Digiqole ad

Rusizi:2 bafungiye gufata umugore ku ngufu no kumukata ku gitsina bakanabikorera umwana we agapfa

Kuri station ya polisi ya Kamembe abagabo babiri barafunze bakekwaho kugira uruhare mu gufata ku ngufu umugore bakanamukomeretsa bikomeye ku myanya ndangagitsina, byarabereye mu kagali ka Kamashangi mu ijoro ryo ku tariki ya 19 /1o/2011 hafi yo ku kibuga cy’ indege cya Kamembe ho mu karere ka Rusizi.

Akarere ka Rusizi
Akarere ka Rusizi

Nk’uko bitangazwa n ‘abaturanyi ba nyiri ugufatwa ku ngufu ahagana sa moya z’ijoro kuri iriya tariki, Nzacahinyeretse Felix na Ntirenganya Bernard, Bernard akaba ari nawe washakanye n’uwahohotewe, bari bariho banywa inzoga basangira n’uwitwa Habumugisha Asssouman bakunze kwita Demobe, ngo bigeze mu masaha ya saa sita z’ijoro baba barafashe uwo mugore wari unatwite bakanamukomeretsa ku gitsina bakoresheje icyuma nkuko uyu Aphrodice watabaye abyemeza.

Aphrodice yadutangarije ko batabaye uriya mugore bagasanga avirirana bikomeye bakamujyana ku bitaro by’I Gihundwe.

Ibi ngo ntibyaciriye aha kuko umwana w’umukobwa w’imyaka 13, watahanywe mu rugo n’uwahohotewe  nawe yagejejwe kwa muganga I Gihundwe kuri uyu wa kabiri, ahita anitaba Imana bivugwa ko yazize gufatwa ku ngufu n’umugabo wa Nyina ariwe Bernard Ntirenganya.

Abaturanyi babo badutangarije kandi ko uyu mukobwa nawe yaba yarakataguwe ku gitsina cye na bariya bagabo uko ari batatu, nubwo muganga ku bitaro bya Gihundwe atabashije kubidutangariza.

Uyu mwana w’uwahohotewe yitabye Imana nyuma yo gufatwa ku ngufu, akaba yashyinguwe kuri uyu wa gatatu ahitwa ku Kamashangi mu murenge wa Kamembe mu gihe nyina yari mu bitaro

Kavumbi Hadidja, umuyobozi w’Akagali ka Kamashangi, akaba yatubwiyeko Umurenge wa Kamembe  ariwo watanze ibyangombwa bikenewe mu ishyingurwa rya Nyirarukundo Domina mu gihe iperereza rigikomeje.

Kuri ubu umugabo w’Uwahohotewe, afungiye kuri station ya Polisi ya Kamembe, afunganywe na NZACAHINYERETSE Felix bakunze kwita Majyijyiri  bakaba bacyekwaho kugira uruhare mu ifatwa ku ngufu ry’uyu mutegarugori ndetse bakamukata no ku gitsina, bakanabikorera umukobwa we bikamuviramo urupfu. Uwitwa Habumugisha Assoumani bita Demobe ukekwaho ubufatanyacyaha kugeza ubu  yaraburiwe irengero .

Uyu wahohotewe aracyavurwa ibikomere ku bitaro bya Gihundwe, umunyamakuru w’ UM– USEKE.COM wageze ku rugo rwabereyemo ibi byago  yasanze rukinze, akana kabyawe n’uyu mubyeyi wahohotewe k’imyaka 10 kakaba karajyanywe mu baturanyi  mu gihe se afunze nyine ari kwa muganga. Gushyingura mukuru we bikaba byakozwe n’Umurenge wa Kamembe.

Twashatse kuvugana n’umuyobozi w’ ibitaro bya Gihundwe kugirango tumenye uko uyu mutegarugori amerewe ariko ntiyagira icyo adutangariza hagati aho Polisi yo yatubwiye ko igikora iperereza.

MUHAWENIMANA Jonas
UM– USEKE.COM/Rusizi

15 Comments

  • BIRABABAJE!

    • jtye ndakeka ko ari umupfumu wari wabarangiyemo umuti,gura birababaje n’ubunyamaswa

  • ibyo nibikorwa bya kinyamanswa

  • abobagabo nabagome nibahamwa nicyaha bazabafunge burundu

  • ego man!!ni ukubahana ntakundi nonese ko wagirango hari abantu batakigira ubumuntu.

  • niba bariya bagabo bafunzwe kandi bikaba bigaragara ko aribo bakoze ariya mahano,ndetse byemezwa n’abaturanyi n’uwo mudamu wafashwe ku ngufu akanakomeretswa,mu nkuru yanyu ntimwakagombye kuvuga ko bariya bagabo bashyikirijwe police bakekwaho gukora amahano,ahubwo mwagombaga kuvuga ko bafunzwe bakurikiranywaho icyaha kuko nta gucyeka kucyirimo!Aba bagabo rero nibahanwe hakurikijwe amategeko ku buryo bibera isomo n’abandi bagifite imitima ya kinyamaswa nk’iyabo!Murakoze

  • Mana yanjye isi igeze aharindimuka! kuki ubugome bwiyongera koko.Bamwe mu banyarwanda baranze babaye ibisimba pe! Nyamara muzarebe neza muzajya musanga bene abo bantu bakora ayo mahano n’ubundi barishe no muri GENOSIDE. Ahaaaa dore aho nibereye!!!

  • Nyagasani …rimbura isi ureme indi kuko birarenze ibisugaye biyiberaho!

