Digiqole ad

Rubavu: arashinjwa kwamagana mutuel de santé

Maniragaba Robert afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu aho akurikiranyweho kwamagana gahunda ya Leta y’ubwisungane mu buzima aho yahamagariye abaturage kudatanga umusanzu w’ubu bwishingizi.

Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa
Maniragaba Robert mu maboko ya Polisi arasabwa kurenganurwa

Uyu musore wiga muri Kaminuza ya InKivu yo muri Congo Kinshasa mu mujyi wa Goma, kuwa kabiri tariki 26 Gashyantare yamaganye abakozi ba komisiyo yo gushishikariza abaturage gufata ubwishingizi mu buzima nkuko abiregwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama.

Ubwo abo bakozi bageraga mu kagari ka Kanyefurwe bashishikariza abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane, Maniragaba ngo yamaganye ibyo barimo abwira rubanda ko ibyo babwirwa ntacyo bimaze.

Uyu musore ngo yabwiraga abaturage ko badakwiye gufata mutuel ndetse ko bakwiye kumureberaho ntibayifate.

Ubuyobozi bw’Umurenge bumurega kandi kurwanya abakozi b’iyo komisiyo ubwo bageragezaga kumubuza kwamagana gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Ibi bikaba ari  ibigaragara mu ibaruwa y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama Sebikari Munyanganizi Jean.

Maniragaba Robert aganira n’Umuseke.com kuri station ya Polisi aho afungiye, yavuze ko ibyo bamurega abeshyrwa.

Yemeje ko ibyo yamaganye ari uburyo aboherejwe bakoreshaga babwira abaturage gutanga umusanzu w’uwbisungane mu kwivuza maze ngo bahera aho bamushinja ko yamaganye gahunda ya Leta.

Ati “ njyewe nkwiye kurenganurwa kuko sinamagana mutuel kuko nzi ibyiza byayo, icyo napfuye n’abo bagabo ni uburyo bakagamo abaturage umusanzu wa mutuel.”

Umwe mu baturage twaganiriye wari aho ubwo abo bakozi bashwanaga na Maniragaba, yadutangarije ko abo bakozi batse Maniragaba mutuel ye n’iz’abakozi be, maze ngo babona batangiye guterana amagambo.

Supt Mwiseneza Urbin umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bari gukurukirana ikibazo cya Maniragaba ngo bamenye neza ukuri kwabyo.

Supt Mwiseneza yatubwiye ko aboneraho kubeshyuza inkuru yaciye kuri Radio mpuzamahanga ya BBC ivuga ko Polisi yafunze abaturage badafite ubwisungane mu kwivuza ko ibyo bitabayeho.

Mutuel de santé, nubwo ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda ariko ngo kuyifata ni uburenganzira ntabwo ari agahato ko ntawe polisi yafunga ngo ni uko nta mutuel agira.

Mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu hashize icyumweru abayituye bakangurirwa gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Maisha Patrick
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Uyu musore ndumva bamurenganya, niba turi muri demokarasi nkuko bivugwa barekure uyu musore rwose.

    • Muraho mwese,

      Yewe ndabona bikaze rwose pe! Nk’uyu muntu buriya uwakurikirana yasanga koko atarengana! Ngira ngo nawe azi ko mutuelle de santé ari ngombwa, njye ndumva harimo akagambane, abamufatishije bakaba bashaka kumuvutsa uburenganzira bwo kwiyigira, narekurwe rwose abantu ntibazajye barengana ako kageni! Iyo komisiyo nanjye ntayo nzi, gusa nari nzi ko hakenewe ubukangurambaga ku girango abaturage bumve neza akamaro ka MUSA, kandi bigakorwa n’inzego z’ubuyozi. Ariko uziko i Rubavu byaba bitameze neza koko. Abantu bararengana pe! ni barenganurwe biriya biba hake mu Rwanda; iyo komisiyo nayo harebwa ishingano zayo, niba koko ihari ndetse niba badatandukira ndetse bakaba banakwangisha Abaturage Leta nziza igena imigambi y’iterambere ku baturage bose harimo no kwitabira MUSA. Si ikiboko rero cyangwa amapingu byatuma bigerwaho ahubwo ubukangurambaga kandi buhoraho kugira ngo buri wese akore ibyo ashinzwe gukora. Kandi nibigaragara ko uyu mugabo yarenganye, abagize iriya komisiyo bazakurweho icyizere. Ese igizwe n’abasanzwe bashinzwe iby’ubuzima ko bo basanzwe bakorana neza n’abaturage cyangwa n’agatsiko k’abantu babyihaye? nabyo birebwane ubushishozi, ariko bwo uyu mugabo yaba asubijwe uburenganzira bwe agafungurwa akajya kwita kubikorwa by’iterambera asanzwe arimo.

