Rubavu: Barifuza ko Munyagishari aburanishirizwa aho yakoreye ibyaha
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, barasaba ko Munyagishari Bernard uherutse kuzanwa mu Rwanda akuwe i Arusha muri Tanzaniya yoherejwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kuwa 24 Nyakanga 2013, yazanwa mu Karere ka Rubavu akaba ari ho abunanishirizwa.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe nyuma yo kugezwa mu Rwanda kwe, bavuga ko bumva bifuza kumureba amaso ku maso, bakareba niba koko hari icyo yabasha kwiregura kucyo bita ubugome bukabije yakoze ubwo yari Umuyobozi w’Interahamwe mucyahoze ari Gisenyi kuva mu mwaka wa 1990, hakabaa n’abavuga ko bashaka kumwereka ko ntacyo yakoze kuko bakiriho kandi atarabibifurizaga.
Nubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe kitaganiriye n’Abanyagisenyi bose, ariko abarenga 10 baganiriye nacyo bose ntawe ucira akari urutega uyu mugabo, kuko ngo nawe icyo gihe yari afite ubugome bwinshi.
Dore ko ngo interahamwe yari ayoboye zatangiye kwica Abatutsi hirya no hino muri Perefegitura ya Gisenyi na mbere ya Jenoside ho imyaka 4 (mu 1990).
Umugabo umwe utarashatse ko izina rye rijya mu bitangazamakuru ati “Munyagishari na mbere hose nari muzi ariko yamamaye cyane mu gihe cy’amashyaka menshi, ahagarariye Interahamwe hano mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ariko cyane cyane hano mu Mujyi wa Gisenyi, niho yagaragaraga cyane mu bikorwa bibi by’ubugizi bwa nabi.”
Akomeza avuga ko icyo gihe bakoraga imyigaragambyo no gutegura Interahamwe hamwe n’abasirikare bari abagome, nk’abo bitaga ba Nsengiyumva Anatole, Kabera wari umujandarume, n’abandi.
Umutegarugori utuye mu Mujyi wa Gisenyi nawe yagize ati “Munyagishari ni umwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yari ahagarariye Interahamwe mu cyahoze ari Gisenyi, umubare munini w’Abatutsi biciwe ahangaha ndetse n’igeragezwa ryakozwe kuva muri 90, ibyinshi abifitemo uruhare kuko niwe watozaga Interahamwe, ni nawe wazoherezaga hirya no hino mu bikorwa bitandukanye.”
Aba baturage ngo basanga byaba byiza Munyagishari azanywe kuburanira i Gisenyi, aho umwe muri aba agira ati “Bibereye aha byaba byiza kuko n’abo yakoranaga nabo bagira ubuhamya bamutangira.”
Aba baturage ntibanyuranya na Kabanda Innocent uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rubavu, nawe ushyigikiye ko Munyagishari yaburanishirizwa i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kuko ngo byatuma atanga n’amakuru, bikagira n’icyo byungura ku mateka ya Jenoside.
Hari abaturage bavuga ko uyu mugabo yaje gutura i Gisenyi mu Rwanda akomotse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na nyuma ahunga ngo niwe wagiye ayoboye Interahamwe mu bice bya Mugunga, zerekeza za Rutchuru na Masisi, aho ngo yagiye yiyise Mushari aho kuba Munyagishari.
Source: Izuba-rirashe.com
UM– USEKE.RW