RMC yatanze imyanzuro ku bantu bareze ibitangazamakuru
Imyanzu y’ibibazo bitatu niyo urwego rw’abanymakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) kuri uyu wa 07 Mutarama2015 mu kinaganiro n’abanyamakuru yatanzwe harimo umwanzuro wa Munyankiko Frodouald, wareze City Radio kumusebya mu kazi ke, umwanzuro ku kibazo cya Gregoire Muramira umuyobozi w’ikipe y’ Isonga FC urega abanyamakuru bakora ikiganiro cy’imikino kuri Radio 10 kumubeshyera no kumusebya, hanatanzwe umwanzuro w’Umuryango w’Abayisilamu b’aba Shia mu Rwanda baregaga Radio One.
Inteko yo mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura bahereye ku kibazo cya Munyankiko Frodouald, umuyobozi wa Amasezerano Community Banking wagejeje ikirego kuri RMC arega City Radio ku kiganiro cyatambutse kuwa 02 Ugushyingo 2014 kivuga ko Munyankiko akoresha ivangura, amacakubiri n’itonesha rishingiye ku moko mu kazi ke.
Uyu munyankiko avuga ko amaze kumva iki kiganiro cyakozwe na Ndahiro Valens Pappy, umunyamakuru wa City Radio ngo yahise amusaba gukosora ibyo yavuze kuko atari byo aho kubikosora umunyamakuru yahise atambutsa ikindi kiganiro kuwa 06 Ugushyingo 2014 gishimangira icyo yakoze mbere.
Inteko isuzuma iki kirego ngo yasanze umunyamakuru yarahaye umwanya Munyanyiko wo kubeshyuza amakuru yatanzwe ariko ntiyabyubahiriza. Ibi byatumye inteko y’abanyamakuru bigenzura babona ko City Radio nta kosa yakoze. Mucyo Donation umwe mu bagize inteko yavuze ko impande zombi zahawe umwanya ahubwo Munyankiko atakoresheje umwanya yahawe akabeshyuza amakuru yatanzwe.
Ku kibazo cya Gregoire Muramira urega abanyamakuru bakora ikiganiro Ten Spotrs kuri Radio 10 kumubeshyera, kumusebya no kumutuka mu kiganiro cyatambukijwe kuwa 17 Ukuboza 2014, mu bisobanuro atanga mu kirego cye ngo aba banyamakuru bavuze ko uyu muyobozi yatangaje ko igihe Isonga FC yirukanya abatoza mu 2013 ko ‘barangije gukubura umwanda’ kandi atarigeze abivuga.
Ndetse ko havuzwe ko nyuma yo kwirukana abatoza azabasimbuza abo mu muryango kugira ngo bakuremo amafaranga ya nyuma kuko Isonga FC igiye guhagara. Uretse ibi kandi Muramira yavuze ko aba banyamakuru bavuze ko Minisiteri ya Siporo ‘ikwiye gukubura umwanda uri mu ikipe y’Isonga’.
Ku ruhande rwa Radio 10 aba banyamakuru bavuze ko koko ayo magambo yavuzwe ariko batavugaga Muramira ahubwo bavuga ikipe, ahubwo ngo ko bishoboka kuba byarumvikanye nabi.
Umwanzuro inteko yafashe ni uko umuyozi w’Isonga FC yakumvikana n’abanyamakuru maze ibyavuzwe nabi bigakosorwa. Urega n’abaregwa niko babyumvikanye kuko ikiganiro kibisobanura neza kizatambuka kuri uyu wa 08 Mutarama 2015 muri Ten Sports kuri Radio 10.
Ikibazo cy’umuryango w’Abayisilamu b’aba Shia mu Rwanda ,Maj’Maa-elitrati Organisation au Rwanda (A.M.I.T) bo bararega Radio One gutambutsa ikiganiro Iyobokamana ry’umwimerere bavuga ko bafite IMPUNGENGE ko kibiba amacakubiri mu bavandimwe babo b’abayisilamu bibumbiye mu muryango witwa AMUR ndetse kikanibasira abakristu mu myemerere yabo bityo bakaba basaba ko cyahagarara.
Inteko y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura yasanze ko nta mpamvu yo guhagarika ikiganiro kuko umuntu aregera ibyabaye ko adashobora kurega ashingiye ku mpungenge afite. Gusa na none Radio yasabwe guhora igenzura icyo kiganiro kugirango kitazarenga ku biteganywa n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.
Inteko yasabye abanyamakuru koroherana n’abaturage mu gihe beretswe ikosa bakarikosora batiwe bajya mu manza dore ko uru rwego rw’abanyamakuru rumaze gukemura ibibazo 49 n’ibindi 12 bitarakemuka mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.
Théodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW