Rubavu: Bahame yasabiwe gufungwa imyaka 7 n’ihazabua ya miliyoni 20
Kuri uyu wa kane mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu iburanisha mu mizi ry’urubanza ruregwamo uwahoze ari Mayor w’Akarere ka Rubavu ryahereye kugusuzuma niba indonke ya miriyoni enye yarakiriwe kugira ngo hakorwe ibyemewe cyangwa ibinyuranije n’amategeko, aha byari mu rwego rwo kumenya niba uru rukiko rufite ubushobozi bwo kuburanisha uru rubanza nyuma y’uko Judith Kayitesi (wahoze ari Noteri nawe uregwa ubu) n’abamwunganira bari bagaragaje ko bakwiriye kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi.
Umushinjacyaha Gashyamba Augustin yagaragaje ko ikibanza cyagombaga guhabwa umushoramari Adrienne Mukamitari cyari kikiri mu mutungo rusange wa Leta bityo ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ntabubasha bwo kugitanga bwari bufite kuko kitari mu mutungo bwite waka karere.Aha yemeza ko aba bombi bakiriye indonke kugira ngo bakore ibinyuranije n’amategeko.
Nyuma y’umwiherero, umucamanza Butera Etienne yasanze koko abaregwa barakiriye indonke kugira ngo bakore ibyo batemerewe n’amategeko bitandukanye n’ibivugwa n’uruhande rwa Kayitesi Judith, maze Urukiko rwanzura ko uru rubanza rugomba gukomeza kuburanisha n’uru rukiko rwisumbuye rwa Rubavu.
Mu gihe uru rubanza rwari kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze abaregwa bari kunguka igabanuka ry’ibihano (baramutse bahamwe n’icyaha) kuko aho guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’icumi bari kuzahanishwa ikiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.
Iburanisha rikaba ryakomeje Ubushinjacyaha bugaragaza uruhare rwa buri wese mu byaha bakurikiranyweho buvuga ko Sheikh Hassan Bahame yasiragije umushoramari Mukamitari kenshi kugira ngo akunde amuhe ruswa ndetse na Kayitesi akaba yaregereye Mukamitari kenshi ashaka inzira yanyuramo amusaba ruswa, ibi ngo byarangiye ayimuhaye ndetse akaza no kuyifatanwa mu biro.
Nyuma ya saa sita urubanza rwasubukuwe humvwa amajwi, yari kuri CD, y’ibiganiro byakozwe hagati ya Bahame na Kayitesi ndetse na Mukamitari Adrienne, mu gihe ngo bumvikanaga ibyo guha ikibanza uyu Mukamitari. Aya majwi yafashwe ntabwo yumvikanaga neza mu ndangurura majwi mu cyumba cy’iburanisha.
Gusa abaregwa bahawe umwanya wo kwisobanura Hassan Bahame n’abamwunganira bavuze ko Kayitesi avuga ko Bahame ari we wamutumye ruswa mu rwego rwo kwikura mu kimwaro nyuma yo gufatwa.
Abunganira Bahame banavuze kandi ko imvugo za Kayitesi zishinza umukiriya wabo zivuguruzanya bityo basaba urukiko ko ibyo avuga byateshwa agaciro.
Kayitesi we yemera ko ruswa yafatanywe ari iyo yatumwe n’uwari Mayor Hassan Bahame ndetse amajwi yo kuri CD yafashwe ari ay’igihe yari agiye kuyifata akabanza agahamagara Bahame ngo uyitanga yemere ko ari we uyimutumye.
Nyuma yo kwiregura kw’impande zombi, ubushinjacyaha bwahawe urubuga maze rusabira irindwibaregwa ibihano. Bahame atarigeze yemera icyaha Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 20 naho Kayitesi wafatanywe iyo ruswa asabirwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni umunani.
Umucamanza yahaye buri ruhande rw’abaregwa kugira icyo bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.
Bahame yavuze ko kuba nta mugambi yacuranye na Kaytesi wo kwaka ruswa Mukamitari byanagombaga gutuma atagezwa imbere y’ubutabera ngo bigaragazwa n’uko nta kimenyetso na kimwe Ubushinjacyaha bwabashije kubonera Urukiko gishimangira ibyo ashinjwa kuburyo yabihanirwa.
Asaba ko mu bushishozi uru rukiko rusanganywe rwazirinda ko Bahame aba igitambo cyo gukeka ndetse ngo ahorwe icyaha cyakozwe n’undi ari nayo mpamvu asaba ko yagirwa umwere.