      Uburenganzira bwa Muntu ni bwubahirizwe SVP. Umukuru w’Igihugu arabidusaba buri gihe. Guca akarengane no kwirinda guhutazanya, cyangwa kurenganya abandi!

  • mubyukuri abayobozi bahindure stategies barimu bakoresha yo kubaza mutuelle nki ndangamuntu gusa ni bigishe abaturage akamaro ka mutuelle.nabanyarwanda bamenyeko mutuelle aribo ifitiye akamaro

  • baramubeshyera 2

  • Mu mategeko se byemewe ko umuntu atanga amafranga ya mutuel ye n’iz’abakozi be?
    Nagirango umuntu yitangira amafranga ya mutuel ye bwite n’abakozi bakitangira ayabo, keretse niba ari abana be!
    Ninde wa mpugura?

  • Muri demokratie utanga igitekerezo cyawe abacyemera bakagishyigira abatacyemera bakakirtwanya!
    Uyu mugabo rero ibyo yakorewe ni ukumuvutsa uburenganzira bwe!

  • BASHATSE KUMUGEREKAHO ICYAHA GUSA KUGIRA NGO BAMWUMVISHE, NAHO UBUNDI BIRUMVIKANA KO ARENGANA.UBURYO MITUELLE YAKWAMO BUKWIYE GUHINDUKA KUKO BARAKABYA. BARAFATIRA AMATUNGO Y’ABANTU, BIRIRWA BAHAGARITSE ABANTU MU NZIRA BAJYA KWIREMERA AMASOKO,AHUBWO IGITANGAJE KURUSHA IBYO NI UKO HARI ABIMWA SERVICE BAFITIYE UBURENGANZIRA NGO KUKO BATATANZE MITUELLE.NTIBYUMVIKANA!

  • uyu musore ararengana aba bantu baka za mutuel bazahugurwe uko bakwiye kubwira abaturage baza ari agahato bavuga ngo utayitanga arashyirwa kurutonde rwabantu bananiranye cg azahanwa ibintu byinshi kuburyo abaturage bahahamuka mbese bagiye basobanurira umuturage akamaro kayo ko ari nakenshi batabura amagambo babivugamo ntibyakumvikana ahubwo kubibahatira bituma batekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma rwose nibo bavangira leta

  • Freedom of expression.

  • Mu karer ka Nyanza nabo bajya baka mutuelle bagafatira inka za bantu abantu bagahunga reka sinakubwira,nigeze kwirirwa ku muhanda bamfashe kandi ndi umuganga mutuelle yafashwe nabapolisi bu murenge mbabwira ko ndi umuganga baranga bandekuye nka saa munani niriranywe na baturage mu gasoko aho bari badukusanirije,mutuell uburyo ubuyobozi bukoresha bushaka kwesa imihigo ntibisobanutse>

  • Njye ndumva uy musore akwiye kurekurwa ntayandi mananiza, abayobozi b’inzego zibanze bakwiye gukoresha ubundi buryo butari kwaka mutuel kungufu.

