Digiqole ad

Ruhango: Min.Nsengimana yashimiye 'Gafunzo Rice Mill' kuri gahunda yo guha akazi urubyiruko

Mu rugendo Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho (MYICT), Nsengimana Jean Philibert yakoreye mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Ruhango kuwa 28 Gicurasi 2014, yashimiye ibikorwa uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri rwa Gafunzo rumaze kugeraho no kuba ruha icyizere n’urubyiruko rukabaha akazi.

Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga mu itumanaho Nsengimana Jean Philbert mu ruzinduko mu Ruhango.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu itumanaho Nsengimana Jean Philbert mu ruzinduko mu Ruhango.

Uru ruzinduko rwa Minisitri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana rwari rugamije kureba ibikorwa by’iterambere urubyiruko rumaze kugeraho ndetse n’ibibazo rufite kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Nk’uko bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, urubyiruko rwo muri Ruhango rwakirije Minisitiri Nsengimana ibibazo by’uko ruhura ikibazo cy’igishoro kikibabereye imbogamizi ituma badashyira mu bikorwa imishinga yabo.

Abenshi bavuga ko badasobanukiwe imikorere y’ikigega cy’ingwate Leta yashyiriyeho urubyiruko n’abagore kizwi nka “BDF” ndetse n’inzira banyuramo ngo babone Inguzanyo.

Aha minisitiri w’urubyiruko Nsengimana yakanguriye urubyiruko kugerageza bakamenya uko bakorana na BDF kandi bakayigana kuko ishobora kubafasha kubona inguzanyo.

Minisitiri Nsengimana yanasuye uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri ruha akazi urubyiruko. Minisitiri yabashimiye umusanzu barimo gutanga wo kubaka igihugu kuko uruganda rwabo rubasha gutunganya umusaruro mwinshi w’umuceri bikaba byaranahaye akazi urubyiruko bagenzi babo basaga 20.

Uwamahoro Peter, Umuyobozi w’uruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo, na mugenzi we Jean Bosco Rugamba batangije kompanyi ya “High Performance Services” mu 2011, iyi kompanyi yabo niyo yaje kwegurirwa n’Akarere kuybora uru ruganda rutunganya umusaruro w’umuceri.

Yagize ati “Icyo nasaba urubyiruko bagenzi banjye ni ugutinyuka, kubera ko ubumenyi bakura mu mshuri bagiye babushyira mu bikorwa urubyiruko rwabona imirimo.’’

Uru ruganda rwa ‘Gafunzo Rice Mill’ rwahaye akazi urubyiruko rurenga 20 rwo mu Karere ka Ruhango.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rukaba mu rwego rwo kwiteza imbere rwaraguze inka 17 muri, ubu eshatu (3) zikaba zarahawe urubyiruko rutishoboye rwifuza gukora rwo mu Murenge wa Byimana, izisigaye zikazahabwa urubyiruko rwo mu yindi mirenge, ruri mu cyiciro cy’abatishoboye bitarenze ukwezi kwa Nyakanga.

Min. Nsengimana yanagize uruhare mu muhango wo guha inka urubyiruko rutishoboye.
Min. Nsengimana mu muhango wo guha inka urubyiruko rutishoboye.
Ibikoresho by'uruganda rya Gafunzo bitonora umuceri.
Ibikoresho by’uruganda rya Gafunzo bitonora umuceri.
Umusaruro w'umuceri  uruganda rutunganya.
Umusaruro w’umuceri uruganda rutunganya.
Uwamahoro Peter Umuyobozi w'uruganda  Gafunzo rice mill,na Rugamba J Bosco batangije uruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo.
Uwamahoro Peter Umuyobozi w’uruganda Gafunzo rice mill,na Rugamba J Bosco batangije kompanyi ya “High Performance Services” iyobora uru ruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo.

Muhizi Elisée

ububiko.umusekehost.com/Ruhango.

