Digiqole ad

Rubyiruko IBIYOBYABWENGE biriho biratwica

 Rubyiruko IBIYOBYABWENGE biriho biratwica

Uru rubyiruko rwagendaga rubwira bagenzi barwo ku mihanda mu mujyi wa Kigali ibibi byo gukoresha ibiyobyabwenge

Mu gikorwa cyiswe “ Marche pour Jesus” urubyiruko rw’Abakristo b’urusengero rwa Eglise Vivante bakoze urgendo rw’amaguru kuva ku Kinamba kugera mu mujyi hagati batanga ubutumwa ku rubyiruko wro kwanga ibiyobyabwenge.  Ntihabose Mark wahoze anywa ibiyobyabwenge yashishikarije urundi rubyiruko kubireka no gusaba Imana kubibavanaho.

Urubyiruko mu gikorwa cyo gushishikariza bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge
Urubyiruko mu gikorwa cyo gushishikariza bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge

Uru rubyiruko rwari rufite icyapa cyanditseho ngo “ Urubyiruko ibiyobyabwenge biriho biratwica Yesu ashoboye kudukiza uwo mwanzi,  ngwino tumusange

Ntihabose Mark ufite imyaka 32 y’amavuko yabwiye Umuseke ko yatangiye kunywa ibiyobyebwenge mu 2005 akiri umusore, gutukana no gukora urugomo ngo yumvaga ari byiza.

Nihabose ati “ari igihe naburaga ibitotsi kubera kutanywa urumogi kuburyo naruburaga nkabura amahoro.

Urwego nari nagezemo rwari rutangiye kunanuka cyane no kunama, abantu bose bambona bakavuga ko ngo nashaje kuko nagendaga  nunamye kubera ibiyobyabwenge.”

Ntihabose Mark yakomeje avuga ko yagerageje kenshi kubireka ariko bikanga ngo hari igihe hashiraga icyumweru atakibinywa  ariko akazitirwa n’inshuti mbi akongera kubisubiramo.

Yongeye ati “ Bibiliya itubwira ko byose tubishobozwa na Kristo uduha imbaraga, ariko namaraga icyumweru ntarunyweye ubundi nkisanga hagati muri za nshuti nkongera. Ariko ngataha mbabaye cyane. Umunsi umwe natangiye gusenga niyemeza ko hamwe na Yesu bishoboka, ubu uyu mwaka ubaye uwa 12 ntanywa urumogi.”

Ntihabose avuga ko inshuti mbi, kutifatira umwanzuro no kudasenga aribyo biri koreka urubyiruko rwinshi mu biyobyabwenge.

Uru rubyiruko rwagendaga rubwira bagenzi barwo ku mihanda mu mujyi wa Kigali ibibi byo gukoresha ibiyobyabwenge
Uru rubyiruko rwagendaga rubwira bagenzi barwo ku mihanda mu mujyi wa Kigali ibibi byo gukoresha ibiyobyabwenge

Ibyagufasha kubireka

Ntihabose avuga ko ibindi byamufashije kureka urumogi harimo gufata akandi kantu nka bonbon, bazooka no kunywa amazi menshi cyane.

Avuga ko ibiyobyabwenge bibeshya ubinywa akumva atameze nk’abandi, ndetse ugasanga abatabifata yabise amazina ngo nib a ‘babylones’, nyamara ngo kuba ari ukwibeshya cyane.

Mu biyobyabwenge ngo nta nshuti nziza ibamo kuko nta kindi kiba kibahuje, ikimenyimenyi ngo iyo ubicitseho za nshuti zabyo nazo zigucikaho. Ibi nabyo ngo byatuma ufata umwanzuro mwiza wo kubireka kuko abo wita inshuti ziba atari zo mu by’ukuri.

Uru rubyiruko ruvuga ko hamwe ya Kristo wabasha kuva ku biyobyabwenge burundu
Uru rubyiruko ruvuga ko hamwe ya Kristo wabasha kuva ku biyobyabwenge burundu
Mu mujyi rwagati i Kigali bavuga ibibi by'ibiyobyabwenge n'uko umuntu yabireka hamwe no gusenga
Mu mujyi rwagati i Kigali bavuga ibibi by’ibiyobyabwenge n’uko umuntu yabireka hamwe no gusenga
`Ntihabose Mark avuga ko ubu hashize imyaka 12 aretse urumogi burundu abifashijwemo no gusenga
Ntihabose Mark avuga ko ubu hashize imyaka 12 aretse urumogi burundu abifashijwemo no gusenga
Uru rubyiruko ruvuga ko nta nshuti nziza iba mu bakoresha ibiyobyabwenge
Uru rubyiruko ruvuga ko nta nshuti nziza iba mu bakoresha ibiyobyabwenge

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish