Rusizi: Inkuba yakubise abagore babiri bajya ku isoko bahita bapfa
Ahagana saa cyenda kuri uyu wa gatanu mu karere ka Rusizi haguye imvura nyinshi maze mu abagore babiri bo mu mudugudu wa Gashari akagali ka Kizura umurenge wa Gikundamvura inkuba irabakubita bari ku nzira bajya ku isoko bahita bagwa aho, uwa gatatu wari kumwe nabo wo mu mu murenge wa Rwimbogo we yakomeretse bikomeye.
Aba berekezaga guhaha ku isoko rya Muganza ahitwa Kindobwe akagari ka Gakoni muri uyu murenge wa Muganza. Abapfuye ni Nyiransabimana Christine w’imyaka 44 usize abana barindwi, undi ni Nyiranzeho Vestine w’imyaka 39 we usize abana bane.
Umwe mu bazi aba bagore yabwiye Umuseke ko aba bagore bari biriwe mu murima maze bajya ku isoko guhaha imvura ibasanga mu nzira bageze mu gishanga cya Bugarama ari batatu inkuba idasanzwe ibakubita bonyine umwe abasha kurokoka abandi barapfa.
Iyi nkuba kandi yakubise n’inka y’umuturage Gatitira Gaetan iri mu kiraro nayo ihita yuma irapfa ihita ishyingurwa kuko abaturage bavuga ko kizira kurya inka yakubiswe n’inkuba.
Umuyobozi wa Police mu karere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko iyi nkuru inzego z’umutekano zayimenye ziri no gushaka uko abapfuye boherezwa ku bitaro bya Mibirizi mbere yo gushyingurwa.
Charles Mutabazi umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura avuga ko ibi ari ibyago gusa ko atari ubwa mbere kuko n’umwaka ushize inkuba yishe abantu gutya, bakaba bagiye gukoresha inama abaturage bakabakangurira uburyo bwo kwirinda inkuba.
Aka gace ka Gikundamvura karangwamo imvura nyinshi ndetse n’inkuba ziremereye.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE/RUSIZI
1 Comment
Aba bantu varyhukire mu mahoro pe imana ibakire mu bahire kukobazize ubusa naho hariya hantu ubanza baroga mwakoze mwe muduhaye aya makuru nicyo nkundira umuseke muba mwatugereyeyo
Comments are closed.