0 Comment

  • Uwo mugabo Peter arabeshya (cyangwa Muramubeshera) ntabwo ariwe watangije urwo Ruganda. ni umushinga witwa Agro Action Allemande Ufatanije nakarere ka Ruhango N’umushora mari ufite urundi ruganda rutunganya umucheri. uwo yari umukozi…Si byiza kwiyir=tirira igikorwa cyundi.  Style Up!!!!

    • Ishyari.com

  • Ni byiza ko umuntu yavugisha ukuri ku ruhare yagize aho kwiyitirira ibikorwa by’abandi. Birababaje kubona igikorwa Agro- Action Allemande ubu isigaye yitwa “Welthungerhilfe ” yagizemo uruhare 100% nta naho yavuzwe muri iyi nkuru!!!!

  • Ubuse ni minisitiri mwabeshyaga cg nimwe mwibeshyaga??? uruganda abantu bose bazi amavu n’amavuko yarwo n’ukuntu akarere karuhawe n’umuterankunga none ngo ni wowe Peter na mugenzi wawe mwarutangije…ndumiwe koko….mukomeze muhe ikinyoma intebe nababwira iki!!  Mubure gukora mukomeze mubunze ibinyoma….Minisitiri mwamubeshya mutamubeshya arataha iwe kandi amerewe neza…namwe mwibeshya gusa ngo murabeshya umushyitsi….!!

  • Haahaaa!!! Hanengwa n’abayobozi bibanze bemerera aba kubeshya kdi izo remise zose zarabanyujijweho!!Naho ubundi, Nabashima kurushaho mugerageje n’uwo muhanda wakabaye ufasha kugeza uwo musaruro kure mukoze ubuvugizi ugakorwa neza waba nyabagendwa n’Amashanyarazi akahagera nkuko mu yindi mirenge nka Ntongwe na Kinazi bimeze, ubundi si ukubyiyitirira nababwira iki!!

  • Ariko mwa banyarwanda mwe, muzatera imbere ryari koko? amashyari n’amatiku nimutabishyira hasi ngo mukore abantu bazajya bakira murebera munatikura gusa. Peter kuba yaba yaratangije uruganda cg atararutangije ni ikibazo? murabona iyi nkuu ivuga ku mavu n’amavuko y’uru ruganda cg iri kuvuga ku kamaro uru ruganda rufitiye urubyiruko? Nyamara nimushaka mugabanye amashyari namatiku mukore naho ubundi iterambere ryanyu rizagorana pepepepe, Peter we komeza utsinde wangu, ntawuzakwanga nuguma gutsinda,

  • peter abantu nkaba bahozeho, uru ruganda rufitiye akamaro urubyiruko, pe kandi  runagafitiye abanyaruhango ndetse n’igihugu, komeza wikorere kandi utere imbere unateze imbere bagenzi bawe burubyiruko abavuga bazahora bavuga ntiwazabyiviramo

  • Peter aba bavuga ibi nta kindi kibavugisha usibye ishyari n’ubujiji, kandi ntibizakubuza gukomeza gutera imbere niko babaye, iyo babona umuntu atera imbere nta ruhare babigizemo baratikura ariko ntubyiteho uru ruganda ruradufasha pe muri ruhango turarwishimiye cyane.

  • Umugani wa jay polly uuririmba ikosora avuga ngo Nimutwereke ibyo mwakoze, naba baguhakanya cyangwabashaka kugusenya nibatwereke ibyo bakoze turebe?

