Digiqole ad

Ronaldo umubiri we ni nk’uwimana z’abagereki – Miss BumBum

Christiano Ronaldo yaciye inyuma umukunzi we Irina Shayk asambana n’umunyabresil witwa Andressa Urach uzwi cyane nka Miss BumBum.

Andressa bita Miss BumBum muri Brazil
Andressa bita Miss BumBum muri Brazil

Andressa ubwe niwe wabwiye The Sun ko ku cyumweru tariki 21 Mata 2013 aribwo we na Ronaldo babonaniye muri Hotel i Madrid bakimara ipfa.

Uyu mukobwa ati “ byari byiza cyane, umubiri we ni uw’umugabo nyawe, ni nk’uw’Imana y’Abagereki. Yamaze amasaha twishimana yakunze cyane ikibuno cyanjye.”

Ubwo babonanaga hari mu masaha 48 mbere y’uko Real Madrid ihura na Boruscia Dortmund igakubitwa 4-1 cyatsinzwe n’uyu Ronaldo.

Ronaldo ariko kandi nyuma yo ku cyumweru yabonetse ari kumwe n’umukunzi we Irina, bamaranye imyaka itatu, bavuye gusangira muri Hotel, ariko ngo barebana nabi cyane nk’abafitanye ikibazo gikomeye.

Uyu mukobwa Andressa w’imyaka 27, avuga ko yamenyanye na Ronaldo mu myaka ishize, ariko bitari cyane, gusa ngo bagiye banavugana rimwe na rimwe kuri Skype.

Ati “ igihe cyose numva Ronaldo ari umwe mu bagabo b’igikundiro ku Isi, ntabwo rero nari kwihangana ambwiye ngo nze twishimane.”

Abajijwe kuri uku guca inyuma umugore we babyaranye (ariko batasezeranye), Ronaldo ntacyo yatangaje, ariko kuri Twitter ye yagize ati “ Hotel bavuga nayigiyemo koko ariko ngiye guha interview umunyamakuru.”

JD NSENGIYUMVA Inzaghi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish