Rusizi: Umwanda urakabije mu isoko rya Rusizi ya I
Abacururiza muri iri soko rya Rusizi ya 1 riherereye mu kagali ka Gahinga mu murenge wa Mururu baravuga ko babangamiwe cyane n’umwanda uri ahantu hose, ingarani/ikimoteri bamenamyo imyanda cyaruzuye kandi nyamara ngo batanga amafaranga y’isuku. Iri soko ni mpuzamahanga kuko riri ku mupaka w’u Rwanda na DRCongo.
Ugeze muri iri soko arakirwa n’umunuko uva mu ngarani imenwamo imyanda. Umwe mu baturiye iri soko utifuje gutangazwa amazina ye yabwiye Umuseke ko barambiwe n’umunuko uva mu isoko.
Uyu ati “ Nawe reba isoko ritagira ubwiherero, urebye aho bituma umwanda uratonze hejuru y’ubwiherero kuko budakorerwa isuku, imyanda inyanyagiye hose, umunuko ni wose ubu dutegereje za macinya ahubwo.”
Ubwiherero bw’iri soko koko ntabwo bukorwa kandi bumeze nabi cyane, umwanda unyanyagiye buri hamwe abaza kwituma bawushyira, mu isoko umwanda uragaragara hose kuko ikimoteri bamenamo imyanda cyuzuye.
Deogratias Habyarimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mururu yabwiye Umuseke ko iki kibazo bacyimenye kandi bakiboneye umuti.
Habyarimana ati “twamaze kubashakira aho bakimurirwa mu rwengo rwo kuvana umwanda hariya hafi y’umupaka twabonye ikibanza twahawe na MINADEF mugihe isoko rigezweho ritaruzura turaba tububakiye iryo bifashisha dore ko hano bacururiza bahakodeshaga ariko ubuyobozi tubategurira ibyiza ntidushaka ko aba baturage hazagira urwara izo za macinya kubera umwanda.”
Nubwo adatangaza iminsi mu mibare, uyu muyobozi aravuga ko mu minsi micye ngo abacururiza muri iri soko bazaba bimuriwe mu kibanza cyateguwe kinafite ubwiherero n’ahashyirwa imyanda bizajya byitabwaho.
Isoko rya Rusizi ya 1 ricururizwamo Abanyarwanda n’abanyecongo, ricururizwamo cyane cyane ibikomoka ku buhinzi. Abanyecongo benshi niho baza kurangura ibi bicuruzwa babijyana iwabo.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI
2 Comments
Inzego zose zikwiye guhaguruka, kugirango kiriya kibazo gikemurwe kuko cyangiza isura y’Igihugu cyacu cyane ko ari ku mupaka! Niba nta companies zihari zishoboye gutunganya iyo myanda, ni basabe ubufasha i Kigali, kuko hari abamaze kubizobera mo!
Ariko mbibarize. ntamuntu wang,umwanda aho muri Rusizi ngo afashe abandi kumenya ububi bwawo?ibi ndabivugira ko atari ubwambere ikibazo cy,umwanda kivugwa muri Rusizi. ubwo Nyakubahwa Presidant wa Republic yabasuraga yababwiye ko muri aba mbere mwiha amashyi nyuma ababwira ko iri k,umwanda. mwumva bidateye isoni muri iki kinyejana kubwirizwa isuku? mwisubireho uretse n,abayobozi n,umuturage ntawavuga ko atazi ingaruka z,umwanda.
Comments are closed.