Digiqole ad

Ruswa iravuza ubuhuha ku Isi. u Rwanda ruhagaze he?

Muri Raporo yasohowe na Transparency Rwanda ya Global Corruption Barometer 2013, iravuga ko ku Isi ruswa ikomeje kwiyongera muri rusange. Kuko ngo nibura umuntu umwe kuri bane yatanze ruswa ku rwego rwa Leta mu mwaka ushize nk’uko bitangazwa n’ubu bushakashatsi bwakozwe ku bihugu 95 ku Isi. Transparency Rwanda mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ivuga ko umwanya u Rwanda ruriho utavuze ko ruswa mu gihugu idahari.

Ku Isi

Kuri bimwe mu bihugu bya Africa ruswa ngo iri hejuru cyane. Sierra Leone niho ikaze kuko ababajijwe 84% bemeza ko batanze ruswa. U Rwanda, nicyo gihugu muri Africa 13% by’ababajijwe bemeza ko batanze ruswa, nicyo kigero kiri hasi mu bihugu byakozweho ubu bushakashatsi muri Africa.

Transparency Rwanda ivuga ko ruswa mu Rwanda yagabanutse kubera imbaraga zashyizweho na Leta mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa.

Transparency Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 09 Nyakanga, yavuze ko ababajijwe mu Rwanda bemeza inzego z’ubutabera na Police arizo zivugwamo cyane kwaka ruswa, ariko ngo ziri ku kigereranyo cya 2%, mu gihe ku Isi muri rusange ziri ku kigero cya 4%.

Apollinaire Mupiganyi, umuyobozi wa Transparency Rwanda avuga ko Abanyarwanda bagera kuri 95% bishimira imbaraga zishyirwa mu kurwanya ruswa mu Rwanda  biciye mu nzego za polisi, Umuvunyi, Ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha.

Mu kiganiro Transparency Rwanda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Mu kiganiro Transparency Rwanda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Ibi ngo nibyo byatumye u Rwanda rwisanga ahadakabije muri ruswa ku Isi, ndetse n’aheza ugereranyije n’ibindi bihugu byose bya Africa.

Mupiganyi ati “Inzego zishinzwe ku rwanya ruswa mu Rwanda zimaze kwiyubaka niyo mpamvu iyi raporo ishyira u Rwanda ku mwanya utari mubi. Ariko ntibivuze ko ruswa idahari. Transparency Rwanda igerageza gukorana n’inzego mu kurwanya ruswa, umuturage iyo adutungiye agatoki aho bamwaka ruswa turabikurikirana. Ubu bufatanye buri mu bituma ruswa igenda igabanuka.“

Ku Isi, ibihugu bitarangwamo na ruswa ikabije ni Denmark, Finland, Japan na Australia aho ibarwa ku kigero cya 1% gusa by’abemera ko bayitanze.

Huguette Labelle, umunyacanada uyobora Transparency International avuga ko ubu bushakashatsi buvuga ko kwibeshya kuri bwo kwaba nibura kubarirwa kuri 3%, kuri buri gihugu abantu nibura 1 000 ngo nibo babajijwe.

Ijanisha ry'abantu bemera ko batanzwe ruswa
Ijanisha ry’abantu bemera ko batanzwe ruswa

Abarenga 1/2 cy’abantu babajijwe na Transparency International, umuryango ukorera i Berlin mu Ubudage, bavuga ko ruswa yarushije kwiyongera ku Isi mu myaka ibiri ishize.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yatangarije abanyamakuru ko impamvu ituma ruswa igabanuka mu Rwanda ari umurongo wa politiki u Rwanda rugenderaho, udaha intebe ruswa kandi uhana ufashwe wese ayaka cyangwa ayitanga.

