Digiqole ad

Rubavu: Kutumvikana ku butaka bugabanya Congo n’u Rwanda birakomeje

Mu midugudu yegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ariyo Gasutamo n’Iyobokamana mu Kagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi, ku tariki ya 22 Werurwe 2014, hagaragaye impagarara n’abasirikare benshi ku ruhande rwa Congo bavuga ko u Rwanda rwigabije ubutaka bwabo.

Aha hantu niho ingabo z’u Rwanda zabaga mbere ariko ziza kwigira inyuma igihe M23 yafataga Goma kugirango abantu bazazitiranya na M23.
Aha hantu niho ingabo z’u Rwanda zabaga mbere ariko ziza kwigira inyuma igihe M23 yafataga Goma kugirango abantu bazazitiranya na M23.

Iki kibazo kimaze iminsi cyongeye kwigaragaza kubera umuganda wo gutema ibihuru ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka mu kagari ka Mbugangari zakoze bituma abaturage ba Congo batuye ahitwa mu Birere bahamagaza ingabo zabo n’ubuyobozi bavuga ko u Rwanda rwibasiye ubutaka bwabo.

Aha hantu hatera ibibazo ntihubatse ariko ni inyuma y’amazu yubakwa n’Abanyarwanda. Mbere y’Ugushyingo 2012 ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka zagarukiraga ku muhanda utandukanya ubutaka bw’u Rwanda na Congo ariko M23 imaze gufata umujyi wa Goma byabaye ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zisubira inyuma kugera kuri metero 100 hirindwa ko zitiranywa n’abarwanyi ba M23.

Nyuma y’uko M23 ivuye mu mujyi wa Goma tariki 01/12/2012, aho ingabo z’u Rwanda zavuye abayobozi ba Congo n’abaturage bahise bahita ubutaka butagira nyirabwo (zone neutre) batangira kuhamena imyanda no kuharagira amatungo.

Umunuko w’ibishingwe umenwa aho hantu hamwe n’ibihuru bikurura amatungo nibyo byatumye ingabo z’u Rwanda zihakora umuganda, bituma Abanyecongo bahamagaza ubuyobozi n’ingabo zabo bavuga ko ingabo z’u Rwanda zigabije ubutaka bwabo.

Ubwo abayobozi b’umujyi wa Goma n’ingabo bahageraga basobanuriwe n’ingabo z’u Rwanda ko aho bakorera bahasanzwe kuva kera ndetse n’umuhanda Abanyecongo bakoresha wakozwe n’u Rwanda, hemezwa ko abashinzwe imipaka aribo bazakemura iki kibazo.

Bamwe mu baturage bahatuye, bavuga ko icyo Abanyecongo bita ubutaka butagira nyirabwo budahari kuko Abanyecongo bakoresheje ubwabo babwubakamo n’ubwo u Rwanda rwasize bakabuturamo kugeza n’aho inzego z’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo bakoreramo ari ku ruhande rw’u Rwanda.

Bamwe mu baturage bavuga kandi ko ubu igifatwa nk’umupaka ugabanya ibihugu byombi ari umuhanda waciwe n’u Rwanda, bakavuga ko iyaba ari ku butaka bwa Congo u Rwanda rutari kujya kubakoreshereza umuhanda.

Abasirikare b’u Rwanda bahakorera bavuga ko babangamirwa n’umwanda umenywa hafi yabo utera umunuko, bakavuga ko ihene zibasanga aho barara zikabangiriza, babibwira ba nyirazio ntibagire icyo babihinduraho, kuburyo inzego zishinzwe imipaka ku bihugu byombi zigaragaje imipaka nyayo byagabanya impagarara.

Source: Kigalitoday
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish
en_USEnglish