  • ariko umugani wa pilato uyu ntacyaha mubonaho, birazwi ko abayobozi bo hasi baka mituel nabi, bafatira imitungo y’abantu, ibi bintu Minister Musoni yarabyamaganye, kandi binyuranije n’amategeko. niba rero aribyo uyu y’amaganye rwose mumurekure. ikindi ni uko, ntasobanukiwe n’iyo commission. ngo ni commission ishinzwe gushishikariza abantu mituel???? ngo abakozi bayo???mwansobanurira da!!!!!!iyo commission ntayo nzi…

  • Nibamurekure kuko rwose ararengana.Uzi ukuntu abo bayobozi bafatira amatungo y’abantu, bakabaka ibyo bajyanye ku isoko ngo kuko batarishye mutuelle! Erega burya si ukwanga kuyatanga ahubwo ntayo baba bafite.

  • ndumva mwese mwatanze ibitekerezo mutazi uko mutuelle ikora kandi dufite abaturage benshi bamaze kwiyumva kuburyo babangamira inzego zimwe nazimwe zaka imisanzu nka mutuelle inyubako yamashuri nibindi
    uwo musore ndumva jyewe yarashatse kurwanya iyo commission naho ubundi abanyarwanda baragoye cyane igitangaje nuko abo banga kuyitanga aribo bajya gutereta no gutanga za ruswa iyo igize ikibazo cyimpanuka cyangwa ubundi burwayi bukomeye ndumwa jye yahanwa nitegeko kuko yagomesheje abandi gutanga ubwisungane

    • Aliko icyo cyaha cyo kutemera gahunda za Leta kizahagarara ryari koko kubera ko ari kimwe mu bivangira HE PAUL KAGAME. Mu by’ukuri, kimwe mu biranga imiyoborere myiza nuko umuntu atazira ibitekerezo bye igihe ntawe bihungabanyije. Uyu musore ntiyemera Mutuelle kandi yarabigaragaje. Is that a crime? Uyu mu officier wa police akwiye ingando kuko ntiyakagombye no kuvuga ko barimo bakora iperereza kuko nta cyaha cyakozwe. Mu Rwanda turacyakeneye kuzamura Standard zacu ku birebana n’uburenganzira mu bitekerezo.

  • nizereko abamufunze bari gusoma ibi byose byanditswe.

  • Bjr,ndumva uyu musore arengana kuko gutanga mituelle ni uburenganzira.icyobakora nukubigisha ibyiza byayo ubyemera akayitanga kubushake ikindi gutangira abakozi mutuelle byo byaje ryari?nimwigishe abayobozi bibanze koroherabaturage kuko nibyo bizateza igihugu cyacu imbere naho kubangama nugusenya kabisa murakoze

  • Igihugu kigendera kumategeko ntawe ugomba gufungirwa ko yamaganye ibitagenda neza, kuki hakoreshwa imbaraga mu kwishyuza mutuelle de sante, hafatirwa amatungo y’abaturage, abandi bagafungwa kandi itegeko nshinga rivuga ko ntamuntu ufungirwa ideni? Bigomba gukosoka akarengane kagacika, abatumva ibyiza bya Mutuelle bakabisobanurirwa, abadafite ubushobozi bwo kuyishyura bagafashwa! Cyngwa bigashyirwa mu itegeko ko ari umusoro nk’iyindi n’uburyo utayishyuye agomba kujya yishyuzwa kungufu naho ubundi…

  • Mutuel de sante.

  • uyu Maniragaba Robert si wawundi bigeze gukubita bakamumena umutwe mu 2012?mbikuye ku Gihe.com nibamurekure bareke kurutanga bajye bahiga ibyo bazashobora.

  • Uyu musore rwose ararengana buri icyo polisi yamufungiye ni uko inkuru ye yatumye bimenyekana ahantu hose ko polisi nayo yari yijanditse muri ibyo bikorwa bigayitse byo guhutaza abaturage kandi nyamara bakwiriye gusobanurirwa noneho bagatanga mutuel babyumva batagombye gufungwa gutwarirwa amatungo…nkuko henshi ubu mu gihugu biri gukorwa. Polisi irimo kumwihimuraho

