Digiqole ad

Ruhango: Grenade yaturikanye umwana iramuhitana

Kuri iki cyumweru saa moya za mugitondo, mu mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, Grenade yaturikanye umwana w’imyaka13 ubwo yageragezaga kumenya icyo aricyo.

Grenade yo mu bwoko bwa Stick/ Photo Internet
Grenade yo mu bwoko bwa Stick/ Photo Internet

Amakuru dukesha bamwe mu baturage baho hafi ni uko GIHOZO Fabrice yabyutse agiye guca ubwatsi bw’amatungo, aza kubona grenade eshatu, afungura imwe ashaka kumenya icyo ari cyo.

Yahise kimuturikana maze ahasiga ubuzima. Aho cyaturikiye ni ahantu hadatuwe dore ko ari nko muri metero 200 uvuye ku rugo ruri hafi aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenga wa Ruhango yadutangarije ko izi grenade zaba ari uwazihajugunye atinya kuzitanga ku bashinzwe umutekano.

Izindi grenade ebyiri zo mu bwiko wa Sticks zikaba zashyikirijwe abashinzwe umutekano.

Inzego z’umutekano zimaze igihe zishishikariza abaturage gutanga ibirwanisho bya gisirikare ku baba bakibifite cyangwa bagize aho babibona.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

9 Comments

  • umuryango wa Gihozo turawihanganishije ntakindi twakora bavandimwe cyane ko bishoboka ko uyu mwana yari afite amateka yihariye kuko yitwaga Gihozo!mukomere ntacyaboneka cyasimbura umwana w’umuntu,birababaza ndabumva!

  • Ariko bimaze kuba ikibazo !kuki zino grenade zimaze kuba nyinshi nyuma yaho kayumba ahungiye?Harimo impamvu za politic!

  • Eh!Ngirango murabona ko ababyeyi n’abandi barezi muri rusange bakwiye gukomeza kubuza abana gukinisha ibintu batazi,ahubwo kihutira kubyeka antu bakuru kugirango nabo babimenyeshe ababishinzwe.Inzego z’umutekano nazo zongere publicites

  • ese nta mugabo yagiraga,twifatanije n’umuryango mu kababaro

  • Imana imuhe iruhuko ryiza.

  • police nikore uburyo amafoto ya za grenades amenyekana hose bizafasha cyane nukuri.

  • Hakwiye kubaho gusobanura neza mu bijyanye numutekano,ariko abanyagihugu bagasabwa kwitondera ibikoresho babonye batabizi.Murakoze!

  • DEMINING OFFICE UBANZA ITAKIBAHO. UBUNDI TARGET YABO HARIMO NO KWIGISHA ABANA BIGA MU MASHURI YO HASI IBISASU UKO BISA NO KWIRINDA KUBYEGERA

  • Iyi nkuru irababaje kuko ntibyumvikana ukuntu hari abantu bagifite intwaro ntoya mu ngo kandi nyamara Police y’u Rwanda isaba abafite izo ntwaro kuzitanga ku bushake nta zindi nkurikizi. Gusa dushishikarije uwaba agifite intwaro wese ko yayitanga ku buyobozi bwa Police bumwegereye kuko ubu u Rwanda umutekano ni full kandi rwose byaba byiza turetse intwaro zigatungwa n’abemerewe kuzitunga. Turabashimiye.

Comments are closed.

en_USEnglish