Digiqole ad

Rusizi: Abayede n’abakarani barwanye inkundura bakizwa na Leta

Imirwano ikomeye y’amakofe, imigeri, amabuye yabaye hagati y’abayede (aide maçon) n’abakarani ngufu mu murenge wa Kamembe i Kamashangi hafi y’aho aba bayede bariho bakora akazi kuwa 29 Gicurasi. Barwanye inkundura bakizwa n’ingabo na local defense.

Abarwanye bamaze guhagarikwa baryamishijwe hasi bagaramye bavanyemo n'inkweto
Abarwanye bamaze guhagarikwa baryamishijwe hasi bagaramye bavanyemo n’inkweto

Imirwano yaturutse ku mwana ucuruza amsambusa.

Abari aho iyi mirwano yabereye babwiye Umuseke ko abayede bafashe amasambusa y’umwana ugenda uyacuruza mu ndobo maze banga kumwishyura.

Mu gihe cyo gutera amagambo n’umwana bamwe muri ba ‘karani ngufu’ bo muri koperative “Twizerane’ baje gusa n’abarengera uyu mwana maze umwe umwe bagenda barwana n’aba bayede.

Uwabarebaga barwana ati “ Byari bikomeye kuko urabona bose ni abasore, barwanye ari nka bane bane. Babiri babiri bagendaga basa n’abatabarana imirwano irakomera nta muntu war gupfa kubajyamo kuko ni abasore.”

Iyi mirwano yahoshejwe n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda batabajwe hafi aho hahita haza n’izindi nzezo z’umutekano na polisi.

Aba barwanaga bahise bajyanwa kuri station ya polisi aho bashinjwaga guhungabanya umudendezo w’abaturage mu mirwano banateranyemo amabuye bikomeye. Baraye bafunze bafungurwa kuri uyu wa 30 Gicurasi.

Abaturage bahise babona kuza imirwano imaze guhishwa
Abaturage bahise babona kuza imirwano imaze guhishwa
Ingabo n'abandi bashinzwe umutekano nibo gusa babashije kubahagarika
Ingabo n’abandi bashinzwe umutekano nibo gusa babashije kubahagarika
Barwanye inkundura babuza uburyo abatuye hafi aho
Barwanye inkundura babuza uburyo abatuye hafi aho

Mansuri BERABOSE
ububiko.umusekehost.com/Rusizi

0 Comment

  • ndumiwe koko!!!urabona uburyo babaye indembe neza neza!!

  • nicyo mbakundira!!

  • Hahahahaa!yewe baragaramye bahaze isambusa zumwana kabisa inda weeeeeeeeeeeeeeee,izarikora nubundi

Comments are closed.

en_USEnglish