Digiqole ad

Rutahizamu Adriano afungiye mu nzu n’ikipe ya Corinthians

Iyi kipe yo muri Brazil yatangaje ko rutahizamu wayo Adriano ubu afungiye muri Hotel y’iyi kipe kugirango bacunge imirire ye.

Uyu mukinnyi umaze guhanwa inshuro zirindwi kubera kutitabira imyitozo y’ikipe ya Corinthians, yugarijwe n’umubyibuho uterwa no kurya cyane adakora imyitozo.

Adriano akiri mu bihe byiza muri Inter de Milan
Adriano akiri mu bihe byiza muri Inter de Milan

Aha afungiye ngo azajya agaburirwa n’abaganga, narangiza ategekwe gukora imyitozo gatatu ku munsi kugirango agabanye ibiro bigeze hafi ku 100kg ubu.

Ubuyobozi bwa Corinthians bwememeje ko uyu mukinnyi wahoze ari rutahizamu wa Inter de Milan afungirwa muri iyi Hotel kugirango akurikiranwe.

Mu Ukwakira umwaka ushize Adriano yagarutse mu kibuga ariko afite ibiro byinshi cyane, nyuma amezi atanu yari amaze mu mvune nayo yagiriye mu myitozo.

Kuva yakira agatsitsino mu Ukwakira 2011 yakinishijwe inshuro nke cyane, agasiba imyitozo kenshi maze si ukubyibuha. Kugeza aho bafashe icyemezo cyo kumufunga.

Fabio Mahseredjian umuganga w’iyi kipe yagize ati: “ Muri Hotel turamufite kurusha ari iwe, arabizi ko dushaka kumugirira neza, kandi nawe aramutse atabishaka ubwo yava mu ikipe

Uyu muganga yavuze ko guta ibiro ku mukinnyi bidaturuka gusa ku myitozo ahubwo no ku mafunguro afata, Adriano rero bikaba ngo byaramunaniye kwifata mu biryo arya.

Nguko uko ibiryo byamugize ubu
Nguko uko ibiryo byamugize ubu

Adriano Leite Ribeiro, 29, aheruka kugaragaza ubuhangwa bwe hagati y’umwaka wa 2001 na 2009 ubwo yari muri Inter de Milan, yahakinnye imikino 123 atsinda ibitego 48.

Corinthians ikaba yaramuzanye nyuma y’uko AS Roma imwirukanye muri Werurwe  2011.

Adriano, umusore uvuka mu muryango ukize cyane i Rio de Janeiro,  afite ibikombe byinshi yatwaye mu makipe yakiniye nka Flamengo, Inter de Milan, Fiorentina, São Paulo ndetse n’ikipe y’igihugu.

Nyamara ariko yanahawe igikombe cyitwa Bidone d’Oro gihabwa umukinnyi witwaye nabi muri shampionat y’ubutariyani.

Adriano ararusha umubyibuho Ronaldo (ibumoso) abanyarwanda bitaga 'Igifaru' we utagikina
Adriano ararusha umubyibuho Ronaldo (ibumoso) abanyarwanda bitaga 'Igifaru' we utagikina
Uko angana aracyashaka gutera ruhago
Uko angana aracyashaka gutera ruhago

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nabe nawe afite ibyo arya abanyasomariya se bo? yabahayeweeeeeeeeeeeeeeee

  • ndishimye kuba mbasuye

Comments are closed.

en_USEnglish