Digiqole ad

Ronaldo asigaye yambara XXL kubera umubyibuho

I New York aho ari muri iyi minsi, benshi batunguwe n’ingano y’uyu mugabo uherutse gusezera ku mupira w’amaguru mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Hanze y'ikibuga ni uko hamufashe/ Photo Internet
Hanze y'ikibuga ni uko hamufashe/ Photo Internet

Ronaldo akaba ari kugaragara muri New York aho yagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 32, dor eko yavutse tariki 22 Nzeri mu 1976. Ingano ye ubu yatunguye benshi, bigaragara ko yabyibushye cyane nyuma yo kureka umupira.

Ronaldo ubu ni umuntu wikorera ku giti cye, akanaba ambasadiri w’imiryango myinshi y’iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ronaldo akaba yarasezeye ku mupira mu ikipe ya Corinthians nubwo yifuzaga kuzasoreza mu ikipe ya Cruzeiro ari nayo yatangiriyemo umupira we, waje kumugira igihangange.

 

UM– USEKE.COM

 

12 Comments

  • Murabeshya si we rwose mbega kudakora sport ko ari ikibazo gikomeye!!!!

  • this isi good life!!!buriya ni imibiri y’amatungo atandukanye aba akenyereyeho sha!kuko ikigaragara si bwaki ibyimbisha arwaye

  • Uyu mugabo naramukundaga cyane!

  • Mureke umugabo yirire kumatunda yasoromye kukaguruke ntampamvu yokutabyibuha rero!!

  • Phone ye n’inshinwa!!

  • ewana birarenze!!!!!!!! ntiwapfa kumumernya ititegereje neza

  • Buriyase aracyabasha gutera akabariro? kombona atashobora gufunga urukweto!!

  • mbega umugabo ngo arabyimba.nta wakwifuza kuba nkawe2

  • Umuseke, mwibagiwe kubwira abasomyi ko ubunini abuterwa n’indwara yitwa hypothyroïdie.Iyo ndwara ayirwaye kuva muri 2007,ari nayo yamuviriyemo gutangira kubyibuha muri 2008,amakipe aginda amwanga kugeza ahisemo gusezera kuri ruhago.

  • ngo afite phone yinshinwa ariko?

  • niba afite inshinwa wowe ufite i Nyarwanda?
    Ndabaza uwitwa hahaha

  • mubare neza nibayara vutse 1976/murumva afite inyaka 32???
    nukuvuga afite inyaka 35

Comments are closed.

en_USEnglish