Digiqole ad

Ruhango: 85 % by'abarangirije mu kigo cya Mpanda-VTC babona akazi

Mu kiganiro cyihariye umuyobozi  w’ishuri  ry’ubumenyingiro  Mpanda- VTC, Ndangamira Gilbert  yagiranye n’UM– USEKE yadutangarije ko abanyeshuri 85% barangiriza kuri iri shuri bahita babona akazi  mu gihe 15% ari bo batinda  kubona imirimo.

60% by'abanyeshuri b'ibitsina byombi bari mu ishami ryo kubaka.
60% by’abanyeshuri b’ibitsina byombi bari mu ishami ryo kubaka.

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro Mpanda VTC riherereye mu Murenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango ryatangiye mu mwaka w’1972, ritangizwa na Minisiteri y’ingabo ariko rifite mu nshingano yaryo gutoza urubyiruko  gahunda yo gukunda igihugu no kwinjiza  uru rubyiruko mu gisirikare.

Mu mwaka wa 1984 iri shuri ryaje guhabwa Minisiteri y’urubyiruko ritangizanya amashami y’ubudozi, ubwubatsi, n’ububaji  ngo guhera ubwo riba rihinduriwe zimwe mu nshingano ryari rifite  riharirwa gusa  ibijyanye n’ubumenyi  n’andi mashuri asanzwe yigisha.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu  1994, ubuyobozi bw’iri shuri bwaje kongeraho andi mashami  atatu arimo amashanyarazi, guteka no gusudira yose hamwe aba abaye  atandatu ari nabwo umubare w’abanyeshuri  watangiye kwiyongera cyane cyane ko  bagendaga babona uko abaharangiza  baronka imirimo vuba.

Ndangamira Gilbert, Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro yavuze ko mu ntangiriro ,wabonaga abanyeshuri  bazaga  baseta ibirenge bavuga ko amashuri y’imyuga atameze kimwe n’andi kubera ko  byari ukwiga igihe kitari kirekire  kandi bakavuga ko kwiga muri aya mashuri ari uguta  umwanya.

Ndamgamira akomeza avuga ko uko imyaka yagendaga isimburana ari nako bagendaga bakora ubukangurambaga  hirya no hino haba mu nkengero z’abaturiye ikigo cyangwa se  mu  turere duhana imbibi n’akarere ka Ruhango noneho imibare y’abanyeshuri itangira kwiyongera  ari nako bagendaga bongera ibyumba by’amashuri.

Ndangamira Gilbert, Umuyobozi wa Mpanda VTC.
Ndangamira Gilbert, Umuyobozi wa Mpanda VTC.

Uyu muyobozi  yasobanuye ko  umubare w’abanyeshuri b’abakobwa  waruse kure uwa basaza babo kubera ko  abakobwa bahiga bari hejuru ya 60% aba ngo iyo barangiza babanza guhabwa imenyereza mwuga (stage)  kugirango nibajya ku isoko ry’umurimo   ntibizabatonde.

Yagize ati: ‘’Kuva aho leta ibishyiriyemo ingufu amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro  yateye imbere,kandi abarimo kurangiza hafi ya bose  bafite imirimo yinjiza amafaranga,hari n’abahitamo kwikorera  bafite ibigo bihemba abakozi buri kwezi  benshi muri aba barangirije aha’’

Ikindi   gituma  iri shuri  ribona  inyungu nuko abanyeshuri bahimenyereza  bakora ibikorwa byinshi bizanira ikigo amafaranga kubera ko   iakazi kagombye guhabwa abikorera  baturuka hanze y’ikigo  bahita bagaha abanyeshuri  barangiza  bagahabwa  amanita ahwanye n’ibyo bakoze,ikigo nacyo  kikabona umusasruro mwiza utuma kirushaho gutera imbere.

Iri shuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro Mpanda VTC riterwa inkunga  na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije  mu kigo cy’igihugu  gushinzwe ubumenyingiro(WDA)  rifite kandi abanyeshuri  bagera kuri 500 n’abarimu 20 barenga.

Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro Mpanda VTC.
Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro Mpanda VTC.
Zimwe mu nyubako za Mpanda VTC.
Zimwe mu nyubako za Mpanda VTC.

 

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Ruhango.

0 Comment

  • Ni mukomerezaho kandi ntimuzasubire inyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish