Digiqole ad

Rusizi: Hashize imyaka 5 batarishyurwa ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda

 Rusizi: Hashize imyaka 5 batarishyurwa ubutaka bwabo bwanyujijwemo umuhanda

Aha ni ahari kubakwa umuhanda ujya ku rugomero rwa Rusizi III

Imiryango 13 yo mu mirenge ya Muganza na Bugarama iravuga ko mu 2012 ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi, RTDA, cyababaruriye ubutaka ngo bazishyirwe ibyari birimo ubundi hagacishwa umuhanda. Kuva icyo gihe ngo bahora bajya kuri Banki kureba amafaranga y’ubwishyu bijejwe bagaheba.

Aha ni ahari kubakwa umuhanda ujya ku rugomero rwa Rusizi III
Aha ni ahari kubakwa umuhanda ujya ku rugomero rwa Rusizi III

Umuhanda wanyujijwe hano ni ugana ahagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III ku mugezi wa Rusizi.

Bosco Ndorimana umwe muri aba baturage avuga ko nubwo iki ari igikorwa remezo cy’ingirakamaro kuri benshi kigiye kubakwa umuhanda uciye mu butaka bwabo, ntibyari bikwiye ko batishyurwa utwabo babaruriwe agaciro mu gihe cy’imyaka itanu ishize kandi harimo imyaka bahinze na bamwe harimo inzu.

Ndorimana ngo yabaruriwe mu isambu ye agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atanu.

Ati “Imyaka igiye kuba itanu dutegereje, bari bambwiye ko bazampa ibihumbi birenga 500, duhora tujya kuri za konti kureba tugaheba, turasaba Akarere kadufashe katwishyurize.”

Hana Kankindi umukecuru utarishyuwe we byamugizeho ingaruka kuko ntaho guhinga agifite hahagije.

Kankindi ati “narikuba narahinze imyaka ikamfasha kubaho, nakuragamo imbuto zintunga, noneho ubu birankomereye kuva bacishamo umuhanda, numva bansubiza utwanjye niba amafaranga yarabuze.”

Pasiteri Kayisire umukozi wa RTDA wari ufite mu nshingano uyu muhanda ugana ku rugomero ruzatanga amashanyarazi, yavuze ko bari bazi aba baturage bose bishyuwe.

Kayisire ati “Habayeho ko abaturage bamwe batanze amakonti adakora yagera muri BNR amafaranga akagaruka, cyakora hanabayeho uguhindagurika kw’abakozi byashoboka ko umushya atazi iki kibazo gusa kompanyi izishyura uko byagenda kose.”

Akarere ka Rusizi kanditse ibaruwa kuwa 13 Ukwakira 2014 isaba ko RTDA yakwishyura aba baturage  amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’igice, aka karere kakavuga ko batangiye gukurikirana na ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ndetse ko kagiye gukurikirana abaturage bakishyurwa.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ngo:”Kayisire ati “Habayeho ko abaturage bamwe batanze amakonti adakora yagera muri BNR amafaranga akagaruka” Ibisobanuro nkibi tubyumva kangahe burigihe iyo habaye ikibazo cy’amafaranga?

  • Abaturage ni abana beza ngo ubutaka bwabo?? Aba ntibazi ko bakodesha na Leta harya??? None se ukodesha yabwira nyiri nzu ati iyi nzu ni iyange mpa ingurane ubwo uyinkuyemo??? Ahahahahahahh? Mureke twisekere amenyo ni amabuye!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish