Digiqole ad

Rubavu: Imvura yahitanye abana babiri

Imvura yaraye iguye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, yahitanye abana babiri bo mu mudugudu wa Kibuga Akagali ka Rusongati mu murenge wa Kanama nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge.

Umugezi wuzuye utwara abo bana kubera imvura
Umugezi wuzuye utwara abo bana kubera imvura

Aba bana umwe yitwa Kamanzi afite imyaka umunani, undi w’imyaka 16 ni umuhungu utaramenyekana umwirondoro we kugeza ubu.

Aba bana bishwe n’amazi y’umugezi wa witwa Bihongora, mu gihe ngo imvura nyinshi yari iriho igwa hakurya mu bindi bice by’aka karere k’imisozi, aba bana bari bari hafi y’umugezi amazi yawo yaje guhita abatembana mu gihe yari amaze kuba menshi nkuko byemezwa na Sebikari Munyanganizi Jean umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama.

Mu karere ka Rubavu mu duce twinshi, imvura imaze iminsi igwa idakuzaho. Muri uyu murenge wa Kanama muri centre ya Mahoko iyi mvura ikaba yashenye amaduka amwe ndetse yangiza ibicuruzwa byinshi kugeza none bitarabarurwa.

Patrick Maisha
UM– USEKE.COM/Rubavu

0 Comment

  • imiryango yabuze abo bana yihangane, kwisi niko bimera,ariko leta yarikwiriye gufasha iyo miryango kuko hari ministere ishinzwe ibiza mushingano zayo.

Comments are closed.

en_USEnglish