Digiqole ad

Ruhango: 26% by’abaturage ngo bazavanwa munsi y’umurongo w’ubukene mu 2017

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko bwifuza ko mu mwaka wa 2017 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bazamanukaho 30% aho kugeza ubu abari munsi y’umurongo w’ubukene babarirwa kuri 56%.

Akarere ka Ruhango kari mu turimo abaturage benshi bari munsi y'umurongo w'ubukene
Akarere ka Ruhango kari mu turimo abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene

Aka karere kiyemeje gufata ingamba zo kuvana aba baturage munsi y’umurongo w’ubukene nyuma y’aho ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, gishyize ahagaragara uko ubukungu bwifashe mu gihe cy’imyaka 5 ishize, Akarere ka Ruhango kakaza mu turere 10 dufite abaturage benshi babarirwa munsi y’umurongo w’ubukene.

Kugirango ibi bizagerweho ni uko abaturage bagomba gukora cyane bakibanda mu buhinzi n’ubworozi babifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere, nk’uko bitangazwa na Twagirumukiza Epimaque ushinzwe iterambere ry’Akarere ka Ruhango.

Twagirumukiza avuga ko, uko ingengo y’imari izagenda yiyongera bizera ko ari nako abaturage bazagenda bava munsi y’umurungo w’ubukene.

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013 y’aka karere 76% byayo ubuyobozi buvuga ko izakoreshwa mu buhinzi n’ubworozi nk’uko byemejwe na njyanama y’akarere ka Ruhango, hagamijwe kugirango umubare w’abaturage uri munsi y’umurongo w’ubukene ugabanuke.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • birashoboka cyane ibyo ariko njyanama itarafasha komite nyobozi ngo gitifu annonciata areka kuyitesha umutwe yitwaje ngo niwe wayishyirishijeho ,bizabagora cg bibananire burundu.

  • Niba na ruhango bagambiriye neza Imana izabisohoza.

Comments are closed.

en_USEnglish