  • Uru nurukazasoni kandi birenze ukwemera pe! Umuntu ahemukire uwo bashakanye bigeze hariya hanyuma anamuhekure!

  • umva rwose rusizi birakabije,ibyo twabiherukaga cyera cyane,abo bantu sinzi uwo bazasaba imbabazi n’ubwo imana ibabira abacumuye bose ariko ababo sinzi rwose ni bwicanyi ndengakamere,basubire ku gicumbi cy’umuco

  • ndababaye ;mupfe kubashira kuri terevision abantu babamenye

  • birababaje pe!!!!!!!!!
    ariko kuki amabiyose abayihishe inyuma y’inzoga? uko biri kose bimaze kugaragara ko inzoga ntacyiza cyazo, ubishoboye yazivaho.

  • @ Masengesho Didier,

    komera Mwana w’Umuntu, komera mwana w’Imana. Shenge inka zarashize, zajyanye na Benezo. Ariko muri nkeya zasigaye, umuntu nka we duhuye namugabira umunani. Maze buri wese akabyibonera. Jyewe Ingabire-Ubazineza, mwene Mulinda na Nyirarukundo, ndagukunze kandi mpise nkunda igitekerezo cyawe, ni impamo…..

    „birababaje pe!!!!!!!!!
    ariko kuki amabi yose abayihishe inyuma y’inzoga? Uko biri kose bimaze kugaragara ko inzoga ntacyiza cyazo, ubishoboye yazivaho“.

    Mu by’ukuri biriya bintu ni amahano mu yandi. Na njye byanteye akababaro kenshi cyane, ku buryo nsoma iriya nkuru nananiwe guhumeka. Nahisemo kuyisubika, nongera kuyisoma hashize amasaha menshi. Yemwe dore ko umuntu agira irari, jyewe ntabwo ndarikiye kuba UMUYOBOZI W’IBANZE cyangwa UMUPOLISI. Akazi bakora ntabwo koroshye na gato. Jyewe sinzi niba nashobora kwihanganira ABAGOME nka bariya, cyangwa niba nahita mpfata imbunda yanjye nkabarasa ako kanya!!!….BIRANDENZE!!!

    AMABI YIHISHE INYUMA Y’INZOGA

    Nkuko mpora mbivuga, iwacu i Rwanda dufite ikibazo gikomeye dukwiye guhagurukira. Maze umuntu akitonda akagishakira umuti unoze.

    Muri make, ntabwo umuntu wese unywa inzoga, ndetse rimwe na rimwe akanywa nyinshi z’ikirenga aba ari „UMUSINZI“. Umusinzi mvuga ni umuntu unywa inzoga, kabone niyo zitaba nyinshi, ariko zikamutera kwiyibagirwa. Bene uwo muntu ashobora, kuba ubusanzwe, ari umuntu wiyubaha kandi akubaha abandi. Ariko inzoga haraho igera, igahita ihindura imico ye. Wamureba, ukareba imikorere ye muri ako kanya, ukibaza niba ari wa muntu runaka usanzwe uzi. Uwo muntu rero, kuri we inzoga ni INDWARA. Inzoga ihindura imyiyumvire ye yose, ihindura imico myiza asanganwe, ihindura amatwara ye.

    Ntabwo rero ari iwacu i Rwanda gusa, ahubwo ku isi yose, muri gereza usangamwo abantu benshi bakoze ibyaha babitewe n’inzoga. Akenshi usanga bene abo bantu batazi gushyanuka, cyangwa ndetse kwirwanaho. Muri gereza bitwara neza, kuko nyine nta nzoga zirenze bahasanga. Ariko baba barekuwe, bakigera hanze bakongera bagakora ibindi byaha. Bagafatwa bagacirwa urubanza bagasubira muri gihome. Biraruhije cyane kumenya aho ubugome-karande butangilira n’aho ubugome butewe n’ubusinzi buhera. Umuntu agomba kuba inzobere mu byerekeye INDWARA Y’UBUSINZI, akamenya neza neza inyoko-muntu kandi akagira ubunararibonye buhagije….

    UMWANZURO

    Iyo nitegereje amahano, amagorwa, ishavu n’agahinda inzoga zitera, ni byo koko umuntu zishobora namugira inama yo kuzivaho. Aha rero niho ikibazo kibera ingorabahizi. Kuko umusinzi kabuhariwe, ntabwo ubwe yemera ko ari umusinzi. Kandi niyo abyemeye, kuzivaho burundu ntabwo ari ikintu cyoroshye na gato. ARIKO BIRASHOBOKA….

    Ubusinzi rero, butera igihombo kinini mu miryango no mu Gihugu cyose. Dukwiye byanze bikunze kububonera umuti unoze. Jyewe wandika ibi, ntabwo nandikira kwandika gusa. Naratangiye ndimwo ndashakashaka inzira nyayo, nko nkwandika cyangwa gusemura igitabo. Kuko ibitabo bitanga inyigisho nyazo kuri iki kibazo ziriho. BUHORO BUHORO BIZATUNGANA….

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

  • Ese umuntu afata kungufu nuwo bashakanye noneho ni ishyano!!!!!!!!

  • birababaje kubona umuntu ahohotera uwo bashaka nye akgeza naho kumuca imyanya ndanga gitsina ye?ibi bituma nicuza icyakuye ho igihno cyogupfa kuko kibaye gihari izinkozi zibibi zajya zitinya kuko zaba zizi konazo ziribwicwe nkaba ntakindi bakwiye uretse urupfu kuko gufungwa kwaba ntacyo bivuze.ubunubunyamanswa.

Comments are closed.

en_USEnglish