Rulindo: Bafungiwe kugenda basambanira mu modoka iva Musanze
Umusore n’inkumi batatangajwe imyirondoro bafungiye kuri station ya polisi ya Rulindo aho bakekwaho kugenda basambanira mu modoka itwara abagenzi yavaga i Musanze iza i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Kemena 2014. Amakuru atangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu majyaruguru ni uko aba barekuwe kuri uyu wa 12 Kamena.
Umushoferi wari utwaye imodoka ya kompanyi ya Fidelite yabwiye Radio Flash ko yapakiye bwa nyuma ava i Musanze aza i Kigali, avuga ko umusore yari yicaye ku ntebe ya kabiri inyuma ye (shoferi), bageze kuri station ngo bashyiremo umugenzi umuhungu ahita yimuka asanga umukobwa wari wicaye ku ntebe y’inyuma wenyine.
Umushoferi avuga ko batangiye kugenda baganira akagirango ni abantu baziranye, nyuma abona batangiye gusomana. Avuga ko yabashaga kubabona akoresheje ‘retroviseur’ y’imbere ye ituma abona inyuma ye mu bagenzi.
Shoferi w’iyi modoka avuga ko bageze ahitwa ku Kinyoni bahagaze bashyiramo umugenzi.
Ati “Niho naboneye ko ibintu byafashe indi ntera, kuko bagendaga basomana. Tugeze kwa Nyirangarama umukobwa yari yicaye ku bibero by’umuhungu, dukomeza kubyihanganira, tugeze kuri Base binyanga mu nda ndahagarara ncana amatara njya kureba nsanga bari gusambana. ”
Uyu mushoferi avuga ko bariho basambana kuko umukobwa yari yazamuye akajipo k’umukara kagufi yari yambaye umusore nawe ngo yafunguye lisani y’ipantaro umukobwa akamwicaraho.
Ati “Abagenzi nabo bahise bavuga cyane bati shoferi ahubwo urihangana twe twabibonye kare turaceceka, bati nibimuke bataduteza n’imyaku.”
Umushoferi avuga ko yabonye ko ari agasuzuguro kuko ngo umusore yahise amubwira ngo kwicara aho bashaka ni uburenganzira bwabo kuko bishyuye urugendo. Nawe ngo ababwira ko baguze urugendo ariko bataguze ‘lodge’ yo kugenda basambaniramo.
Bageze i Rulindo nibwo umushoferi yahagaze ku mupolisi babasohoramo barabatwara.
Uyu mushoferi avuga ko ibi bintu ngo hari abandi bagenzi bakunze kubikora cyane cyane mu modoka za nijoro zitaba zirimo abagenzi benshi.
Gusambanira mu ruhame bihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’igikorwa cy’urukozasoni gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku mwaka umwe.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
barasaze ni mutabare isi irashize peeeeeeeeeee
mu gihe ejo ababana n’ ubwandu bari mu munsi wo kwibuka ikibazo bigendanira,bahana urubyiruko ngo batazibona bageze aho hantu, nawe urajomba mu mwobo wose ubonye???? FAKEEEEEE GUSAAAAAAAAAA ! Bazagutize film yitwa TEETH nibwo uzamenya ko igit… KIGIRA AMENYO AKARISHYE. General/Ugda ntaherutse kukigwaho wa ntumva we ???? Wowe private wikanze iki ???
hahaha ngo ejo bari mu birori bya NZAKAGENDANA………………………..
mbega amahano mbega amahano , ibi nibiki koko? rubyiruko turagana ahe? aba bantu niba koko aribyo bahanwe byumwihariko, bitabaye ibyo sinzi aho twaba tugana. olalalalala aba , nkumi basore banyarwanda ibi bintu ntibikwiye muri societe yacu
Bravo Pilot,uri umuntu w’umugabo rwose ,inyangamugayo kandi wfashe icyemezo neza. Ako ni agasuzuguro kd ni imico mibi.
iyi nkuru rwose njye ndabona umunyamakuru atayicukumbuye bihagije kuko iratera kwibaza (confusion) niba ari ukuri. Nawe umva ngo bahaguritse Musanze baza Kigali. Ngo bageze ku Giti cy’ inyoni baba bashyizemo umugenzi. Baragenda barenga Nyirangarama bagera Base. Ubwo baba bageze Rurindo basigira abo bagenzi Polisi ya Rulindo. Ubwo se koko nku yu munyamakuru iyi nkuru yanditswe gutya umuntu yabwirwa niki niba atari gushushanya koko? ndabona akwiye kwisubiraho.
@Alex
Jya usoma neza, ntaho bavuze ku giti cy’inyoni pe
Kandi kutamenya ahantu kwawe ntabwo byatuma ugaya abandi gutyo.
Ahitwa ku KINYONI niba utahazi wakwicecekeye kweli
Ntabwo ari ku Giti cy’Inyoni ni ku Kinyoni uba ukiva muri Musanze
hahaha ni hatari kabisa !!
ndashima chauffeur kuko arinda umutekano w,abo atwaye abareberera ahubwo bamuhembe!
utabikora nantere ibuye!
Uvuze neza mami isi tugezemo nta gitangaza ibintu byarakomeye ahubwo abo baracyafite umuco ahandi babikorera ku karubanda
Uvuze neza mami isi tugezemo nta gitangaza ibintu byarakomeye ahubwo abo baracyafite umuco ahandi babikorera ku karubanda
Comments are closed.