Rubavu: Imibiri 4 613 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ihagaritswe, kuri uyu wa 21 Kamena 2014 ni bwo mu karere ka Rubavu hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 4 613 iherutse kuvanwa mu byobo rusange byahitwa Komine Rouge.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’igihe kirenga ukwezi kumwe abaturage bo mu karere ka Rubavu bakoze imiganda kugira ngo iyi mibiri ibashe kuvanwa muri ibi byobo aho abasaga ibihumbi bitanu biciwe mu cyahoze ari Purefegitura ya Gisenyi byavugwaga ko bajunywemo.
Kugeza ubu habashije kuboneka imibiri 4 613, ariyo yashyinguwe mu cyubahiro.
Mu buhamya bwatanzwe na Mme Mukamuvara Claudine, umwe mu barokokeye ku Gisenyi yavuze ko Jenoside ho yatangiye mbere ya 1994 kuko bahoraga batotezwa mu mashuri dore ko iyi Purefegitura ari yo yakomokagamo abayobozi bari bakomeye hamwe na Perezida Habyarimana Juvenal. Yashimiye ingabo za FPR zahagaritse Jenoside.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo J.Damascene, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’imyaka 20 imibiri ikaba itari yashyingurwa mu cyubahiro, anasaba abaturage bo mu karere ka Rubavu kwerekana ahandi hari imibiri yabazize Jenoside kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye.
President wa Sena yakomeje asaba Abanyarwanda kurushaho kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge no kwima amatwi abashaka guhungabanya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho muri iyi myaka 20.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yanenze abayobozi b’akarere kuba hashize iyi myaka yose iyi mibiri yashyinguwe yari ikiri mu cyobo rusange na we asaba abanyarubavu kugira ubutwari bwo kuvugisha ukuri kugira ngo n’ahandi bazi hakiri iyi mibiri hagaragare.
Umuyobozi wa Ibuka i Rubavu Kabanda Innocent, hamwe na Mbarushimana Nelson wari uhagarariye imiryango y’abashinguwe uyu munsi bavuze ko bahoranaga agahinda ko ababo badashyinguwe mu cyubahiro, bakaba bishimye ko na bo ababo basubijwe agaciro.
Amakuru aherutse gutangwa na bamwe mu bafungiye icyaha cya Jenoside avuga ko abantu basaga ibihumbi 20 000 imibiri yabo ishobora kuba ikinyanyagiye aho muri Komine Rouge mu gihe amakuru ya mbere yavugaga abarenga ibihumbi 50 000.
Uyu muhango ukaba wanitabiriwe na Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite Donatila Mukabalisa hamwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe n’abadepite batandukanye ndetse n’intumwa ya Kongo Kinshasa Umuyobozi w’umujyi wa Goma.
Maisha Ptrick
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
duharanire ko ishema ryabo ryakomeza kubaho kuko ababishe bashaakaga ko bazima burundu. tubeho nahabo
ibyabaye ntibizasubire gusa biduhe imbaraga zo gukora cyane kugirango twiyubakire ubunyarwanda kandi duharanire gufashanya tunubaka igihugu cyacu.
imyaka 20 nibwo babonetse?kare kose?nubwo ntawabishira amakenga.twese turwanye genocide
nukuri iki gikorwa cyo gushingura imibiri y’abatutsi bari muri komine rouge ni kiza kuko rwose aba bantu bari bakeneye kongera gusubizwa icyubahiro kandi ni byiza cyane…TUZAHORA TUBIBUKA
tuzahora twibuka abatusti imfura zishwe ntagicumuro zizra gusa uko zavutse , kandi duharanira kusa ikivi basize, never again
ikivi mwasize mutarangiza tuzacyusa dufite umuyobozi mwiza uharanira ko ibi bitazasubira kandi natwe tumwereye kutzamutenguha kubwinama ze niza adahwema kutugira ! never again
Comments are closed.