Digiqole ad

Rihanna akomeje kwiyambika ubusa

Amafaranga, kwamamara n’ubutunzi bikomeje gutuma Rihanna yemera gukorera akayabo akambara ubusa agafotorwa ibinyamakuru y’ubuzima bw’abastar bikagurisha byinshi. Vogue Magazine ishami rya Brazil niryo riherutse kumwambika ubusa.

Rihanna uko azagaragara mu kinyamakuru Vogue Brazil
Rihanna uko azagaragara mu kinyamakuru Vogue Brazil

Rihanna ntagitinya kwambara n’ubusa buri buri imbere ya za camera, yambaye nk’agashweta mu gituza gusa, nyamara areberwaho na za miliyoni z’urubyiruko ku Isi.

Mu kwezi kwa gatanu kuje azasohoka mu kinyamakuru cyandika ku bantu nkawe n’ubuzima bwabo Vogue Brazil yambaye ubusa hejuru mu gituza no hasi yambaye agasamamagara gusa.

Kuri aya mafoto haba hagaragara cyane kandi ibishushanyo yiyanditse ku mubiri.

Amafoto azasohoka mu kwezi kwa gatanu macye muri yo ubwe niwe wayashyize kuri Instagram ye.

Aya mafoto bayamufatiye ahitwa Ilha Grande beach muri Rio de Janeiro.

Abahanga mu gusesengura ubuzima bw’abastar bakomeye isi batangaza ko ubuzima bwabo bukenera amafaranga menshi cyane kurusha ubuzima bw’umukozi, umucuruzi, umwalimu cyangwa undi muntu wese uri mu kiciro giciriritse mu buzima.

Ibi bibatera kuba bakorera za miliyoni nyinshi z’amadorari bakaba bakwambara ubusa bagafotorwa n’ibitangazamakuru bimwe kugirango bicuruze kopi zabyo kuri miliyoni nyinshi z’abantu bifuza kubona bene ibyo byamamare uko batabizi.

Ibi byamamare ngo bisabwa kenshi n’inganda zikora filimi z’urukozasoni (pornography) gusinya kontaro za miliyoni nyinshi z’amadorari kugirango bakine nabo bacuruze.

Ngiyo business Rihanna akora akinjiza akayabo, akarushaho kwamamara, akarenzaho kuririmba neza, no guha urugero benshi cyane mu bangavu ku isi.

Kuri iyi si ni ku ishuri, ariko se byose ni amasomo meza?

Rihanna ku kinyamakuru Vogue Brazil
Rihanna ku kinyamakuru Vogue Brazil
Ari mu nzu ishaje
Ari mu nzu ishaje
Amwe mu mafoto ya Rihanna azagaragara vuba
Amwe mu mafoto ya Rihanna azagaragara vuba
Amafaranga aherutse gutuma yambara ubusa ngo afotorwe n'ikinyamakuru nk'iki cyo mu Bufaransa
Amafaranga no kwamamara bitumye aheruka kwambara ukuri akifata atyo  imbere y’ufotorera ikinyamakuru nk’iki cyo mu Bufaransa

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ewe nakumiro kabera muri iyisi;ariko twagakwiye guhesha YEHOVA icyubahiro aho kugiha imibiri yacu nurukoza soni.

  • So what? Yamaze

    • Sodom na Gomora, kureba sicyo kibazo, kureba ugashima ibintu nk’ibi ni uburwayi bwo mu mutima.  Abana bacu ntidukwiye kubemerera kubaho gutya kuko mbona ibisigaye binyura ku ma televisions yacu nabyo biganisha habi!!! Gusa bacye bagifite igaruriro bashobora kuramira benshi. Courage ku bagifite umutima wubaha Imana, Abagana habi namwe mugarukire aho, Nowa yaburiraga abanyabyaha bakamuseka nk’uko namwe muduseka, Iherezo rya byose riri bugufi ni mwihane.

  • kwiyubaha ni byo byambere

  • IRISHYANO RIZATUMA ISI  IHIRIMA.TOKA SATANI

    • Urinda gutokesha Satani se wafunguriye iki iyi web page? Niba bigucumuza ntukanakurikirane amakuru ya Rihanna n’ibindi byamamare byitwara nkawe. 

  • ARIKO ABANTU BABA INDRYARYA WE! KO TITLE YI NKURU IGARAGAZA IBIRIMO, KUBERA ICYI MUBA MWABIREBYE KANDI HARIHO NI IZINDI NKURU NYINSHI MUTAREBYE!? MWAGIYE MUREKA KUBIREBA!

  • mwese sindeba mubyungukiramo ra namwe ndabona mwabicuruje, turi gufata umwanya wacu tukabisoma !1 ntangajwe njye niriya nzu yifoterejeho pe nkurikije amafranga afite biranshobeye1

    • wageze iyujya muko icyakubwira ahariho wasubira inyuma

  • ariko, mwagiye mureka kwiyoberanya!!!!? hanyumase uyuniwe, uhagarariye isi kuburyo kuba yambaye ubusa irangiye!? ikibaye cyose toka satani

  • Sodom na Gomora, kureba sicyo kibazo, kureba ugashima ibintu nk’ibi ni uburwayi bwo mu mutima.  Abana bacu ntidukwiye kubemerera kubaho gutya kuko mbona ibisigaye binyura ku ma televisions yacu nabyo biganisha habi!!! Gusa bacye bagifite igaruriro bashobora kuramira benshi. Courage ku bagifite umutima wubaha Imana, Abagana habi namwe mugarukire aho, Nowa yaburiraga abanyabyaha bakamuseka nk’uko namwe muduseka, Iherezo rya byose riri bugufi ni mwihane.

  • nikobabaye gusa  isi turi kuyi soza nabi

Comments are closed.

en_USEnglish