  • hahahh sha niba mufite icyerekezo cy’iterambere banyarwanda muve mu mashyari, muve mu magambo, mureke gusebanya, mukore akazi niko gateza imbere , ntamagambo ateza imbere abantu, umuntu arasyobora uruganda kandi aruyoboye neza araha abantu akazi ariko mwe icyo mureba nibiri negatif gusa  ahahaha sha uwabaroze ntiyakarabye

  • nzaba mbarirwa ibyabanya ruhango, iyi nkuru iravuga ibyuruganda nakamaro rufitiye urubyiruko bavandi, niba muhakana akamaro kuru ruganda nimushinge urundi mureke ibyo peter yikoreye byiterere imbere

  • Mbanje gushimira
    Nyakubahwa Minisitiri w’urubyiruko, utera iteka urubyiruko akagera aho ruri
    akareba uko rumerewe n’uburyo ruri guharanira Kwigira. Ndashimira ubuyobozi
    bw’Akarere ka Ruhango badahwema gushishikariza urubyiruko gutekereza
    kucyabateza imbere. Ndashimira HIGH PERFOMNCE SERVICES Ltd, kuba ari urubyiruko
    rwiyemeje gutinyuka no gukora ibikorwa by’indashyikirwa aho bageze ku rwego rwa
    Competition nka ruriya bagezeho bagafata inganda, bagatanga imirimo ku
    abashomeri, bakazamura abahinzi nabo bakiteza imbere aribyo biteza imbere
    igihugu cyacu. Ndashimira UM– USEKE cyane kuko bandika ibintu biboneye bahagazeho
    kandi baperereje neza bakamenya amakuru nyayo. Njye iyo nkeneye amakuru
    y’impamo nsoma umuseke.

    Ari nayo mpamvu nshaka kugaya aba
    bantu banditse comments hejuru bavugango Peter na Jean Bosco barabeshya. Iryo
    ni ishyari rivanze n’ubujiji bwo kudasoma neza uko ibintu byanditse(cg
    kutamenya gusoma). Aho gusoma ibyanditswe, mugasoma ibibari mu mutwe.
    Umunyamakuru yabyanditse neza mu buhanga nkuko biri kandi ibyo Peter na Jean
    Boco bavuga nibyo. Haranditse ngo: “Uwamahoro Peter Umuyobozi w’uruganda
    Gafunzo rice mill,na Rugamba J Bosco batangije kompanyi ya “High Performance
    Services” iyobora uru ruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo. Ntabwo
    handitse ko Peter na Jean Bosco batangije uruganda rwa Gafunzo Rice Mill. Ahubwo
    batangije kompanyi ya “High Performance
    Services’ kandi iyi kompanyi twese turayizi cyane no mu iterambere ry’ikoranabuhanga,
    batuzaniye computers nziza cyane tuzimaranye imyaka 2 nta kibazo, bakora
    maintenance y’inganda n’ibindi by’ikoranabuhanga hirya no hino . Mujye musoma
    ibyanditse SVP kandi mwirinde guhubukira kwandika ibibarimo! Sha ko numva muzi
    neza Agro-action Allemagne n’uburyo yahinduye izina nkaho ariho mukora, abo
    bazungu mukorera koko mubaha uwuhe musaruro mutazi gusoma ibyanditse. Mutekereze
    kuvuga ngo umuntu yabeshye Minister mumubeshyera ibyo atavuze. Mukavuga ko
    umunyamakuru yanditse nabi mumubeshyera. Birabasaba kongera gusubira muri
    primary school aho biga isomo rivuga ngo “Gusoma inyandiko no kuyisesengura”.
    Reka mbasabe musabe imbabazi abanyamakuru b’umuseke mwabeshyeye ko banditse
    nabi muzisabe Peter na Jean Bosco. Mbibasubiriremo, handitse ngo: Uwamahoro Peter Umuyobozi w’uruganda
    Gafunzo rice mill,na Rugamba J Bosco batangije kompanyi ya “High Performance
    Services” iyobora uru ruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo. None se
    nihe handitse ko batangije Gafunzo Rice Mill, nonese ntiwemera ko aribo
    batangije Company yitwa HPS ltd? Nimusome ibyanditse mureke ishyari n’amatiku,
    niba mukiri urubyiruko mushake uko mwahanga imirimo mureke guhubukira kwandika
    ibidakwiye kuko ejo n’ejobundi iriya company HPS ltd muzayisaba akazi.