Musoni yagize ati “Hashyizweho inzego nk’Umuvunyi, gahunda zo kugenzura imitungo y’abakozi ba Leta, ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari ya Leta n’ibindi, ibi byose bigamije gukumira ruswa ahanini kuko ni imungu y’iterambere tugamije.“

u Rwanda ntiruri habi mu bijyanye na ruswa ugereranyije n'ahandi
u Rwanda ntiruri habi mu bijyanye na ruswa ugereranyije n’ahandi
Mu karere
Mu karere

 

Igihugu Ijanisha (%)
Afghanistan 46
Algeria 41
Argentina 13
Armenia 18
Australia 1
Bangladesh 39
Belgium 4
Bolivia 36
Bosnia and Herzegovina 28
Bulgaria 8
Cambodia 57
Cameroon 62
Canada 3
Chile 10
Colombia 22
Croatia 4
Cyprus 19
Czech Republic 15
Denmark 1
DR Congo 46
Egypt 36
El Salvador 12
Estonia 6
Ethiopia 44
Finland 1
Georgia 4
Ghana 54
Greece 22
Hungary 12
India 54
Indonesia 36
Iraq 29
Israel 12
Italy 5
Jamaica 12
Japan 1
Jordan 37
Kazakhstan 34
Kenya 70
Kosovo 16
Kyrgyzstan 45
Latvia 19
Liberia 75
Libya 62
Lithuania 26
Macedonia 17
Madagascar 28
Malaysia 3
Maldives 3
Mexico 33
Moldova 29
Mongolia 45
Morocco 49
Mozambique 62
Nepal 31
New Zealand 3
Nigeria 44
Norway 3
Pakistan 34
Palestine 12
Papua New Guinea 27
Paraguay 25
Peru 20
Philippines 12
Portugal 3
Romania 17
Rwanda 13
Senegal 57
Serbia 26
Sierra Leone 84
Slovakia 21
Slovenia 6
Solomon Islands 34
South Africa 47
South Korea 3
South Sudan 39
Spain 2
Sri Lanka 19
Sudan 17
Switzerland 7
Taiwan 36
Tanzania 56
Thailand 18
Tunisia 18
Turkey 21
Uganda 61
UK 5
Ukraine 37
Uruguay 3
US 7
Vanuatu 13
Venezuela 27
Vietnam 30
Yemen 74
Zimbabwe 62

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE

0 Comment

  • Ruswa? Muri FIFA, ba CHIRAC (FRANCE), abasenateri muri USA, etc, barayiriye namwe muravuga???? Ahaaaa

  • Mu Rwanda ngo inzego z’ubucamanza na police nizo zivugwamo ruswa cyane? Naho se mu butegetsi bwite bwa Leta cyane cyane mu gutanga amasoko?Keretse niba kurya ruswa ya make ari cyo cyaha.Uwariye 100,000Frw arafatwa agafungwa ariko uwariye 100,000,000Frw muzarebe ko amaramo icyumweru.Naho ubundi ku rwego mpuzamahanga ndabona duhagaze neza ahubwo twongere ingufu

  • Ibya ruswa byo ni hatari pe!Hamwe mu nkiko bayigize umukino!

    Bazagenzure perezida w’urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo ukuntu ayirya!

    • Ubu se KAREMERA, kuki utatanze nk’urugero rwaho yaba yarayiriye

    • Ubu se KAREMERA, kuki utatanze nk’urugero rwaho yaba yarayiriye. Yitwa nde se ubundi.

    • Jean Luc, ibyo uvuga birashoboka, ariko buriya ugaragaje izina ryuwo Perezida waba ugize ugize neza kubera ko mu Niko habomo abakozi benshi.

  • Ni byiza niba ari ukuri..amaraporo akorwa amenshi aba atagaragaza ukuri.
    Hari ruswa y’igitsina iyi yo ibara bangahe…abandi batanga agatubutse,,,ntawe urabukwa…ahandi ubukene iyo buvuza ubuhuha …ahaaaa Imana itube hafi bise n’ukuri.

  • LETA NTIYIRARE KUKO HARI IBIGO BYA LETA RUSWA IVUZA UBUHUHA URUGERO IKIGO IRST KIYOBOWE NA DG NDUWAYEZU ARYA RUSWA KUMUGARAGARO MW’ITANGWA RY’AMASOKO AHO ATEGEKA ABABISHINZWE ABO BAYAHA NTA BWOBA NABO BAYAKA NTA BWOBA KUBERA AKANTU BABA BAMUTEYE MBERE.IMANZA ZIJYANYE NITANGWA RY’AMASOKO MURI IRST ZITE ISONI. MURAKOZE

  • Jean Luc watanze igitekerezo cyiza, ariko iyo uvuga izina rye byari kuba ari byiza cyaneee, aho wabonye ayirya, iryo ni isebanya kuko iyaba ibyo uvuga ari ukuri uba waranabigejeje mu Nzego Zibishinzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish