Digiqole ad

Rubavu: Abayobozi bo hasi banyereje amafaranga bagiye gukurikiranwa

Abayobozi mu karere ka Rubavu batangaje ko bagiye gukurikirana abahoze ari  abayobozi ba kagari ka Mbugangali kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2009 kuko bashinjwa kunyereza amafaranga yavaga mu kuvomesha amazi yari yarahawe abaturage ariko amafaranga ntiyishyurwe yaba kuri ELECTROGAZ (EWSA ubu) cyangwa abaturage yari agenewe.

Abayobozi ba Mbugangari barashinjwa kunyereza miliyoni z'amafaranga hagati ya 2002 na 2009 zavaga ku tuzu tw'amazi
Abayobozi ba Mbugangari barashinjwa kunyereza miliyoni z’amafaranga hagati ya 2002 na 2009 zavaga ku tuzu tw’amazi

Akagali ka Mbugangari ubu kari kwishyura EWSA amafaranga asaga miliyoni eshatu yaburiwe irengero muri icyo gihe, abayobozi b’ako kagari bafatanyije n’abandi bantu bose hamwe bagera kuri 42 nibo bari gushinjwa kunyereza ayo mafaranga ngo yaba arenga cyane ari kwishyurwa ubu.

Usibye ayo mafaranga hari andi avugwa ngo yaba yaratanzwe na UNICEF nayo akaburirwa irengero muri aka kagali ariko Nduwayo Eliachim wayoboye akagari ka Mbugangari bwa mbere  mu mwaka wa 1997 bikiri cellule yahakanye ko nta mafaranga bahawe na UNICEF azi.

Nduwayo kuri iki kibazo cy’amafaranga y’utuzu tuvomesha amazi tugera ku munani yaburiwe irengero avuga ko utu tuzu twari twareguriwe abaturage. Avuga ko ibyo yenda byabazwa abamukurikiye kuko we ngo mu gihe cye iki kibazo cyo kuneyereza amafaranga y’utu tuzu kitigeze kibaho.

Mugisha Honore Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisenyi yavuze ko kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2009 Abayobozi bayoboye ako kagari barigishije amafaranga menshi.

Nk’uwitwa  Majyambere Alain wari Responsable w’icyahoze ari cellule Mbugangari ngo yaba yaranyereje amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri zirenga kugeza n’ubu atarayishyura hamwe na bandi bayobozi bayoboye nka Bagemahe Clement umunyamakuru ukorera Radio Inkoramutima wanirukanwe ku bunyamabanga nshingwabikorwa wa kagari kubera kunyereza umutungo wa kagari ungana n amafaranga ibihumbi mirongo irindwi nkuko byagaragajwe n’umugenzuzi wa karere ka Rubavu.

Mugisha akomeza avuga ko abambuye akagari bose bagera kuri 42 kandi ko bagomba kwishyura amafaranga yose barimo bitaba ibyo bagakurikiranwa n’ubutabera.

Akagari ka Mbugangari kimuriwemo abaturage mu mwaka wa 1997 ubwo hari ikibaya kidatuwe, hahawe impunzi zari zitahutse zivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zitari zifite aho gutura.

Patrick Maisha
UM– USEKE.RW/Rubavu

en_USEnglish