Digiqole ad

Rulindo: Abo kuri Base nabo ‘Mobile Police station’ yabagezeho

Nyuma y’abatuye mu bice by’icyaro bya Bugesera, Kamonyi na Rwamagana, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 imodoka ya Police itanga serivisi zitangirwa kuri station za Polisi yari mu murenge wa Base mu karere ka Rulindo aho bakiriye ibibazo by’abarenga 100.

Abaturage ku murongo biteguye kugeza ibibazo byabo kuri Police
Abaturage ku murongo biteguye kugeza ibibazo byabo kuri Polisi

Mu karere ka Rurindo abaturage bashobora kugera kuri station za Polisi eshatu za Shyorongi, Kinihira na Murambi. Urugendo rurerure abaturage bo mu mirenge nka Mbogo, Cyinzuzi na Burega itegereye aha bashobora gukora ni urwa 12Km kugira ngo bagere kuri imwe muri izi station.

Abaturage bo mu murenge wa Base batangaje ko bishimiye cyane kuba Polisi yabegereye igakemura bimwe mu bibazo byabo batashoboraga kugeza kuri station za Polisi zo mu karere kabo kuko zitabegereye.

Ibibazo byakiriwe byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku mitungo, akarenga bimwe byahise bikemurwa ibindi byoherezwa mu nzego zibishinzwe aba baturage babifashijwemo na polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base avuga ko iki ari igikorwa gikomeye Polisi yakoze kandi kigaragaza ubufatanye n’inzego bwite za Leta n’ubushake bwa Leta mu gukemura ibibazo by’abaturage.

Iregera abaturage mu byaro kumva ibibazo no gukemura ibishoboka
Iregera abaturage mu byaro kumva ibibazo no gukemura ibishoboka
Ofisiye wa Polisi arumva ikibazo cy'umuturage
Ofisiye wa Polisi arumva ikibazo cy’umuturage
Ibibazo byinshi bafite bishingiye ku mitungo
Ibibazo byinshi bafite bishingiye ku mitungo
Ibitakemuwe byohererejwe inzego zibishinzwe
Ibitakemuwe byohererejwe inzego zibishinzwe
Abo kuri Base bavuga ko bishimiye iki gikorwa cya Polisi y'igihugu
Abo kuri Base bavuga ko bishimiye iki gikorwa cya Polisi y’igihugu

Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW

en_USEnglish