Rusesabagina yahawe igihembo na Lantos Foundation
Paul Rusesabagina yaraye ashyikirijwe igihembo cya Lantos Foundation ku guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera kuri uyu wa gatatu I Washington DC nkuko byari biteganyijwe.
Rusesabagina yambwitswe umudari na Katrina Lantos Swett, uriho ishusho ya nyakwigendera Congressman Tom Lantos witiriwe iki gihembo.
Uyu muryango wamuhembye wemeza ko Rusesabagina yarokoye abantu 1200 bari barahungiye muri Hotel ya Milles Collines mu 1994.
Bamwe mu baharokokeye bo bemeza ko iki gihembo atari agikwiye ngo kuko ibyo yakinnye muri Film bahereyeho bamuhemba ‘Hotel Rwanda’ ntaho bihuriye n’ukuri ku byababayeho ubwo bari muri Milles Collines.
Mu ijambo rye Katrina Lantos yagize ati: “ Twishimiye guha igihembo Paul Rusesabagina, wakoze igikorwa cy’butwari cyahinduye amateka y’abantu barenga 1200, imyaka 50 nyuma y’uko data Congressman Tom Lantos arokotse Genocide yakorerwaga abayahudi, hari umuntu wagaragaje ubutwari muri Genocide yo mu Rwanda”
Guhemba Rusesabagina ntibyavuzweho rumwe n’abarokokeye Genocide muri Hotel des Milles Collines, nyuma y’uko benshi bahagurutse bamagana guha icyo gihembo Rusesabagina, Lantos Foundation yo yemeza ko hari n’abandi bayimenyesheje ko Rusesabagina akwiye icyo cyubahiro.
Mu bandi bantu bigeze guhabwa iki gihembo harimo umukuru w’idini n’imyemerere muri Tibet, Dalai Lama (2009) ndetse na Ellie Wiesel (2010) nawe warokotse Jenoside y’abayahudi.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
33 Comments
ico gihembo ntacyo ukwiriye kuko ntawe warokoye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
umuntu wese agira igihe cye guhembwa neza ni uguhembwa mu ijuru
IKI GIHEMBO CYAKABOMBYE GUHABWA PAUL KUBERA IBYO YAKOREYE U RWANDA MU BURASIRAZUBA NO MU MAJYARUGURU NDETSE NO MU MASHYAMBA YA CONGO
EREGA NUBUNDI ONGERA USOME NEZA CYAHAWE PAUL….KANDI NGIRANGO WAMUGANI BAKIMUHEREYE KUKO AKORANA NABARI MU MASHYAMBA YA CONGO ARIBO FDRL
Njyewe ntabwo nabaye muri Mille Collines, bityo sinzi neza ibyahabereye ariko nk’umuntu wari mu Rwanda mu gihe cya Genocide, byasaba kuba wari impumyi kugirango wemere ko umuntu umwe niyo yaba afite ubuhanganjye bungana gute, niyo yaba yari afite miliyari zingahe z’amadorari, cyangwa afite abasirikare bangana iki kugirango ashobore gukiza abantu 1200 kandi abenshi barashakishwaga cyane ngo bishwe.
Ngirango hari izindi mpamvu zirimo ko muri iriya hotel habagamo abantu benshi ba MINOIR ndetse n’abadiplomate benshi, buretse ko bishoboka ko Rusesabagina yaba yarafashije abahahungiye to some extent ntabwo gukira kwabo byamwitirwa namba.Abantu bajye baba realistic.
Ni uko Rusesabagina yitwerera ibyo atakoze, ariko ubundi kwigira intwari ntaho bibia. Lantos foundation siyo yamenya ukuri, kuko ukuri kuzwi n’ abanyarwanda, by’ umwihariko abarokokeye muri Hotel des Milles collines. Biriya ni ibigaragara, ariko ukuri kw’ ibizamuhesha agaciro mu Rwanda si biriya, kuko na Rusesabagina ubwe azi neza ko ari mu kubakira hejuru y’ umucanga.
Abanyarwanda ntibakwiye no kwita kubyahawe Rusesabagina. Nibashaka bamwambike na Makoma nibindi byose bashaka. Jye mbona nta nishema kiriya gihembo giha uwo mugabo kuva abo yiyitirira ko yarokoye ntagaciro bagiha. Ubu kuva igihe cy`ubukoroline abazungu muyobewe imikorere yabo. Bikundirira ibintu nka bya Rusesabagina bitagira gahunda yigihugu ariko bishaka kwihera igifu.
