Rubavu: Abaturage banywa ibisigazwa bihumanye byasigaye BRALIRWA ikora inzoga
Bamwe mu baturage mu murenge wa Nyambyumba batuye mu bice by’Akagali ka Rushagara hafi y’urwengero rw’inzoga za BRALIRWA babwiye Umuseke ko banywa ibisigazwa biba byasigaye mu gihe uru ruganda rwenga inzoga. Ibi bisigazwa nyamara ubusanzwe bigenewe ingurube kuko bihumanye ku muntu. BRALIRWA ntabwo ibi yari ibizi kuko hari rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kubiha amatungo.
Usibye kuba bihumanye ibi bisigazwa biba binasembuye ku rwego rwo hejuru cyane, ababinyweye bibaviramo gusinda bikabije no kwishora mu bikorwa by’urugomo n’andi mabi.
Umuseke wasanze bari kubinywa, abatabiriye byonyine babivanga n’urwagwa rusanzwe bakabibyazamo inzoga bita Gasigisibyeri.
Umwe muri aba baturage avuga ko ngo amaze igihe abinywa ariko ntacyo biramutwara usibye gusinda bikomeye.
Ati “Byo ubinyweye bwa mbere arasinda akamera nk’imbwa yasaze, akaba yarwana cyangwa akakora urugomo kuko biba bikarishye cyane. Ariko twamaze kubimenyera. Naho ubundi ubinyoyeho bwa mbwere birakwasa da!!”
Undi muturage w’aha Nyambumba nawe utifuje gutangazwa amazina avuga ko yakoraga mu ruganda imbere aho zengerwa nka nyakabyizi nyuma bakirukanwa.
Ngo arabizi neza ko ibi bisigazwa ari bibi cyane ku muntu kandi bigenewe ingurube, gusa ngo hanze barabinywa cyane batitaye ku ngaruka zabyo kuko abenshi ngo batazi ububi bwabyo.
Innocent Muhima umukozi muri COSERGI yahindutse SOSERGI iyi ni societe ishinzwe kuvana ibisagazwa by’inzoga aho zengerwa ikabishyira amatungo yavuze ko babiha abaturage ngo babihe amatungo y’ingurube naho kuba hari ababinywa ngo ntabyo yari azi.
Yagize ati:’’Bituruka mu ruganda byanduye natwe tukabijyana tukabiha abaturage ngo babihe amatungo, ibyo kuba babinywa ntabwo twari tubizi kuko ntiwaha umuntu ibintu ngo unamenye niba yabihaye amatungo cyangwa yabyinywereye.”
Ku masezerano bafitenya na BRALIRWA ariko avuga ko ababitwara bagomba kubiha amatungo, gusa Muhima avuga ko nta matungo Cooperative yabo ifite kandi ku masezerano na BRALIRWA avuga kubiha abaturage ku buntu bakabiha amatungo. Naho ibindi bisigazwa bigurwa byo bakabigurisha.
BRALIRWA igiye gukora iperereza
Fredy Nyangezi umukozi ushinzwe itumanaho muri BRALIRWA avuga ko iby’uko hari abaturage banywa ibisigazwa byasigaye mu gukora inzoga batari babizi kuko batanze isoko kuri Coperative yo kubitwara kuko bihumanye ku muntu ikabiha ingurube gusa.
Nyangezi ati “mu masezerano dufitanye na SOSERGI ntiharimo ko ibyo bisigazwa bagomba kubiha abaturage kuko biba byangiritse cyane, tubibaha ngo babihe amatungo nayo y’ingurube gusa. Tugiye gukora ipererezatumenye iby’iki kibazo.”
Marcel H.
UM– USEKE.RW
7 Comments
nta cyica umutindi mureke binywere n’ubundi muri iyi insi kubaho biragoye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Iyi nyandiko nta gaciro scientific ifite kuko nimba koko biriya bisigazwa bihumanye ntanubwo byakakwiye guhabwa ingurube kuko ayo matungo birangira ariwe n’abantu. uriya mukozi muri bralirwa yakagombye kuvuga ubwoko bw’ubuhumane biriya bisigazwa bifite. Umuturage usanzwe asangira ibijumba cg ibyasigaye ku meza mu ma restora cg amashuri wamwemeza se ute ko biriya bisigazwa nimba ntacyo bitwaye ingurube we byamwica? Nye nkeka ko bishobora kuba byanduye ariko bidahumanye cyane ko nyine ari ibisigazwa by’inzoga zinyobwa n’abantu.
Muraho ese ko inka irya urubingo wowe warurya?ko urys inyama zayo hari icyo uba se??ingurube ni omnivore zirys byose ntibigire icyo bizitwara kdi bitavuze ko ngo yahumanya uriye inyama yazo,ndumva ntaho byaba bihuriye
iryo ni tekinika ubwo barashaka kubafata kunda , aho uruganda rwahabereye ubu niho babimenye byarahumanye na byeri ntawayinwa yaba yarahumanye.
kuva uruganda rwabaho tubirya na nubu , ntawe urahumana
kuva uruganda rwabaho hano braseri nanyoye iyi nzoga iryoha ikonje
uyinyoye ishushe irakwigarika.haryoha inyota koko.mureke twinywere
ibyisi namabanga ubuzima ni bugufi.
Mu bigaragara bamwe mu bakomanta ntibumva uko inzoga ikorwa. Nka methanol yaba imwe mu bigize ibisigazwa byanduye,kandi itagira icyo itwara ingurube. Nyamara umuntu ikaba yamwangiza amaso. Voila.
Comments are closed.