Digiqole ad

Rubavu: Inka 150 n’ihene 30 byajyanye n’Irayidi (Eid)

Akenshi i Rubavu ku munsi w’Irayidi (Eid) ngo haba hari udushya, amasengesho yo gusoza uyu munsi kuri uyu wa mbere yabereye kuri stade Umuganda ahari na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba. Nyuma y’amasengesho ibyishimo by’uyu munsi mukuru byakomereje mu ngo, agahinda kabara inka 150, ihene 30 zabazwe mu mujyi gusa, izi ni izabazwe.

Mu ibagiro rishya rya Rubavu ahagana saa tanu inyama mu ibagiro zari zashize izisigaye zatanzweho commande
Mu ibagiro rishya rya Rubavu ahagana saa tanu inyama mu ibagiro zari zashize izisigaye zatanzweho commande

Tumwe mu dushya:

Ku munsi mukuru nk’uyu inyama i Rubavu ngo zikunda kubura, buri musilamu muri benshi batuye i Rubavu aba yiteguye kugaburira abana n’abashyitsi akaboga.

Ku ibagiro rishya rya Gisenyi umunyamakuru w’Umuseke yahageze ahagana saa tanu asanga inyama zabaye ikibazo, izo yasanze zimanitse nazo zari kuri ‘commande’ zafashwe. Ababazi bavuga ko babaze inka zigera ku 150 n’amahene 30 kuva ku cyumweru kugeza mu gitondo cyo ku irayidi.

Umupira wabayemo udushya:

Ku gicamunsi nyuma yo gusamura ipilawu n’akaboga hakurikiyeho umukino wahuje amakipe ya YATIMA F.C na Gisenyi Rangers FC.

Mu ikipe ya Yatima harimo abakinnyi bamenyerewe nka Bariyanga Hamdan, Hategekimana Bonaventure bita Gangi na Serubungo Yahaya ubu udafite ikipe akinira.

Ikipe ya Gisenyi Rangers y’abasore b’ahitwa ku Majengo niyo yaje gutsinda iya yatima ibitego bibiri ku busa.

Ni mu irushanwa ryateguwe n’Inama nkuru y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu ifatanyije n’Abasyisiramu bo mu mugi wa Rubavu.

Mu karuhuko barasukira utuzi umukinnyi mu gacupa ngo anywe
Mu karuhuko barasukira utuzi umukinnyi mu gacupa ngo anywe
Hamdan Bariyanga na Yahaya Serubungo mu karuhuko
Hamdan Bariyanga na Yahaya Serubungo mu karuhuko
Abayobozi batandukanye bari bishimiye uyu mukino
Abayobozi batandukanye bari bishimiye uyu mukino
Uwo uri gusukira amazi bagenzi be ni Djabir Mutarambirwa wari i Rubavu nawe mu munsi wa Eid
Uwo uri gusukira amazi bagenzi be ni Djabir Mutarambirwa wari i Rubavu nawe mu munsi wa Eid
Macari yavuye mu itorero ry'Abadventist ubu yabaye umusiramu yaciye mu makipe nka ATRACO FC n'andi, yari umunyezamu (goal keeper)
Charles Hakizimana uzwi ku kazina ka Macari yavuye mu itorero ry’Abadventist ubu yabaye umusilamu, yaciye mu makipe nka ATRACO FC n’andi, yari umunyezamu (goal keeper)

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • Eh hanze aha hari abaryi mbaroga! 

  • Macari ntiyari umudventiste yari indorerezi, nta mudventiste nyawe uvamo, agumamo muri Yesu, buriya hari icyo yishakira mu bayisilamu nakibura naho azavamo.

Comments are closed.

en_USEnglish