Digiqole ad

Rubavu yaciye agahigo muri Guma Guma Superstar

Kuri uyu wa gatandatu  abaturage bakarere ka Rubavu nibo bari batahiwe kureba ibihangange 10 muri Muzika mu Rwanda biri guhatanira igihembo cya Primus Guma Guma Supersptar.

Rafiki na Coga kuri Stage

Rafiki yashimishije benshi i Rubavu kuri Plage

I Rubavu habaye uwmihariko mu kwitabira kuko imbaga yabantu yari yaje kwakira aba bahanzi kuva bakihagera ndetse no mu gitaramo bakoze abantu bakaba bari uruvunganzoka, benshi bashimiye cyane BRALIRWA yabazaniya aba bahanzi ku buntu ndetse bakanabagurisha ikinyobwa cya PRIMUS kuri make kuri uyu mugoroba byabereye ku mucanga (Beach) iri iruhande rwa Rubavu Serena Hotel.

Si abayarwanda gusa bitabiriye Guma Guma Superstar I Rubavu kuko n’abanyeCongo batari bake bari baturutse mu mujyi wa Goma baje kwihera ijisho ibihangange muri Muzika Nyarwanda. Umwe mu bagore witwa Brigitte Karume waganiriye n’umuseke.com yagize ati: “Navuye I Goma saa mbili kare ngo ntacikwa n’abaririmbyi babanyarwanda bazanywe na Bralirwa ku buntu

Ari abahanzi ari n’abateguye iki gikorwa cya Primus Guma Guma Super Star bose bakomeje kwishimir ako iki gikorwa kiri kugenda neza, abaririmbyi bakaba bashimishije byimazeyo  abari babakurikiye I Rubavu.

Abatahiwe bakaba ari abatuye umujyi wa Musanze kuri uyu mugoroba, ubwo baba bavuye I Rubavu.

King James aririmbira abamukurikiye

King James aririmbira abamukurikiye

Jay Polly abaha kuri Hip Hop ya kera

Jay Polly abaha kuri Hip Hop ya kera

Plaisir Muzogeye

Umuseke.com

6 Comments

  • Ntabyiza nk,ibyo !Abantu baba bakeneye kuruhuka!Primus Oyeeeee!!!!Oyeee!!

  • bralirwa oyeeeeeeeeeeee

  • RAFIKI OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • bralirwa guma guma, primus guma guma. twararyohewe pee na prim kuri 250.

  • primis we kabisa ngomba kuza kunywa ubwo nzaba ndi murwanda ino iwacuho ntuhaba reka daaaaaaaaa!
    ariko tu unyitege!
    naho ibyabahanzi bo bazabazanire ben na meddy bo simbona nabo baba muri america gusa nuko basigaye bakoropa muri restaurent yitwa green food restaurent bugufina gereza yabasazi bo muri usa.

  • HAHA RAFIKI KOMEREZAHO AHUBWO UZAZE URIMBANE NA BA LIL WAYNE TURAGU
    TEGEREJE .

Comments are closed.

en_USEnglish