Digiqole ad

Rubavu: Abaturiye ahazubakwa ikibuga cy’indege bamaze imyaka 10 mu gihirahiro

Imiryango igera ku 1500 baturiye ahagomba kuzubakwa ikibuga cy’indege cya Rubavu, baratangaza ko bamaze imyaka icumi (10) mu gihirahiro ubuyobozi butabemerera kuba bagurisha, bakodesha cyangwa bagwatiriza ubutaka n’inzu byabo kuko ngo byabaruwe.

Inzu zahagaritswe zituzuye mu mwaka wa 2004, ibigunda biri hafi kuzisumba.
Inzu zahagaritswe zituzuye mu mwaka wa 2004, ibigunda biri hafi kuzisumba.

Iki kibazo gihangayikije abaturage benshi batuye mu Murenge wa Rubavu n’uwa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu.

Hamwe mubice umunyamakuru wacu ukorera i Rubavu yasuye, ni mu Mudugudu w’Ikibuga, Akagari ka Mbugangari, mu Murenge wa Gisenyi, aha hagaragara inyubako zahagaritswe mu mwaka wa 2004 banyirazo babwirwa ko bagiye kwimurwa kugeza n’ubu bagitegereje.

Abaturage bavuga ko akenshi abayobozi b’Akarere bababwiraga ko batagomba kwubaka cyangwa kugira indi mishinga y’igihe kirekire bakorera muri ubu butaka, kabone n’ubwo nabo ngo batazi igihe ikibuga kizatangira kubakirwa, gusa biri muri gahunda.

Patrice Gahunde, umwe mu baturiye iki kibuga cy’indege avuga ko bamaze guhomba byinshi muri imyaka 10 ishize kubera ihagarikwa ry’ibikorwa byabo.

Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2004 kugeza kuri uyu munsi nta burenganzira ufite ku mutungo wawe! Ntiwafata inguzanyo muri Banki kuko iyo ugeze muri Banki bakubwira ko utemerewe kubugwatiriza.”

Gahunde avuga ko hari ababyeyi bakuye abana babo mu mashuri kubera iki kibazo, abandi ngo inzara ibamereye nabi kuko nta mushinga w’iterambere rirambye bemerewe gutegura mu butaka bwabo kandi ngo batazi n’igihe bazamara muri iki

Ati “Turasaba ko twarenganurwa kuko twihanganye igihe gihagije cyangwa bakaduha uburenganzira tukagura ibikorwa byacu.”

Naho Bosenibamwe Odile watuye muri aka gace kuva mu mwaka w’2000, avuga ko mu mwaka wa 2004, aribwo ubuyobozi bwaje bukabahagarika, mu mwaka wa 2006, 2009 no mu Kuboza umwaka ushize wa 2013 bagenda bagaruka kubavugisha bakababwira ko kubimura biri vuba ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

Bosenibamwe avuga ko mu mwaka wa 2004, batangira kubahagarika byatumye ahagarika inzu yarimo yubaka none ubu ibikoresho yayubakishaga bikaba byaramaze kwangizwa n’imvura.

Ati “Turibaza ngo bizagenda gute? Noneho baduhaye n’icyemezo cy’ubutaka cya burundu, rwose inzego zibishinzwe nibarebe uburyo twarenganurwa tukava muri aka kangaratete.”

Buntu Ezechiel, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu yadutangarije ko nawe atazi igihe iki kibuga kizatangirira kubakwa, ariko akemeza ko imirimo yo kubarura yakozwe nk’uko itegeko ribivuga.

Buntu avuga ko impamvu nta muturage wemerewe kugira ikindi gikorwa akorera ahabaruwe byumvikana dore ko n’Akarere katabishyuza imisoro, asaba abaturage gukomeza kwihangana.

Kuba abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu batazi igihe kubaka iki kibuga bizatangirira ari nabyo bishobora gutanga igisubizo, birarushaho gutuma abaturage binubira ko ikibazo cyabo cyirengagijwe.

Gusa ikibazo nk’iki kiri no mu bindi bice biteganyijwe kuzubakwamo ibikorwa remezo binini Leta itarabonera ubushobozi bwo kubyubaka nk’ahazubakwa i kibuga cy’indege cya Bugesera.

Amazu yahagaritswe 2004 yatangiye kwangirka.
Amazu yahagaritswe 2004 yatangiye kwangirka.
Aya mazu yose azasenywa imirimo yo kwubaka ikibuga nitangira.
Aya mazu yose azasenywa imirimo yo kwubaka ikibuga nitangira.
Uyu yari yarafashe inguzanyo ya banki ahagarikwa atarangije kubaka none yabuze ubwishyu.
Uyu yari yarafashe inguzanyo ya banki ahagarikwa atarangije kubaka none yabuze ubwishyu.

Maisha Patrick Ntaganda
ububiko.umusekehost.com/Rubavu

en_USEnglish