Rubavu: Kurwanya impanuka byakorewe aho zikunda kubera
Kuri uyu wa 14 Kanama nibwo inzego za Leta, abaturage ndetse n’abapolisi bari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana, basibuye inzira yambutsa abayamaguru mu muhanda mu murenge wa Nyakiriba ahari amakorosi akunze kuberamo impanuka.
Aha mu makorosi yo mu muhanda wa kaburimbo umanuka winjira mu mujyi wa Rubavu ukiri mu murenge wa Nyakiriba hakunze kubera impanuka zihitana ubuzima bw’abantu, kuva mu kwezi kwa Nyakanga hamaze kubera impanuka umunani zirimo iyahitanye abantu bane.
Aha i Nyakiriba mu makorosi yaho mu kwezi gushize imodoka ya Minibus iherutse guta umuhanda mu ikorosi ijya kugwa mu ngo z’abaturage abantu bane bahasiga ubuzima barimo n’umusirikare wo mu kigo cya Bigogwe.
IGP Emmanuel Gasana yabwiye abaturage, abayobozi n’abatwara ibinyabiziga bari aha ko impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zishobora gukumirwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare, cyane cyane abatwara ibinyabiziga bakurikije amatego y’umuhanda.
Uyu muyobozi wa Polisi y’u Rwanda yibukije ko ibitera impanuka nyinshi zihitana abantu ari; umuvuduko ukabije, abashoferi bagenda bavugira kuri telfoni, abashoferi batabona umwanya wo kuruhuka bagatwara bananiwe bikabaviramo guta umuhanda cyangwa kugonga izindi modoka, imodoka zifite ibibazo ndetse no gutwara banyoye ibisindisha.
Ati “Ibi abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga babashije kubyirinda ntitwaba turi kumva impanuka zihitana abantu.”
IGP Gasana yavuze ko Polisi izakomeza kwigisha abaturage n’abayobozi b’ibinyabiziga muri uku kwezi kwahariwe by’umwihariko kurwanya impanuka zo mu muhanda, ndetse ariko ibi bizahoraho kuko abantu badakwiye gukomeza gupfira mu mpanuka zivuye ku makosa y’abandi batwaye ibinyabiziga.
Muri uku kwezi ngo hazongerwa za dos d’ane mu mihanda imwe n’imwe ndetse banashishikarize abatwara ibinyabiziga kugabanya umuvuduko, banasaba abagenzi batega amamodoka gufata iya mbere mu kwihanangirira abashoferi batwara imodoka nabi babatwaye.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
0 Comment
mwadufasha mukongera dodane kumuhanda uri hagati yibitaro bya gisenyi na kumusozi wa rubavu aho bita belvederi hotel
Comments are closed.