Digiqole ad

Rubavu: Fuso yafashwe yikoreye 400Kg by’urumogi

 Rubavu: Fuso yafashwe yikoreye 400Kg by’urumogi

Urumogi rwafatiwe muri iyi modoka

Imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso yafatiwe mu kagali ka Gisa mu murenge wa Rugerero ku muhanga wa Kigali – Rubavu irimo umushoferi n’umwunganizi we batwaye 400Kg z’urumogi.

Urumogi rwafatiwe muri iyi modoka
Urumogi rwafatiwe muri iyi modoka.Photo/RNP

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvuguzi wa Police Iburengerazuba avuga ko aba bari batwaye iyi modoka batawe muri yombi mu gihe iperereza ryatangiye.

Abari batwaye iyi modoka ni abagabo umwe w’imyaka 26 undi w’imyaka 30.

CIP Kanamugire avuga ko Police yabafashe iri muri gahunda yayo isanzwe yo gusaka ibinyabiziga aho bageze kuri iyi Fuso bagasangamo ibipfunyika bagenzuye bagasanga ni urumogi rufite ibiro 400.

Uru rumogi ngo rwari mu nzira rujyanwa mu mujyi wa Kigali.

Uyu muvugizi wa Police atanga ubutumwa ko Police iri maso ku bagerageza gukwirakwiza ibiyobyabwenge ngo byangize urubyiruko rw’u Rwanda, kandi bazakomeza gufata bagashyikiriza inkiko ababikora.

CIP Kanamugire asaba abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi benshi kuba maso kuko hari abashora kuzitega bikoreye ibiyobyabwenge bafatwa bikaba nabo babyashyira mu kaga.

Gukoresha, gukwirakwiza no gufatanwa ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ayayayaya aba basore ubu nibo bari baje kwica mu mitwe y’urubyiruko rwacu koko harakabaho polisi y’igihugu ikorana ubuhanga nubushishozi mu guhashya aba baswa batuma igihugu cyangirika, baribeshya cyane niba hari n’abandi nabo bazafatwa kandi bano bahanwe by’intangarugero

  • That’s wonderful well done kabsa polisi niyo gushimwa kuko ibi biyobyabwenge ni intandaro yubujura ndetse nibyaha bimwe na bimwe harimo ihohotera kuba byafashwe ni akazi keza kdi mukwiye gushimirwa kubunararibonye nubushishozi mukorana

  • Well done. Polisi yacu ni iyo gushimirwa, ariko ikomeze umurava kuko ubu hari amayeri menshi yo gucuruza urumogi, benshi bavuga ko rurimo imari itubutse.

    Ndetse hari n’abavuga ko ibyo byo kwinjiza urumogi mu Rwanda harimo ruswa iteye ubwoba yaba ihabwa abanyabubasha bamwe bityo bakarureka rukinjira. Mubikurikirane.

  • Murakoze kubafata ariko ntabwo dukeneye guhora muvuga ngo twabafashe ,hanyuma yabyo????????ejo ko bazfungurwa bakongera kubikora????????ayo masura uko aba yiyemeje kuza kwica abantu nayo ajye ahita asibangana muri sosiyete yacu.ikirayi kiboze????????????kandi ihene mbiiiiiiii??????????

  • Bsore mwe mugize umugisha ,jye mbafashe!!!!!!!!!!!!!!!!hahahahahah, byaba kwaheli dunia.

  • Basore mwe mugize umugisha ,jye mbafashe!!!!!!!!!!!!!!!!hahahahahah, byaba kwaheli dunia.

  • Mu by’ukuri nta cyiza cy’ibiyobyabwenge.Ingaruka zabyo harimo gutera uburwayi umuntu ubinywa, kumutera gukora ibyaha binyuranye, kumufungisha, no kumucisha ihazabu.Dukwiye kubyirinda kandi tugatanga amakuru y’abantu babinywa n’ababicuruza.

  • Egoko ni hatari abantu basigaye bikorera ibiyobyabwenge nk’abikorera ibirayi byo gufungura. Police yacu oyeee!

Comments are closed.

en_USEnglish