SI BYIZA KWITA UMUNTU IKINTU. n’UBWO YABA ARI MU MAKOSA , AKOMEZa kwitwa umuntu.
Ihangane.
Kwiyitirira icyo utari cyo bikugira imbwa. Rusesabagina ntibyamugira intwari, n’ ubwo byaba byitwa ko yahawe igihembo n’ umuntu urusha abandi gukomera. N’ iyo kandi byagenda gute, ukuri kuzakomeza kugira agaciro kako.
Erega ntimwite kuri uku guhembwa kwa Rusesabagina, bene madamu niko bakora. Bamubeshye ko yarokoye abantu nawe arabyemera, ejo bazamushinja ingengabitekerezo ya Jenoside maze bamutahishe la Haye. Ni injiji cyane kuko ntiyagombaga kubyemera kuko aribeshyera
Ariko hari ikintu nifuza kubaza Rusesabagina n’abamushyigikiye! Ese n’iki kigaragaza ko abo bantu yabarokoye n’iriya film gusa!??
Ese kuki abo avuga ko yakijije ntawe ndabona atanga ubuhamya buvuga uburyo yabarokoye? ninde ari hehe?mumbwize ukuri pee!!
natwereka abo yarokoye nabo bakabyiyemerera aho bya ari nta kibazo.
Ibi abazungu babikora kugira ngo batubabaze gusa ntakindi, hari imbunda se yafashe atanga ubuzima bwe ngo yitangire abari muri mille collines. Abazungu n’
abagome twapfuye babona none batangiye guhemba abantu bagira ngo babaze imitima yacu. Twihangane dukomeze dukorere igihugu cyacyu!!!!
bravo rusesabagina uragikwiriye, naho abo bavuga ngo bacitse kwicumu ntibabyemera nabo sibo nibyo bababwiye ngo basebye rusesabagina? murishuka kuko iyo bamaze kubashyuka bagira gurya bakazana interehamwe zabamaze aho mu rwanda kandi ntacyo muvuga urugero ba camarade ko baje aho mwavuze iki? ntibishe abantu i gikondo ariko kuko ari kagame wabazanye mwaracecetse? ese ninja wishe abana binyange mwavuze iki? rwarakabije se we mwavuze iki? rucaguse we mwavuze iki? bavuga rusesabagina mukavuga kuko muziko babibabwiye kuko muziko atavuga rumwe nubutegetsi?
ishyari ryarabamaze nge narumiwe ese umuntu akwatse amafranga ariko ukarokoka haricyo ariko ubwo mwagiye mugabanya imiteto aho ubuse abacu ko bayatanze bakanga bakabica kd abanyarwanda nitutihana ishyari ntagihe tuzabaho mubwumvikane iriya film siyo gusa ikimuhesheje nabo yagiriye neza barabyivugiye nono ishyari rirabamaze mutangiye kwihinduka mubyo bamwe mwavuze nge Imana ige impa guharanira kugira ishyari ryiza naho ishyari ribi ntahandi rijyana umuntu uretsemukurimbuka icyo gihembo yaragikwiye pe!! yego ntabyera ngo de ariko ntimukirengagizeko hari nabayatanze barangiza bakicwa umugani wa arbn boys kuki ibyishimo byabamwe ari amarira yabandi murumva amagambo igihe mwahereye muyahurutura muragakizwa ishyari kuko niribi CONGS R– USESABAGINA!!!!!!!!!!!!!
Muheto kubona ukuri mu Rwanda guhurirwaho n`abantu bose kuri iyi si biragoye cyane cyane mu Rwanda rwacu bitewe n`impamvu zitandukanye nawe uzi kandi ubona uretse kuba wabyirengagiza.
Mukamana nawe ujye kuri murandasi ya http://www.iwacu1.com, cg ku http://www.leprophete.fr, birashoboka ko hari n`ahandi bayanditswe ku mihango yo guha Rusesabagina i New York aho umunyamakuru nizera ko ari umuhanga kandi ko na kiriya gihe yari aokomeje akazi ke k`ubunyamakuru bwan Thomas Kamilindi yavuze kuri Rusesabagina.
