Digiqole ad

Ronaldinho na Eto’o mu ikipe imwe nanone

 Ronaldinho na Eto’o mu ikipe imwe nanone

Aba bombi barawuteye cyane iburayi mu myaka ishize

Biteaganyijwe ko Ronaldinho aza kugera muri Turkiya mu ikipe iherutse kuzamuka mu kiciro cya mbere, aha agiye gusangayo kandi Samuel Eto’o Fils uherutse nawe kugurwa n’iyi kipe yifuza gushimisha abayifana no kwigarurira abashoramari. Eto’o na Ronaldinho bagacishijeho cyane muri Barcelona mu myaka ya 2004 -2008.

Aba bombi barawuteye cyane iburayi mu myaka ishize
Aba bombi barawuteye baravugwa cyane mu myaka ishize

Perezida w’iriya kipe yabazanye yavuze ko Ronaldinho w’imyaka 35, muri iki cyumweru aza kugera muri Turkiya gusinya amasezerano n’iyi kipe.

Avuga ko uyu mukinnyi aza kubageraho mu minsi ibiri. Akemeza ko bizaba ari ntako bisa kubagira bombi we na Eto’o mu busatirizi bw’ikipe yabo.

Ikipe ya Sampdoria  yo mu Butaliyani yari iherutse kugura Eto’o yaraye yemeje ko uyu rutahizamu wo muri Cameroun w’imyaka 34 yamaze kwerekeza muri Turkiya muri iriya kipe.

Ronaldinho nawe akaba aherutse gusesa amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Queretaro yo muri Mexique kugira ngo abashe kuyivamo.

Aba basore bombi batwaye ibikombe bitandukanye bari kumwe muri Barcelona birimo igikombe cya La Liga, ndetse na UEFA Champions League ya 2006.

Bya bihe byashize
Bya bihe 

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Nibage gusarura udufaranga

  • Kubaka izina nicyo bivuze,umusaruro wicyuya bagiye babira ugiye kubageraho

  • Ndababwiza ukuri ko ama equipes aba bahungu banjye bazayahangayikisha.

    Twishimiye kongera kubona ETO’O na DINHO muri equipe imwe

  • bizaba aribirori muri turukiya pe

Comments are closed.

en_USEnglish