Digiqole ad

RRA yahawe kwakira imisoro yahabwaga uturere

Ku mugoroba wo kuri uyu kane tariki 13 Werurwe, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyatangiye gusinya amasezerano n’uturere 30 tugize igihugu kugira amasezerano asimbuza uturere iki kigo mu kwakira imwe mu misoro ubusanzwe yakirwaga n’uturere.

Richard Tusabe Komiseri mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro mu muhango wo kuri uyu mugoroba
Richard Tusabe Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu muhango wo kuri uyu mugoroba

Ku ikubitiro uturere dutanu turimo Nyarugenge na Rulindo nitwo twabanje gusinya aya masezerano kuko abayobozi b’uturere bose batagaragaye mu muhango wo gusinya aya masezerano.

Gusa ngo bitarenze kuwa mbere w’icyumweru gitaha n’utundi turere tutasinye tuzaba twamaze gusinya ku masezerano atubuza kongera kugira imisoro twakira.

Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe yabwiye itangazamakuru ko gusinya aya masezerano bitagamije gushyira iyi misoro mu maboko y’ikigo ahagarariye, ahubwo ari ugufasha uturere mu gukasanya iyi misoro neza hanyuma igashyirwa ku makonti y’uturere kuko tuyikoresha mu ngengo y’imari yatwo.

Nibura mu gihe kitarenze iminsi ibiri amafaranga y’imisoro yakiriwe mu karere runaka azajya aba yoherejwe kuri konti yako nk’uko bitangazwa na Komiseri Tusabe.

Komiseri Tusabe avuga ko bahisemo gufasha uturere mu kwakira iyi misoro kugira ngo Leta idashora amafaranga menshi mu kubakira uturere ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga rigezweho mu kwakira imisoro kandi RRA ibifite.

Yagize ati “Dufite ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga bifasha abaturage kwishyura bitabatwaye umwanya munini n’amafaranga y’ingendo,….turashaka gufasha uturere ariko abantu babyumve neza amafaranga si ayacu, n’ubundi azajya kuri konti z’uturere.”

Kangwage Justus, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo we asanga iyi gahunda ije ari igisubizo dore ko ngo muri iyi minsi inzego z’uturere zifite imirimo myinshi.

Ati “Bizadufasha cyane kuko ahavaga atatu hazajya hava atanu, twese dukorera abaturage, RRA tuzayifasha mu gusobanurira abaturage nta kibazo kizavukamo.”

Kangwage kandi asanga kubera ubuhanga RRA ifite mu gukusanya imisoro bizanafasha ko amakosa yagaragaraga mu gukusanya imisoro yakirwaga n’uturere acika.

RRA ivuga ko kuva amasezerano asinywe bashobora gutangira kwakira iyi misoro mu mwanya w’uturere.

Imisoro yahabwaga uturere igiye kujya yakirwa na RRA ni umusoro ku mutungo (property taxes), umusoro ku bukode (Rental taxes) n’umusoro ku cyangombwa cyo gukora (License fee).

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi bintu kabisa ni byiza ahubwo byari byaratinze. Nizere ko ipatanti, umusoro w’amasoko, ibibanza n’ubukode birimo kuko byasajije uturere. Tushabe Congs.

  • ibi biziye igihe ni ibyiza ko ibintu bijya kumurongo buri kintu n domain yabyo bigabanya ni isesagura kubakoze ngaho abashinzwe imisoro mu karere kandi na RRA ibafite byaba byiza ikitwa umusoro cyose kibarizwa muri RRA, this is harmony , congs kuri Richard Tusabe akazi ugatangiranye udushya twiza kandi twinshi, turakwifuriza gukomereza aha

  • RRA ifite uburambe mukwaka imisoro nibwo bizongera abasoreshwa nabamwe bayikwepaga bazahita batangira kuyitanga. ibyo ni byiza cyane.

  • iyi gahunda ije ikenewe kandi ije ije gukurikirana imwe mu misoro yajyaga ku makonti y;uturere ugasanga nyuma ntikoreshejwe neza kuko yabaga itazwi hejuru maze bagasaba andi ariko RRA nijya imenya aho amafaranga ari nuko angana bizatuma nta bujura bwongera kugaragara

Comments are closed.

en_USEnglish