Njye sinari mille collines, hari abo Rusesabagina yahemukiye, hari abo yafashije bakabona iminsi yicuma icyo nzi ni uko kubona ukuri guhuriweho n`abantu bose mu Rwanda bigoranye. Yewe n`abo twita intwari mu Rwanda mpamya ko mu bwisanzure busesuye twese tutabahurizaho kuko nkanjye umbajije bamwe mu bo nafata nk`intwari mu Rwanda nakubwira Alexis Kagame, nkakubwira Mgr Aloys Bigirumwami cyakora n`umwami Mutara III Rudahigwa kuko navuga nti hari ibintu ibi n`ibi bari barangaje imbere kdi by`ingirakamaro ku banyarwanda bose nta vangura.
Mugire amahoro.
ibi babyita kuyobya amarari no gushaka kwereka isi no gushinnyagurira abacitse ku icumu lantos nitange izo ngirwa bihembo kuri uyu mugabo nkumwami wa film ariko si intwari bareke gukinisha abanyarwanda twarababaye bihagije bareke kudukora mu nkokora
Thomas kamirindi ybirangije, musakuze cyangwa mubireke ukuri kwagiye ahagaragara! Ayo mwariye arahagije ahubwo mutange rapport y’ukuntu mwakoresheje amafranga yo kumwamagana! Na za rapport de mission mwagiyemo mujya gutangaza no gusobanura ibinyoma. Mugire umugoroba mwiza!
Mbe bene kanyarwanda murapfa iki? mwaretse undi akandika aye mateka ko namwe igihe cyany gihari ma? hari igihe mutumva ngo Kagame yahawe ibihembo? we se ni uko ari intungane? ko mutigeze mumwamagana? Ese iyo film muvuga ko yerekanywe mu rwanda bagahatira abantu kujya kuyireba kuki batayamaganye akiri mu Rwanda? mbe mwirengagije ko yabanjwe kwerekanwa muri Serena ikarebwa nabayobozi bakuru bigihugu? none kuko atavuga rumwe na Leta batangiye kumwamagana!!! Ishyari ni ribi kbsa, kdi ntacyio rizabagezaho!
Bene Adamu ntibanyurwa by Tom Close!!!
Mutange amahoro plz!!
uvuze ukuli kabisa,
bagabanye amatiku bakore ibyubaka!
Uriya mugabo Rusesabagina niyerekane abantu yarokoye batanga ubuhamya tubimenye,cyangwa bitihise yandike igitabo kirimo amazina yabo tuyamenye
Murakoze.
urinde wo gusaba Rusesabagina kugaragaza List yabo yarokoye? none se mubantu barenga 1200 bavugwa ko barokowe nawe, usibye batanu bavumbutse bakabihakana, abandi 1195 bose ntibabyemeza? baza ibindi sha, ureke amwomvu!
Rusesabagina ni mumureke ayamafaranga yabonye ejo azaba yayatanze muri FDLR bahita bamufata, yikozeho, gukubitira ibwa gusutama urazimara. Ko se Rusesa atazareka gutera inkunga FDLR, reka tubitege amaso. Mbega ngo ni activist wa human right daaa ahaaaaaa konzi ko akorana na FDLR ibyo byashoboka gute ? nabeshye abo bazungu gusa
UYU MUGABO ABAMUHA IBIHEMBO NINABO BAREBERAGA IGIHE ABATUTSI BICWAGA MURI JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MULI 1994,KULI NJYEWE,NDABONA NUBUNDI BATEMERA UBUHAMYA BW’ABAHOROKOKEYE.
Icyi gihembo jye mbona cyari gikwiye AFANDE IBINGIRA we wadukuye ahantu bita intosho muri kigoma ubu n’akarere ka Ruhango igihe twaburaga iminota mike ngo dusezere kuri iyi si ya Rurema,twari abantu barenga ijana.Gusa icyimbabaza n’uko atazi ko mbizirikana nkaba ntabona n’uko mbimubwira.Iyo ndebye ukuntu meze ubu kuko masters ndenda kuyicakira natekereza n’aho twavuye cyane mu kwa kane,mpita ntekereza AFANDE ukuntu yahasesekaye ariko abifashijwemo n’IMANA.AFANDE urakabyara zihumuje gusa nta kindi.
Nkurikije ibyo bagenzi banjye bambwiye uriya mugabo kabisa ntacyo yatumariye ariko ntitwaba nkawe tumureke kuko amagambo yacu ntaho yagera mubireke tu mudatuma nibuka imihoro y’abahutu mumbabarire cyane.
