Digiqole ad

Ruhango: kwa Yezu Nyirimpuhwe benshi bizeye barahakirira

Ku cyumweru tariki 1 Nyakanga ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’Ubwigenge no kwibohora, mu Ruhango ahitwa mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe hari imbaga y’abantu baje mu isengesho rya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Imbaga yari iteraniye mu Ruhango kuwa 1 Nyakanga 2012

Muri iri sengesho ribanzirizwa n’igitambo cya Misa, mu nyigisho zatanzwe zimwe zanyuzagamo zikagaruka ku minsi mikuru u Rwanda rwizihije uwo munsi ariko biganisha mu masengesho.

Nyuma y’igitambo cya Misa hakurikiyeho ubuhamya bw’abagiriwe impuhwe na Yezu basanze aho mu Ruhango kubera ukwizera kwabo bagakira indwara zimwe na zimwe.

Umuryango w’umugore n’umugabo wari wazanye n’uruhinja rw’amezi atatu bagaragaje nk’igitangaza Yezu yabakoreye nyuma yo kwivuza hose bakaza mu isengesho ryo mu ruhango nyuma umugore akahavana ukwizera ko yahawe urubyaro, maze nyuma agasama, agasezeranya Yezu ko nabyara azazana umwana kumushimira imbere y’ikoraniro.

Hagaragaye kandi umukecuru wasengeye umusaza bamaranye imyaka 25 babana wari urembye byo gupfa nyuma y’uko abaganga bananiwe, ariko akaza gukira neza ndetse bari kumwe aho imbere bashima Yezu bombi.

Nyuma y’ubuhamya butandukanye hakurikiyeho isengesho ryo gushengerera Yezu Nyirimpuhwe, mu gihe cy’iri sengesho n’itambagizwa rya Yezu mu Ukaristiya hagenda havugwa bimwe mu bitangaza biri kuba.

Hari uwakize umugongo yari yicaye mu modoka atabasha kugera aho abandi bari, abakize ingeso z’ubusambanyi, abakize ubugumba n’izindi ndwara nyinshi zitandukanye.

Iri sengesho ribera mu kibaya gito kiri imbere y’urugo bita kwa Yezu Nyirimpuhwe rigenda ryitabirwa n’imbaga nini y’abakiristu gatulika baturutse imihanda yose y’u Rwanda. kuri iki cyumweru bwo hakaba hari abacongomani baturutse mu burasirazuba bw’iki gihugu baje gusengera amahoro ku gihugu cyabo.

Bicaye batega amatwi inyigisho
Mu kibaya ahabera amasengesho

Jules Cesar Musoni
UM– USEKE.COM

en_USEnglish