  • ibibazo biragwira.harya ngo ni democratie!/democratie ni ukwishyira ukizana ndumva rero,aha ntacyakozwe mubyo mwirirwa muvuga ngo imiyoborere myiza.abaturage murashaka kubajyana mukwaha bikabije.nibyiza kumvira ubuyobozi ariko ninabyiza ko ibitagenda bivugwa.muri abanyamafuti gusa.gupfa gufunga ntakindi nimba izo gereza zanyu ziba zabuze abazijyamo basi muge muzisimburanamo mwebwe abayobozi nimwe mbwira.ejo H.E azaze abaturage nibababaza ikibazo nkicyo umukuru w’igihugu mutangire murye iminwa.mureke abaturage kabisa bagire ubwisanzure

  • Njye sinumva imitekerereze yanyu,ngo freedom of expression?Nikuriya ikorwa ishaka gusubiza abaturage inyuma?Ubwo murumva haricyo mufasha abashishikajwe nuko abanyarwanda babaho neza?Niko ko mbona mwitiranya ibintu?Umunyarwanda aracya keneye kwigishwa,ntaho turamugeza ngo liberte d’expression koko?Umwana wawe narwara ukamuha umuti akawanga kuko urura uzamureka apfe kuko nawe utinya ko arurirwa?Abayobozi bacu bakwiye gukoresha inzira zishoboka zose kugira ngo abanyarwanda babeho neza,naho ibyo byanyu ngo freedom mutazi nicyo bisobanuye mubitware kwa Rusesabagina!!

  • Njye sinumva imitekerereze yanyu,ngo freedom of expression?Nikuriya ikorwa ishaka gusubiza abaturage inyuma?Ubwo murumva haricyo mufasha abashishikajwe nuko abanyarwanda babaho neza?Niko ko mbona mwitiranya ibintu?Umunyarwanda aracya keneye kwigishwa,ntaho turamugeza ngo liberte d’expression koko?Umwana wawe narwara ukamuha umuti akawanga kuko urura uzamureka apfe kuko nawe utinya ko arurirwa?Abayobozi bacu bakwiye gukoresha inzira zishoboka zose kugira ngo abanyarwanda babeho neza,ngo freedom nkiyo ngira ngo ntikenewe murwanda!!Iyo dukeneye niteza imbere umunyarwanda ikamuha ubuzima buzira umuze.

  • IYO KOMISIYO SE YARI IVUYE HE?NI UBWA MBERE NYUMVISE. INKURU NTIYUZUYE. TYPE ARARENGANA BAMUREKURE…MURI KANAMA NIKO HAMEZE…MU 2010 NATEMBEREYEYO NINJIYE AHANTU NSHAKA KWICA AKANYOTA NSANGA HARIMO UMUPOLISI WAMBAYE SIVILE NGO NI MANEKO, UMUKURU W’UMUDUGUDU N’ABANDI NTABASHIJE KUMENYA. NATSE ICYO KUNYWA UMUPOLISI ASHAKA KO NAWE MUGURIRA MUBWIRA KO NTA MAFARANGA. NAGURIYE AHUBWO NYIRI AKABARI KUKO NIWE TWAGANIRAGA NDETSE MUHA NA NUMERO KUKO HARI FAMILLE NARI NSHAKA KUMUTUMAHO. KA GAPOLISI KARAZIMWATSE KARAMPAMAGARA BUKEYE…KAMBAZA NGO ISHYAKA USHAKA GUSHINGA NI IRIHE????MURANYUMVIRA MWO KABYARA MWE???

  • ariko abantu twabaye dute ubuse murumva uyu musore ukuri afite arukuhe koko?mutuele utazi akamaro kayo ninde?rwose abaturage dutanga mutuel tubanje kurushya abayobozi wagirango sitwe tuba tuzazivurizaho??ariko wibuke ko umuturage apfiriye murugo ativuje kuko adafite mutuel cg ntanamafaranga afite byabazwa wa muyobozi,SVP abaka mutuel bafite ukuri nubwo bayikwaka nabi iyo urwaye ubona akamaro kayo. uwo musore bamunjyane mukigo ngorara muco agororwe kumufunga babireke kuko azanduza abandi akwiye kuhagirwa.

  • nugutabara nahubundi Abaturage barahashirira

Comments are closed.

en_USEnglish