Rubaya: Habaye irushanwa rigamije guca amavunja burundu
Gicumbi bakomeje guhagurukira ubukangurambaga bwo kurwanya isuku nke, Rubaya umwe mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi washyize imbaraga muri ubu bukangurambaga kuko bibareba cyane ndetse wateguye irushanwa ry’utugari tugize uyu murenge rigamije kurandura burundu amavunja.
Rubaya, igizwe n’utugari twa Gishambashayo, Nyamiyaga, Gihanga, Muguramo na Gishari aho usanga bamwe mu baturage bafite isuku nke ku mubiri ndetse hari na bacye barwaye amavunja.
Iri rushanwa ry’umupira w’amauguru ryari rigamije gutangirwamo ubutumwa bwo kwanga umwanda no kurwanya mavunja by’umwihariko. Kuri iki cyumweru nibwo basoje irushanwa banatanga ubu butumwa.
Usibye irushanwa, abayobozi banasuye imiryango imwe n’imwe, urugo ku rundi, ivugwamo ikibazo cy’amavunja n’umwanda ukabije bayikangurira kugira isuku banayerekera uko yabigenza.
Bamwe mu baturage b’aha Rubaya baganiriye n’Umuseke bemeje ko ubu bukangurambaga bwabaye ingenzi kuri bo kuko bahafatiye imyanzuro yo kugerageza kugira isuku kurusha uko bari bameze.
John Nkunzurwanda umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubaya yabwiye abaturage ko bifuza kuba Umurenge utarangwamo umwanda, ibiyobyabwenge.
Abwira urubyiruko rwinshi rwari aho ati “dukeneye urubyiruko rusa neza kandi ruharanira kwiteza imbere. Muhindure umuco rero mugire isuku muse neza mwiheshe agaciro.”
Nkunzurwanda avuga ko ikibazo cy’umwanda atari icyo guhishira ko ahubwo kukigaragaza no gukora ubukangurambaga mu kugihashya aribyo byagikemura burundu.
Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje utugari ngo ryafashije guhiriza hamwe abaturage benshi aho ryagiye rikinirwa bagahabwa ubutumwa bwo kugira isuku no kwirinda amavunja by’umwihariko.
Akagari ka Gishari niko kegukanye igikombe gatsinze aka Nyamiyaga ku mukino wa nyuma.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi