Rutsiro: Yareze umugore baturanye ko yakanze igitsina cy’umugabo we akacyangiza
Mukandanga Claudine utuye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Musasa mu kagali ka Gabiro mu mudugudu wa Rwangoma , umugabo we ngo yahohotewe n’umugore w’umuturanyi aho yakuruye ubugabo bwe akabukanda ubu akaba ari mu bitaro amerewe nabi, barasaba ubuyobozi kubatabara ngo iki kibazo gikemuke.
Mukandanga avuga ko umugabo we uyu mugore yamukuruye kandi agakanda imyanya y’igitsina amuziza ko inka yagiye kona mu murima wabo.
Uyu mugore avuga ko inka yabo yamennye urugo ijya konera abaturanyi, bahamaraga umugabo ngo ajye kugarura inka ye, ngo ageze mu murima yariho yonamo yarunamye ngo abanze ayishyireho ikiziriko ayivanemo maze uyu mugore wonesherezwe nawe ahita yunama akurura ubugabo bw’uyu mugabo arabukanda umuntu amererwa nabi cyane.
Mukandanga ku ruhande yabwiye Umuseke ati “yamuturutse inyuma amufata igitsina amukanda amabya bikomenye umugabo aragonga kugeza ubwo haje abantu harimo umukecuru duturanye abura ukuntu abakiza, haza undi mugabo wari uturutse ku muhanda yumva umuntu ari kugonga, abonye uyu mugabo wundi abona kumurekura. Kandi umugabo wanjye yemera kwishyura ibyo inka yonnye ariko nawe asaba kuvuzwa.”
Mukandanga avuga ko bagejeje ikibazo cyabo mu mudugudu kuko umugabo yaribwaga bikomeye cyane, ariko ikibazo cye banga kucyakira bavuga ngo ahubwo arashaka gutoroka kuko yagombaga kwishyura aho inka yonnye.
Ati “aha ku mudugudu bamwicaje ku ngufu banga ko ajya kwa muganga bamuca ibihumbi cumi na bitatu akomeza kubasaba kujya kwa muganga kuko yababaraga cyane bamureka babonye amerewe nabi cyane.”
Mukandanga avuga koi bi ari ukurenganya umugabo we no gukorerwa urugomo n’uwo mugore baturanye witwa Nyirabahimana, agasaba ko uyu mugore yavuza umugabo we.
Umuyobozi w’Umurenge wa Musasa Ladislas Ruzindana yabwiye Umuseke ko umudamu wabikoze bamufite kandi bifuza kumva impande zombi , nibasanga ari ikibazo gikomeye barahita bamusaba(Mukantanga) kujya gutanga ikirego kuri Police kuko byaba ari urugomo rukomeye.
Umugore w’uyu mugabo bakuruye bakanakanda ubugabo avuga ko hari n’impungenge ko umugabo we ashobora no kubivanamo ubumuga bukomeye burimo no kutazongera gutera akabariro.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Yayayayay!ark bamudugudu nabo ntibagakabyre two ngo umuntu yatoroka kuko yaciwe 15000frw kweri!!!gusa nibavuze uwomugabo kuko ntawe utazi uko hariyahantu hababaza.
Inzego zibanze nibatazihagurukira zizatuma abaturage bagarura umuco wo kwihorera.Kandi abaturage bafite ukuntu babikora kuburyo bikorwa ababikoze ntibamenyekane pe ! Abayobozi basangiraibigage n’abaturage ninabo babahanganisha ! Uwo mugabo namara gukira mbese murabona iyo miryango izabana gute !
Inkurikizi zabyo zizaba nabi kandi nubwo atakira ingaruka ntizizabura rwose.
Ibi ni urugomo, uwo mugore utinyuka gukora kugugabo bw’undi mugabo ni umugome, ni inkunguzi, ni umushizi w’isoni, ni ingare. Ese ko afite umugabo, iyo areka ikibazo cyikajya hagati y’abagabo. Gukomeretsa si ukuvusha amaraso gusa. Nagezwe imbere y’ubutabera, mufunge n’ibura amezi 6. Ntazasubira. Ubwo kandi n’ayo mande ya 15 000 Frw bihwaniyemo. Kuko icyaha yakorewe kiruta kure ibyonwe n’inka. NGIBYO IBYO MUCYARO. ABOYOBOZI B’IBANZE BARAGOWE. WA MUGANI ABANYARWANDA HAFI YABOSE BAFITE INDWARA UMUNTU ATAMENYA IYO YATURUTSE. AMAHANO TWAKOZE 94 ARACYADUKURIKIRANA.
Iyo ngare y’umugore nibayifunge.Urabona ukuntu apfakaje uriya mwana/mugore utanze ikirego.
Uwomugore nange twarahuye nigendera aransuhuza aranyegera ankora kumboro ndikanga
Comments are closed.