RGPYD irasabwa kuba imburatso y'iterambere ku rubyiruko
Mu nama rusange y’abanyamuryango b’umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta ushinzwe kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza n’iterambere ry’urubyiruko (Rwanda Good Governance Promotion and Youth Development Organisation, RGPYD) biyemeje kuba imbarutso ya demokarasi mu rubyiruko.
Hon Depite Uwiringiyimana Philbert watangije iryo huriro yasabye Urubyiruko rwiyemeje kuba abanyamuryango ba RGPYD gukoresha impano bahawe yo guhagararire urubyiruko bagenzi babo.
Depite Uwiringiyimana yabwiye uru rubyiruko ko rugomba kwitanga rugakorera bagenzi babo ngo kuko akenshi akazi bakora nta gihembo nk’umushahara kabaha.
Samuel Hakuzimana yabwiye abanyamakuru ko RGPYD ifite gahunda ndende yo kujya mu bigo by’amashuri itangiza ama clubs y’imiyoborere myiza nibura uyu muryango ukaba usahaka kugera mu bigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye 50.
Mu mwaka utaha ngo bazakoresha ingengo y’imari igera kuri miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda 136 000 025, aya akazafasha mu guhugura abanyamuryango bamaze kugera kuri 3600, no gukora ibikorwa binyuranye by’umuganda no kuremera abakene.
Urubyiruko rwa RGPYD ngo rwiyemeje guhanga n’uwari wese washaka gucamo Abanyarwanda ibice, iyi ikaba ariyo mpamvu ngo bazahugura abanyamuryango ku bijyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Samuel Hakuzimana yagize zti “Twasinye igihango cy’uko nta muntu uwo ariwe wese uzadushuka ngo tujye mu bikorwa biganisha igihugu aho twavuye, kuko turahazi.”
Hon Uwiringiyimana yongeye gusaba abayobora RGPYD kumanuka bakajya mu ma clubs hasi mu bigo by’amashuri bakabakangurira kubahiriza inshingano bashyiriweho no kuzishyira mu bikorwa kandi bakereka urubyiruko amahirwe atanu yagaragaye ko aboneka muri buri karere.
Umwe mu bana biga mu mashuri yisumbuye, Niyigena Gatera wiga mu mwaka wa gatandatu w’Ikoranabuhanga rya mudasobwa (Computer Electronics) muri APAER Kabuga yatangarije Umuseke ko kuba ari muri club y’imiyoborere bimufasha kumenya byinshi ku gihugu.
Yagize ati “Bimfasha kumenya abayobozi no kumenya gahunda igihugu gishyize imbere.”
Abanyamuryango ba RGPYD batoreye Kim Kmasa kuza Perezida w’inama y’ubutegetsi (Board) na ho Samuel Hakuzimana aba Umunyamabanga Mukuru.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uyu muryango ufite gahunda nziza buri wese akwiye gushyigikira kuko inyungu zu Rwanda zigomba guharanirwa nabana barwo
coungratulation @ kim kamasa! jye aba basore batangira nabonaga ko bafite ikerekezo kuba babonye abantu nka kim bafite inararibonye ndakekako bagiye kurushaho kwesa imihigo,noneho agiye gukorana na HAKUZIMANA Samuel,umuyobozi mukuru,jye uyu musore twize muri kaminuza imwe ari umuyobozi wajye ni umuntu uzi gukora cyane akanarangwa n’umurava mubyo akoze byose.
Congs Kim KAMASA, urabikwiye kdi urabishoboye, proud of you
Imiyoborere myiza niyo nkingi y’iterambere kuba urubyiruko rutangiye kugira uruhare mu kuyimakaza ni umusingi ukomeye.
Muze muri IPRC GGC dukore twarabibemereye rwose.
thanks @ IPRC Good Governance Club!umurava ubaranga muzawuhorane
Comments are closed.