RSSB, REB, RAB na RBC zatunzwe urutoki cyane mu gukoresha nabi imari ya Leta
*Imishinga 38 ya Leta y’agaciro ka miliyari 12 yaradindiye, 8 muri yo yatawe itarangiye
*Amakosa yo gusesagura, kunyereza ibya Leta, guhendesha Leta nkana n’andi yagaragaye mu nzego nyinshi za Leta
*Abadepite basabye ko PAC ihabwa ububasha bwo gushyira mu butabera abo ibonyeho amakosa
*Umwe mu badepite ati “za PAC z’ahandi zikora hari na Police
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoresheze y’imari ya Leta yagejeje ku Nteko rusange umutwe w’Abadepite raporo yakoze nyuma y’isesengura n’ibiganiro n’ibigo byarebwaga n’isesagurwa ry’imari ya Leta rivugwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu mwaka wa 2013-2014 . Ibigo bya RSSB, REB, RAB na RBC bigarukwaho cyane mu gusesagura imari nini ya Leta. Abadepite bibajije cyane impamvu nta bantu bakurikiranwa kandi ngo ibyanyerejwe bigaruzwe. Basaba ko hagira igikorwa.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ibigo byinshi bya Leta n’inzego z’ubuyobozi bw’Uturere n’Intara byatunzwe agatoki na raporo y’Umugenzuzi w’imari ku makosa y’imikoreshereze mibi y’Imari ya Leta byagiye bigera imbere y’iyi Komisiyo y’Abadepite, abayobozi benshi b’ibi bigo bagiye bemera amakosa yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.
Hifashishijwe amashusho y’ibiganiro abayobozi b’ibi bigo bagiranye n’iyi komisiyo ndetse na raporo bakoze ya rusange, Perezida w’iyi Komisiyo Hon Juvenal Nkusi yamurikiye Inteko rusange ibyo babonye na raporo babikozeho.
Inzego z’ubuzima, iz’imiyoborere, iz’imicungire y’imari ya Leta, iz’uburezi, iz’ubuhinzi n’umbworozi, iz’ibikorwa remezo, n’iz’zibanze n’umujyi wa Kigali zose zagaragayemo ibibazo by’imicungire idahwitse, uburangare no kunyereza umutungo wa Leta hamwe na hamwe.
Iyi raporo ivuga ko imishinga myinshi ya Leta muri ziriya nzego igaragaramo inyigo zizwe nabi bigatera igihombo kinini, imishinga yashyizwe mu bikorwa nabi, aho imirimo itarangijwe, aho baigye bahendesha Leta nkana, amasezerano akoze nabi cyangwa akurikiranwa nabi, ihuzabikorwa ribi n’andi makosa menshi yashoye Leta mu gihombo cya za miliyari nyinshi z’amafaranga.
Ibigo bya Rwanda Social Security Board, Rwanda Agriculture Board, Rwanda Education Board, Rwanda Revenue Authority, Rwanda Biomedical Center, Rwanda Energy Group nibyo byagarutswe cyane muri iyi raporo y’iriya komisiyo kuri ariya makosa.
Ibi bigo ngo byakozwemo amakosa arimo kunyereza amafaranga menshi, gusesagura, amafaranga menshi yabuze kubera imikorere mibi, ayaguzwe ibikoresho bidakenewe ngo bimwe n’ubu byaheze mu bubiko, amafaranga yinjizwa ariko ntagire aho yandikwa n’ibindi.
Ikigo RSSB ngo cyubatse inyubako cyise Pension Plazzas hirya no hino mu gihugu ariko ngo nta nyigo ihamye iriho y’uko izi nyubako zizabyazwa umusaruro. Iki kigo kandi ngo cyanditse amafaranga angana na miliyari 7.687.673.791 y’u Rwanda ko ari imyenda abantu bayibereyemo ariko ngo ntiyerekana imvano y’iyi myenda. Hagaragajwe kandi ndi mibare ya za miliyari z’amanyarwanda zanyerejwe n’imishinga imwe iteguye nabi y’iki kigo gikusanya imisanzu y’ubwiteganyirize n’iyo kwivuza mu banyarwanda.
Mu kigo cy’uburezi REB raporo y’iyi Komisiyo yagaragaje amadolari 51 639 662$ yoherejwe inshuro ebyiri ku banyeshuri b’abanyarwanda biga muri Nigeria mu buryo budasobanutse kandi yaragombaga koherezwa rimwe, n’andi yaburiye mu kugura ibikoresho nka mudasobwa ndetse n’amafaranga menshi yahembwe abakozi batakoraga.
Mu kigo gishinzwe iby’amazi WASAC iyi raporo yagaragaje ko cyasibye abantu 31.875 mu bafatabuguzi bacyo kuko nta mazi bahawe kandi ngo benshi muri aba bari bayibereyemo umwenda wa 20 484 557 645 Frw.
