Digiqole ad

Rutsiro: 6 bafashwe bakekwaho kwiba banki arenga miliyoni 23

 Rutsiro: 6 bafashwe bakekwaho kwiba banki arenga miliyoni 23

Akarere ka Rutsiro

Kuri uyu wa kane  tariki ya 13 kanama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa  Gihango  yataye muri yombi abagabo batandatu  barimo  bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 23. Ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

Muri Rutsiro aho Banki yibwe arenga miliyoni 23
Muri Rutsiro aho Banki yibwe arenga miliyoni 23

Babiri muri aba bakozi, umwe witwa Kavamahanga yari umurinzi w’iyi Banki naho uwitwa Maniraguha akaba umuyobozi (Manager) wayo nk’uko Police ibitangaza.

Iyi Banki ngo byagaragaye ko yibwe kuwa gatandatu ushize amafaranga arenga gato miliyoni 23 z’amanyarwanda n’amadolari 1 520 y’amerika, iperereza ryakozwe ryafashe abagabo batandatu n’ubu rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara yIburengerazuba, IP Theobald Kanamugire avuga ko hari amafaranga miliyoni 4 yasanzwe kwa Kavamahanga (umurinzi) uyu yemera ko hari aho ahuriye n’ubujura bwabaye muri iyi banki kuko ngo, kuwa gatandatu uriya Maniraguha(manager) yavuye ku kazi akamubwira ko hari amafaranga ari bugaruke gutwara, ari nabwo yamusigiyeho miliyoni 4 z’amanyarwanda.

Bivugwa ko Maniraguha ngo yagarutse saa yine z’ijoro ari kumwe n’abandi bantu batandatu maze akinjira akongera agasohoka ari bwo yahaga umuzamu za miliyoni enye.

IP Kanamugire agira ati “Hari ibyo twamenye kuko mu gihe cy’iperereza, uyu Kavamahanga yumviswe ahamagara umugore we kuri telefone amubwira ko muri ya mafaranga ashakamo avoka wo kumuburanira abona ibintu bikomeye, nibwo twahise tujya iwe turayahasanga.”

Maniraguha kandi nyuma y’uko banki yayoboraga yibwe, ntiyongeye kuza ku kazi ahubwo yahise yigira aho atuye mu karere ka Burera, yagarutse abayobozi be bagombye kumuhamagara, ubu akaba, we abandi bakozi ba banki batatu n’abazamu babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaruzwe n’andi mafaranga.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ariko mbere yo gutanga akazi bajye babanza barebe nimyitwarire yabo kuko urumva ko abarinzi aribo baba ibyitso kandi ndashimira polisi yacu uburyo itabara vuba kandi nkabambona ari nyamwuga nuburyo ihita ifata abanyabyaha

  • ayayaya miliyoni 23 kweri bari bankiranye pe ariko Police iba yakoze akazi kazima kabisa gufata abajura nkaba ni inshingano kuba batuma amabank ataduha inguzanyo kubera igihombo

  • Iyi banki yibwe niyihe?

    • Ni Banki y’abaturage

Comments are closed.

en_USEnglish