  • Mbanje gushimira
    Nyakubahwa Minisitiri w’urubyiruko, utera iteka urubyiruko akagera aho ruri
    akareba uko rumerewe n’uburyo ruri guharanira Kwigira. Ndashimira ubuyobozi
    bw’Akarere ka Ruhango badahwema gushishikariza urubyiruko gutekereza
    kucyabateza imbere. Ndashimira HIGH PERFOMANCE SERVICES Ltd, kuba ari urubyiruko
    rwiyemeje gutinyuka no gukora ibikorwa by’indashyikirwa aho bageze ku rwego rwa
    Competition nka ruriya bagezeho bagafata inganda, bagatanga imirimo ku
    abashomeri, bakazamura abahinzi nabo bakiteza imbere aribyo biteza imbere
    igihugu cyacu. Ndashimira UM– USEKE cyane kuko bandika ibintu biboneye bahagazeho
    kandi baperereje neza bakamenya amakuru nyayo. Njye iyo nkeneye amakuru
    y’impamo nsoma umuseke.

    Ari nayo mpamvu nshaka kugaya aba
    bantu banditse comments hejuru bavugango Peter na Jean Bosco barabeshya. Iryo
    ni ishyari rivanze n’ubujiji bwo kudasoma neza uko ibintu byanditse(cg
    kutamenya gusoma). Aho gusoma ibyanditswe, mugasoma ibibari mu mutwe.
    Umunyamakuru yabyanditse neza mu buhanga nkuko biri kandi ibyo Peter na Jean
    Boco bavuga nibyo. Haranditse ngo: “Uwamahoro Peter Umuyobozi w’uruganda
    Gafunzo rice mill,na Rugamba J Bosco batangije kompanyi ya “High Performance
    Services” iyobora uru ruganda rutunganya umuceri rwa Gafunzo. Ntabwo
    handitse ko Peter na Jean Bosco batangije uruganda rwa Gafunzo Rice Mill. Ahubwo
    batangije kompanyi ya “High Performance
    Services’ kandi iyi kompanyi twese turayizi cyane no mu iterambere ry’ikoranabuhanga,
    batuzaniye computers nziza cyane tuzimaranye imyaka 2 nta kibazo, bakora
    maintenance y’inganda n’ibindi by’ikoranabuhanga hirya no hino . Mujye musoma
    ibyanditse SVP kandi mwirinde guhubukira kwandika ibibarimo! Sha ko numva muzi
    neza Agro-action Allemagne n’uburyo yahinduye izina nkaho ariho mukora, abo
    bazungu mukorera koko mubaha uwuhe musaruro mutazi gusoma ibyanditse. Mutekereze
    kuvuga ngo umuntu yabeshye Minister mumubeshyera ibyo atavuze. Mukavuga ko
    umunyamakuru yanditse nabi mumubeshyera. Birabasaba kongera gusubira muri
    primary school aho biga isomo rivuga ngo “Gusoma inyandiko no kuyisesengura”.
    Reka mbasabe musabe imbabazi abanyamakuru b’umuseke mwabeshyeye ko banditse
    nabi muzisabe Peter na Jean Bosco. Nimusome ibyanditse mureke ishyari n’amatiku,
    niba mukiri urubyiruko mushake uko mwahanga imirimo mureke guhubukira kwandika
    ibidakwiye kuko ejo n’ejobundi iriya company HPS ltd muzayisaba akazi.

  • BURIYA RERO NTA TERAMBERE WABONA UGENDANYE ISHYARI RINGANA N’IRYO NIBA HABAYEMO KUBESHYA NI WOWE WABASHYWE? NAGIRAGA NKUBWIRE NGO UZUMVE INDIRIMBO YA TOM CLOSE AHO ARIRIMBA NGO ” REKE BAVUGEGE BAVUGE NATWE TUGUME DUKORE” EJO HAZAZA UZABONA ABO WITA ABANYABINYOMA BAGUSIZE MU ITERANYUMA RY’UMUNWA.

Comments are closed.

en_USEnglish