga nindi ? Commune Nyamabuye yari imwe hari i Gitarama.
ndabona Hon. bampora iki akomeje ushyigikira gahunda ya Ndi umunyarwanda n’ubumwe n’ubwiyunge
no kuba harimo abateremera ibihano bakatiwe nabyo ubwabyo ni ikibazo gusa ntawabura gushimira abafashe umwanzuro wo kwakira ibyo ibihano bakatiwe abo bari no unzira yo gukira.
ukuli nkubwiye ko uri umuhezanguni, ngo kwica abihayimana ninko kubona igonzwe nimodoka kuki muterura ngo musabimbabazi mwizina ryanyu bishe kandi bakanabyigamba yewe haracyarurugendo mubwiyunge mubanyarwanda mureke gutekinika ngo imuhanga barabyemera bagire bate se ko mwabakaniye urwo mushaka ariko imana ihorihoze none nige ejo niwowe
Comments are closed.