Judith Kayitesi we yavuze ko yemeye icyaha ndetse akaba atarigeze agora ubutabera bityo agasaba kuzahanishwa igihano gisubitse, aha yanifashihije ingingo irengera umwana we w’uruhinja rw’ibyumweru bibiri.
Urubanza rukazasomwa kuwa 25 uku kwezi nyuma yo gusuzuma ibimenyetso no kwiregura kw’impande zombi
Placide Hagenimama
UM– USEKE.RW
14 Comments
ariko uyu mugabo umenya yarayariye ye , atirame rero abone , ibya rpf ntawe ubirya ngo yigendere azabaze mutsindashyaka
MUGISHA uti ngwiki ???
Do do do doooo wowe MUTSINDASHYAKA uvuga uzi uwariwe ???
Ubutunzi afite uziko uwo ukomokaho nawe nuwo uzabyara na soooo na sogokuruza bawe mutazabitunga wa gahungu we.
Muge mureka kubunza ubugambo bwibyo mutazi !!!
Petite umukobwa we uzi inzu atuyemo Oslo ya se uko isa naho iri ???
Puuuu
ko batavuga jubibanza biri kuri pet bariyeri byari bigenewe abirishoboye
ababyuabatsemo amataje yabihqye nibo batishoboye?
kagame we iruhukire niwazabihoaramo kuko ufite abasitafu bagukorera nabi nibakurikiranwe bikakwitirirwa
Bitangira biryoshye (iminsi mikuru), bikarangira bishaririye (gereza, demission forcee, fuite, etc.). Mbega bibabaje!
SVP!Abatanga comments ku nkuru mujye mureka kwihutira gushinja umuntu ibyaha atakoze!Bahame ni umukozi!kuva na mbere yamye azi gukorera amafaranga y’ukuri afatanyije n’umugore we Henriette!Gusa ndashimira uyu munyamakuru yamditse agaragaza ko rwose yari mu rubanza kandi yarukurikiranye Pee!
UMUNYAMAKURU YABYANDITSE NEZA UBUTABERA BUZASHISHOZE UWO NOTAIRE BIGARAGARA KO YITWAJE IZINA RY”UMUYOBOZI WE.MU RUBANZA NO MU GUTANGA AKAMURU YARANZWE NO KWIVUGURUZA
Notaire se ko ntabubasha afite bwo gutanga umutungo wa Leta yari kwaka ruswa yiki? Uwari kuyimuha se yari kuba ayimuhereye iki? Sinahamya ko wenda ari umuyobozi we (Moyor)wayimutumye ariko ikigaragara ni uko yatumwe n’undi muntu we akaba yari umuhuza.indi option ishoboka ni uko hari abasigaye bitwaza ababayobora bakaka ruswa mu izina ry’umuyobozi ngo yabatumye kd atabatumye ibyo biba akenshi ku muntu ufite inshingano zitagize aho zihuriye na service isabirwa ruswa. Ubutabera buzashishoze
Bahame Hassan ararengana kandi azarenganurwa kuko ubutabera bw’u Rwanda ndabwizeye, ubushinjacyaha bwabuze ibimenyetso buzana CD idafite aho ihuriye na ruswa!!!!! Judith wafatanwe igihanga ahanwe hakurikijwe amategeko naho Bahame arenganurwe.
@Uwamahoro, gabanya itiku, niba ufite gihamya cyuko yariye ibyo bibanza, gana ubutabera
uyu munyamakuru arerenze. mbega ubucukumbuzi. njye rwose uyu munyamakuru namushimira kandi nti akomereze aho. uzi gusoma inkuru ugasanga wagira ngo ni iya CNN
ubwose ruswa aho itagaragara nihe? nabanze agaruze ririyasoko rya baturage ba rubavu yatangiyubuntu kweli!
Reta yacu ntiyemera ruswa kandi nibyo koko imunga Igihugu.Ibihugu birimo ruswa muzi amabi ahakorerwa!murekye ubucamanza bukore akazi kabwo kandi burabishoboye naho mugihugu kyacu ntawuri hejuru yamategeko kandi ntawakwitwaza icyo aricyo,bibere nabandi bakunzi bayo bans itekyerezaga isomo babivemo hato batazagwa mumutego.Abanyarwanda bamenye ubwegye arayiguha akanagutanga.Take care for yourself.
niyumve gereza uko iryana nyine nabe arimo
Bahame ararengana ahubwo nakagambane kuriya mugore afatanyije n”abantu batumvikanaga na hassan .Gusa Imana izamurenganura naho abamushinja bo bamenye ko izamurenganura.
Kurya ruswa no ikosa rikomeye Mandi ryagombye gutera isoni! Nibahanwe.
Comments are closed.