Digiqole ad

Rusizi: Abamotari batangiye kubaka inzu y’amagorofa ane

Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu karere ka Rusizi, umurenge wa Kamembe mu Ntara y’Iburengerazuba ruri kubaka inzu y’amagorofa ane izabafasha kuzamura imibereho yabo n’iy’abaturage batuye mu murenge wa Kamembe.

Iyi ni yo nyubako abamotari ba Rusizi barimo kubaka
Iyi ni yo nyubako abamotari ba Rusizi barimo kubaka

Uru rubyiruko rw’abamotari rwibumbiye muri koperative yitwa COMORU ‘Cooperatives de motars de Rusizi’ igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 452 aho buri wese atanga umugabane w’amafaranga y’u Rwanda 300 buri cyumweru akoreshwa mu kuzamura iyi nzu.

Iyi nyubako izabafasha kwiteza imbere aho mu byumba byo hasi hazakorerwa ubucuruzi na ho hejuru bagashyiramo amacumbi nk’uko perezida w’iyo koperative Sibomana Haruna abisobanura.

Sibomana avuga ko iyi nyubako bari kuyubaka ku ruhare rwatangijwe n’abanyamuryango ndetse rugikomeza ariko bakaba bakorana na banki ku buryo mu kwezi kwa munani iyi nzu izaba yuzuye neza igatangira gukoreshwa.

Uyu muyobozi yongeraho ko iyi nzu izazamura imibereho y’uru rubyiruko n’abatuye Rusizi bakabyungukiramo kandi ngo nyuma bazakomeza kwagura ibikorwa byabo mu guteza imbere akarere babamo.

Nkuranga Alphonse, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ashimira uru rubyiruko kuri iki gikorwa cyiza cyo kwizamurira iyi nzu kandi akabasaba gukomeza umuvuduko w’iterambere barimo.

Nkuranga ati “Akazi kose gahesha nyirako agaciro kandi burya umurimo ukozwe neza ubyara umusaruro.”

Iyi nzu y’ibyumba 37 izuzura itwaye akayabo ka miliyoni 260 z’amafaranga y’u Rwanda, iki kikaba ari kimwe mu bikorwa byiza bizaba bigaragara muri Rusizi biturutse mu mbaraga z’urubyiruko.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko irakangurira abakiri bato kwibumbira muri koperative kuko ariho bazamurana bitagoranye kuruta uko buri wese akora ibye.

NYC

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uru rubyiruko rurashimishije cyane kandi ruzi icyo gukora

Comments are closed.

en_USEnglish