Digiqole ad

Rusizi: Baterwa ishavu n’uko nta rwibutso rw’ababo baroshywe muri Rubyiro

 Rusizi: Baterwa ishavu n’uko nta rwibutso rw’ababo baroshywe muri Rubyiro

Hibukwa ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rusizi kuri uyu wa kane byakorewe ku mugezi wa Rubyiro mu kagali ka Ryankana ahitwa Kibangira mu murenge wa Bugarama, abarokotse batangaje ishavu baterwa no kuba kuri uyu mugezi nta rwibutso ruhari ngo nibura nabo bajye bahibukira ababo batabashije gushyingura.

Umubyeyi wiciwe abe bakajugunywa muri uyu mugezi wa Rubyiro ashyira indabo mu mugezi mu rwego rwo kubibuka
Umubyeyi wiciwe abe bakajugunywa muri uyu mugezi wa Rubyiro ashyira indabo mu mugezi mu rwego rwo kubibuka

Pascasie Uwamahoro uhagarariye IBUKA mu murenge wa Bugarama ati “Uyu mugezi mubona niwo wabaye imva y’abacu, abo bamaraga kwica babataga aha muri Rubyiro ndetse no mu migezi ya Rusizi na Ruhwa, tubabazwa n’uko nta rwibutso ruhari ngo nibura natwe tubashe kujya tuza tuhabibukire.

Uwamahoro yavuze ko mu kwibuka abajugunywe mu migezi bajya kuri iyi migezi gusa bakayireba bagasaba ko ubuyobozi bwahubaka urwibutso.

Muri uyu muhango mu buhamya bwatanzwe hagarutswe cyane ku izina John Yussouf Munyakazi ngo wari umwicanyi kabuhariwe watanze imyitozo ku Nterahamwe, akica abantu benshi aha mu cyahoze ari Cyangugu agakomeza akajya no kwica mu Bisesero ku Kibuye.

Frederic Harerimana umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yemereye aba barokotse ko bari gutegura kubaka urwibutso kuri uyu mugezi wa Rubyiro.

Ati “Umwaka utaha abaturage bazaza kwibuka byaratunganyijwe kandi si Rubyiro gusa kuko na Rusizi nawo tuzabikora, kuri iki rwose impungenge zishire.

Abatutsi bishwe bakajugunywa muri iyi migezi ni abo mu bice byo mu mirenge ya Bugarama, Gikundamvura na Butare.

Umurenge wa Bugarama watoranyijwe ukunze kugaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside, umwaka washize waje mu mirenge irangwamo ingengabitekerezo cyane mu Rwanda, ubuyobozi bukaba bwawuhisemo kugira ngo babashe kugaya bamwe mu bagifite ibitekerezo nkibyo kandi banunamire inzirakarengane zajugunywe mu mugezi wa Rubyiro.

Uwamahoro ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 aha ku mugezi wa Rubyiro
Uwamahoro ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 aha ku mugezi wa Rubyiro

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE. RW/ Rusizi

2 Comments

  • Ntago byoroshye muri ibi bihe, ariko twifatanije nabo kubaba hafi nk’urubyiruko “Ntago bizongera”.

  • yewe nyamara leta ifite henshi yakagobotse pe uyu mugezi na Katabuvuga Njambwe na Rusizi byamize abantu ahubwo mutabare ako gace

Comments are closed.

en_USEnglish