Umubwiriza yarabivuze ati byose ni ukwiruka inyuma y’umuyaga, kandi ibyabaye byabaye gusa muraterana amagambo y’ubusa bituma hazamo amagambo mabi yatumye tugwa mu bibazo tuvuyemo. mubireke mukizwe mukomeze guteza imbere igihugu cyacu tumenye aho tuva naho tujya. Rusesabagina yaba yarabikoze atarabikoze ni amahirwe ye rwose, ariko uru rubuga jye ndukuyemo isomo indicateur y’ibyihishe mu mitima y’abanyarwanda, murumva ko ubumwe n’ubwiyunge bigifite intera ndende ukurikije comments zavuzwe. sawa ariko ndabagira inama yo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda kandi mukunde n’abanzi banyu kuko uzaba umusutseho amakara yaka. sawa Imana ibafashe kandi ibagirire neza dukomeze ubumwe.
ariko si numva impamvu abantu bapfa ubusa reka igihugu cyacu gitezwe imbere n’abakivuka naho gutegereza ibivuye muri bene muzungu byo ni ugusenya mwagiye ariko murambura amaso mukareba ibyabaye kuri KHADAFI ese nuko atari azi kuyobora se nuko ibyo guhohotera abaturage bavugaga bo batabigira se ariko babona twe abanyafurika .Hari gihe wigeze kumva igihugu cy’iburayi gitera ikindi ahubwo afurika yagowe niyo nyirabayazana.Ntibizagutungure bnubona u rwanda rutuje bazazanamo umwirwane kuko ntibadukunda ahubwo jye nabakangurira kuba maso nkuko R– USESABAGINA we yakibonye kubwamayeri yakoresheje ubwo rero were kuvuga ibyo kuko ndi umutanga buhamya kuba data yaratanze ibihumbi mirongo inani barangiza bakamwica nibamureke abeshye abazungu twe twari duhari ntitwabyemera.Nimwitegure ahubwo kuzarwana nabo mu minsi iri imbere kuko barifuza kwangiriza nkibyo bamenyereye .Uwiteka akomeze arinde uRWANDA.
Ndunga murya prospert. Mujye mutanga ibitekerezo byubaka. Uru rwanda rutuwe n’abanyarwanda bakeneye kubana mu mahoro, batifuza amaraso yongera kumeneka. Birambabaza iyo nsomye nk’iriya myumvire ya Bunyenyezi na Pasi. bihita bikwereka ko tutaragira ibitekerezo biri hamwe byakubaka. haracyari abifuza gusenya. Naho ibya Rusesabagina, kubitindaho ni ukwimenera umutwe. Ufasha FDLR yabura ate guha uriya mugabo kiriya gikombe.
Nkurikije ibyo bagenzi banjye bambwiye uriya mugabo kabisa ntacyo yatumariye ariko ntitwaba nkawe tumureke kuko amagambo yacu ntaho yagera mubireke tu mudatuma nibuka imihoro y’abahutu mumbabarire cyane.
Bantu b’i Rwanda ntimuhinduka abantu barwanya Rusesabagina sibo bamuramyaga akiba murwanda. Njyewe narinziko mwahindutse 94 ntacyo yatwigishije. aho tugeze ubu nukurwanya amacakubiri. ibyaribyo byose abamuhaye igihembo bakoze iperereza. Ndunva kwirirwa mumurwanya ntacyo bivuze ahubwo nimushake ukntu demokarasi yaza mugihugu .umunyarwanda wese akavuga icyo yifuza akishyira akizana mu rwamubyaye. mwibeshye ku muntu uwo mwagombye kwurwanya mo kwamagana muzi aho ari iruhande yanyu.
lantos mu ipfobya tuyayamaganye beramenye ntibagateranye abanyarwanda intwari ni kagame wafashe imbunda akarwanira abanyarwanda barimo bicwa ba bene wabo wa rusesabagina none ngo arahembwe nibahe umusaza wacu ni we ubikwiye
Jye mbona ikiza ari uko umuntu yajya ashimirwa ibyiza yakoze akanengerwa ibibi bye. Rusesabagina ni ba yaragaragaje ubutwali bwe, agakiza abantu nk’umusivili udafite ingabo, kuki atabishimirwa se? None se twirengagije ukuri kwatanzwe kuri BBC na Odette Nyiramirimo, Thomas Akamamilindi twagendera ku kwande utari muri Milles Collines? Nk’Abanyarwanda rero tuge tumenya ukuri twemere no kugupfira biri ngombwa murakoze.
Comments are closed.