Mu kigo cy’ubuzima RBC havuzwe ikibazo cy’ibikoresho byaguzwe bifite agaciro ka miliyari umunani y’u Rwanda byari byaraheze mu makarito imyaka irashira bidakoreshwa, ndetse n’ikibazo cy’inzitiramibi zitujuje ubuziranenge nazo zaguzwe za miliyari.
Iyi raporo ivuga ko mu bindi bigo bya Leta bitandukanye amafaranga angana na miliyari 11 146 805 703Rwf yaguzwe ibintu bitari bikenewe.
Imishinga ya Leta 38 y’agaciro ka miliyari 12 414 443 568 Frw yaradindiye. Naho umunani muri yo y’agaciro ka miliyari 1 216 344 692 Frw yo yatawe itarangiye.
Mu nzego z’ibanze hagaragajwe imishinga yo kubaka ibigo nderabuzima, amashuri n’amasoko byubatswe ariko kugeza ubu bikaba bidakoreshwa cyangwa bidakoreshwa uko byari byitezwe.
ABADEPITE BAGARAGAJE AKABABARO
Nyuma yo kumurikirwa iyi raporo, abadepite bagize icyo bayivugaho, benshi muri bo bagaragaje ko bibabaje cyane kuba imari ya Leta ingana kuriya inyerezwa ariko kugeza ubu hakaba nta bantu bigaragara ko barayibazwa kandi ngo bayiryozwe igaruke.
Bamwe batanze ibitekerezo ko iriya Komisiyo y’abadepite ireba imikoreshereze y’imari ya Leta (Public Accountability Committee,PAC) yahabwa ububasha bwo kujya igeza imbere y’ubutabera inzego zagaragaweho amakosa yavuzwe ruguru.
Hon Henriette Sebera Mukamurangwa yagize ati “Ahandi za PAC iyo ziri gukora na Polisi iba iri aho…..Twabiseka twagira ariko izi routine(akamenyero) z’amaraporo zitagira inkurikizi ku bantu basenya igihugu, basahura igihugu bajyana hanze njyewe ndabibona nk’ikibazo gikomeye cyane.”
Abadepite batoye iyi raporo bayemeza ku bwiganze, igikurikira ngo ni ukuyishyikiriza za Minisiteri bireba na Guverinoma kugira ngo bifate imyanzuro.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Gute se, aba badepite noneho ko ndeba barimo kuyoba buri munsi ra !? Parlement se yaba umushinjacyaha byagenze gute ko atariko kazi abaturage bayitumye gukora ?! Kuba bikorwa ahandi sicyo kivuga ko binyuze mu kuri.
Hari inzego za EXECUTIVE zishinzwe gukurikirana ko frw nsora akoreshwa neza, iyo Parlement ishaka gufata ububasha bwa Ministeri y’ubutabera na police biba ari ikimenyetso kigaragaza ko hari ibitagenda muri system, ko hari abandi badakora akazi kabo ko kugenzura uko imisoro yanjye ikoreshwa
Ese ko mufite ububasha bwo kugenzura Govt. no kweguza ba Ministiri badakora neza ndetse na President kuki mutinya kubukoresha, ahubwo mugasaba kwivanga mu kazi ka executive ?
Nimukore akazi kanyu ibindi mubireke (akazi kanyu ni UKUVUGA=PARLEMENT) ibindi mubiharire EXECUTIVE, nitabikora neza mufite uburyo mwahawe bwo kuyishyiraho pressure ikabikora.
Dore ahubwo ibintu 3 njye nabasaba:
1. Musabe leta ishyireho Urukiko rwihariye rurinda imari ya leta
2. Musabe leta ishyireho Urukiko rwihariye rurinda itegeko nshinga
3. Mushyireho Commission y’abadepite ishinzwe kugenzura no kwemeza aya mategeko atangirwa mu nzego z’uturere n’imirenge.
Nimushobora ibi muzaba mukoze !
Ibi birarambiranye!
Byaba byiza ubutaha bagiye batubwira gusa ibigo ninzego za leta zitanyereje umutungo.
Ibyo muri RAB byo ni agahomamunwa ndetse na MINAGRI!!!!!!!!!!!!!!!!Imishinga ya baringa,amafumbire,ruswa.kwishyura nabi…….ndetse amwe mu mahoteli bivugwa ko afite igihombo sinatinya kuvuga ko yagitewe na RAB kuko itajya yishyura kandi ikonsoma cyane!!!Yewe Nyagasani mbese bakora basa nkaho hari abo bacuranwa.uU Rwanda rwarakubititse!!!
Comments are closed.