Digiqole ad

Rusizi: Mayor Nzeyimana yatawe muri yombi

 Rusizi: Mayor Nzeyimana yatawe muri yombi

Amakuru dukesha Radio Rwanda aravuga ko mu masaha y’ejo  ku gicamunsi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yafashwe na Polisi ubu akaba afungiye kuri Station ya Polisi i Kamembe . Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CSP Twahirwa Celestin wavuze ko uyu muyobozi yafashwe akekwaho gukoresha impapuro mpimbano.

Polici iremeza ko Mayor Nzeyimana Oscar yatawe muri yombi
Polisi iremeza ko Mayor Nzeyimana Oscar yatawe muri yombi

Undi ufungiye kuri Polisi ni Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Bazil wari ushinzwe  urwego rw’ ubwisungane mu kwivuza muri kariya Karere hamwe n’abandi bakozi batanu b’Akarere ka Rusizi.

Igenzura ryakozwe mu minsi yashize ryerekanye ko Miliyoni 700 y’amafaranga y’bwisungane mu kwivuza yatanzwe n’abaturage mu Karere ka Rusizi yaburiwe irengero bikaba bikekwa ko iri fatwa ry’aba bayobozi ryaba rifitanye isano iki kibazo.

CSP Twahirwa Celestin yabwiye Radio Rwanda ko ibisobanuro birambuye bizatangwa nyuma y’uko ibikenewe mu iperereza bimaze gukusanywa.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ibyo ni byiza cyane bitwereka ko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko gusa na none biba igisebo ku bayobozi bakora ibyo ngibyo kandi bagakwiye kuba intangarugero

  • N’abandi bose barebereho ko bucya bwitwa ejo! ARIKO NO MU MAFI MANINI BAREBEMO be guhera muri twa Tilapia kandi hari Clarias na Baleines!!!!

    MURAKOZE

  • Ibya Rusizi byo simbizi, ariko niba ari mutuelle de sante Mayor wa Karongi yagombye kumusangayo kuko yabeshye ko abaturage batanga mutuelle ku bwinshi, ariko igenzura ryakozwe n’intara rigaragaza ko akarere katishyura amavuriro.
    Ikibabaje nuko Mayor wa Karongi yabeshye atyo bigatuma ahabwa n’igihembo na Nyakubahwa perezida wa republic!!
    Ssiniriwe mvuga iby’ibikoresho byo kubaka amashuri Mayor wa Karongi anyuza muri quincaillerie ye bwite!!

    Siniriwe mvuga ibya ruswa ahabwa na bamwe mu ba dircteur b’amashuri hanyuma abo badirecteur bakananirwa kwishyura ba rwiyemezamirimo hakishyura akarere, bikarangirira aho!! Ariko se Njyanama yo kuki ntacyo ibikoraho?!

    Niba SE w’intara atarabigizemo uruhare, yagombye kumutanga ntagumye gutobanga iyi ntara!.

  • Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Rubavu bose ni bamwe bagombye kweguzwa, hanyuma mu burasirazuba naho BUGESERA, NYAGATARE, RWAMAGANA bakabisa abandi…..

  • ariko se no mu mihigo bashyiramo ni byo bazarya?

  • nibamushyiremonyone erega nawurye

Comments are closed.

en_USEnglish